Abahinga Kawa basanga gahunda ya zoning irimo kubahombya

Abahinzi ba kawa bo mu murenge wa Coko mu karere ka Gakenke basanga gahunda ya zoning irimo kubahombya.

Abahinga kawa mu Murenge wa Coko bavuga ko kuba hari izindi koperative bari basanzwe babereye abanyamuryango bakaba batakihagemura kawa bibateza igihombo kuko gahunda ya zoning ibasaba kugemura ku ruganda rubegereye ikaba ariho itunganyirizwa.

Guverineri Bosenibamwe asaba abahinzi ba kawa guhinga imisozi yose yambaye ubusa bakayuzuza ibiti bya kawa kuko aryo banga ry'ubukire
Guverineri Bosenibamwe asaba abahinzi ba kawa guhinga imisozi yose yambaye ubusa bakayuzuza ibiti bya kawa kuko aryo banga ry’ubukire

Bituma bagira impungenge ko imigabane bafite muri izo koperative zitandukanye zitunganya kawa, bashobora kuzayirimanganywa kuko batakihagemura kawa.

Kamari Innocent ati “Uko tubona zoning yaduhombeje ku musaruro w’ikawa, ikawa ubundi yagurwaga n’abacuruzi benshi bayirwanira none ikawa isigaye irimo kugurirwa mu mudugudu umwe gusa, ntitukikorera ikawa ngo ugere ku muhanda”.

Nzabanterura Alfonse uhinga kawa mu murenge wa Coko ati “uyu mwaka zoning uko twayibonye ikiro cyavuye ku mafaranga 400 kigera ku mafaranga 50, hano ntabwo ikiro cya kawa kigeze kirenga amafaranga 200, ugasanga ukoreye ikawa nta kintu ducura kandi ikawa zageraga kuri 300 cyangwa 350”..

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko ikibazo cyatumye gahunda ya zoning igorana mu Gakenke n’ikibazo cya koperative ya Dukunde kawa aho abanyamuryango bayo berekana impungenge zuko kuba batakihagemura kawa izasenyuka nabo bagahomba imigabane yabo.

Ubwo yasuraga abaturage b’umurenge wa Coko kuri uyu wa kane, Governor w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime yababwiye ko mu gihe cya vuba bazahuza abarebwa n’ikibazo bose ubundi bakagishakira igisubizo.

Ati “Nta n’impamvu yo kubitindaho mu gihe n’abayobozi ba Dukunde kawa batari hano, kuko niba ari bo bayobora koperative bakaba hari ukuntu bumva ibintu, bakwiye kuba babyumva kimwe n’abanyamuryango bayo, mu kagaragaza ibibazo mufite bakabisobanura hanyuma tugaca hagati tukabahuza iterambere rikihuta mutabangamiye gahunda ya leta ya zoning ariko ka kandi katarabageraho kakabageraho”.

Mu karere ka Gakenke habarirwa inganda 14 zitunganya kawa, bose bakaba bamaze kumenya no gukurikiza gahunda ya zoning uretse uruganda rwa Dukunde kawa abanyamuryango batarabisobanukirwa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka