Abagiye kwiga ubuhinzi hanze batangiye kubona imfashanyigisho

Bamwe mu banyeshuri bateganya kujya kwiga ubuhinzi mu mahanga bavuga ko babonye urugero rwiza ku buhinzi bwifashisha kuhira imusozi.

Iki cyuma gifite metero 300 cyuhira hegitari 46.
Iki cyuma gifite metero 300 cyuhira hegitari 46.

Babivuze kuri uyu wa gatatu tariki 12 Nyakanga 2016, nyuma yo gusura hegitari 500 mu kagari ka Kagitumba umurenge wa Matimba akarere ka Nyagatare zahujwe zigakorerwaho ubuhinzi bwo kuhira imusozi.

Usanase Oscarine witegura kujya kwiga ikoranabuhanga mu buhinzi muri kaminuza yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko agiye kuzakabya inzozi ze kuko yabonye umusingi w’aho azahera nasoza amasomo.

Yagize ati “Mbonye intangiriro nziza, ntabwo nari nziko mu Rwanda hari abahinga buhira imyaka mu ikoranabuhanga nk’iri mbonye. Njyanye ubumenyi kandi nzagarukana ubwisumbuyeho kandi mbonye n’abo tuzafatanya, inzozi zanjye zigezweho.”

Sharangabo Peter hagati ya Generala Bayingana n'uwambaye ishati y'umutuku.
Sharangabo Peter hagati ya Generala Bayingana n’uwambaye ishati y’umutuku.

Sharangabo Peter ufite hegitari 25 yahuje n’abandi nawe umurima we ukaba wuhirwa, avuga ko mbere ubwo butaka yabwororeragaho inka 50 za kijyambere ariko abona guhinga aribyo abonamo inyungu nyinshi.

Ati “Nsarura Toni zirenga 100 ku gihembwe cy’ihinga kimwe iyo ari ibigori kandi tweza kabiri mu mwaka. Ibisigazwa by’imyaka mbigaburira inka zikabona amata menshi. urumva ayo mafaranga ni menshi cyane.”

Sharangabo avuga ko nubwo ataricara ngo agereranye ayo abona ku mwaka kuva atangiye guhinga abifatanya no korora n’igihe yororaga gusa ariko ubu aribwo abona amafaranga atubutse.

Celestin Ntivuguruzwa, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko kuba 90% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi, bituma leta ishoramo amafaranga menshi ngo uru rwego ruzamuke.

Umurenge wa Matimba nk’ahakunze kuva izuba ryinshi, ufite ubuhinzi bwuhirwa ku buso bwa hegitari 900.

Abanyeshuri basuye ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Nyagatare by’umwihariko umurenge wa Matimba ni abiga hanze y’igihugu n’abitegura kujyayo bari mu itorero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka