Kumva ko ibikorwaremezo begerezwa ari ibyabo bagomba kubifata neza kandi bakabibyaza umusaruro, nibyo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Géraldine yasabye abaturage b’akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba bitegura gutangira gukoresha uburyo bwo guhinga buhira imyaka, ubwo yabasuraga na kuri uyu wa kabiri (...)
Amakoperative y’abahinzi b’umuceri yo mu karere ka Huye aravuga ko kuba igiciro cy’ifumbire cyaragabanutse bizayateza igihombo mu gihe bari baragiriwe inama na Minisiteri y’ubuhinzi yo kugura ifumbire hakiri kare kuko bateganya ko igiciro cyazamuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere (Méteo) cyakuyeho urujijo ku bahinzi gitangaza ko imvura y’umuhindo yamaze gutangira kugwa muri uku kwezi, ndetse Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ikaba isaba abahinzi bo mu turere dusanzwe tugwamo imvura nyinshi cyane cyane utwo mu majyaruguru n’iburengerazuba (...)
Nk’uko biteganyijwe muri gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi, iki gihembwe cy’ihinga 2015 A gitangirana n’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka cyizakorwa hakurikijwe gahunda nshya ya MINAGRI yiswe « Twigire Muhinzi ».
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bishingiye ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyeguriye Rwanda Mountain Tea imirima y’icyayi iri ku buso bwa hegitari 356 iherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.
Abafite amashyamba y’inturusu mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’udukoko rwaje mu mashyamba yabo dusa n’inda turya ibibabi by’inturusu zikuma.
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero uza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, bashyizezeho uburyo bushya bwo guteganya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) cyangwa se MUSA, uburyo bwiswe Insina Mitiweri, bukaba bwaratumye uyu (...)
Mu gihe bamwe mu bahinzi batuye akarere ka Ngoma mu mirenge ya Mutendeli na Kazo bavuga ko bashaka guhinga insina nshya ya FIA 25 itanga umusaruro wikubye inshuro zigera kuri eshanu, baravuga ko hari imbogamizi z’imbuto z’iyi nsina.
Gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi yiswe “Twigire Extension Model” yatangijwe ku mugaragaro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu karere ka Nyanza yishimiwe n’abahinzi n’aborozi muri aka karere bemeza ko buzatuma umusaruro wabo urushaho kwiyongera.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bugaragaza ko 30% by’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wangirikira mu mirima cyangwa aho ubikwa kimwe n’uburyo wongererwa agaciro.
Mu nama yahuje abahinzi bo mu karere ka Kamonyi tariki 5/8/2014, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu Ntara y’Amajyepfo, Butare Louis, yatangaje ko imyumbati yajemo uburwayi bwa “Kabore” (Cassava Brown stick desease), ku buryo 80% by’imyumbati ihinze mu turere twa Kamonyi na Ruhango irwaye.
Bitewe n’uko mu gihembwe cy’ihinga cya 2014A, abahinze ibigori mu gishanga cya Bishenyi gihuza umurenge wa Runda n’uwa Rugarika, bahuye n’umusaruro mubi, waturutse ku burwayi bw’inopfo no ku kirere cyabaye kibi, kuri ubu barasaba ko mu ihinga rya 2015 A batasubizamo ibigori.
Abahinzi bo mu karere ka Gakenke bavuga bagiye kongera umusaruro, nyuma yo gusurwa na bamwe mu bakozi ba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bakaganirizwa ku mpinduka mu bijyanye n’itangwa ry’imbuto n’amafumbire mu gihembwe cy’ihinga cya 2014 A.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), zashimiye igihugu cy’u Buyapani cyahaye u Rwanda miliyari 1.549(¥) z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, akaba ahwanye n’amadolari ya Amerika miliyoni 15.3; yagenewe kubaka ibikorwa byo kuvomerera imirima mu karere ka Ngoma.
Mu gihe bamwe mu bahinzi b’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga ko imbuto bafite idatanga umusaruro mwinshi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko hari abafatanyabikorwa babonetse bazatangira gufatanya n’abahinzi muri iki gihembwe cy’ihinga gitaha bityo imbuto bazasanga itanga umusaruro mwinshi babe ariyo bahinga.
Abatuye mu mirenge ya Mukindo na Mugombwa ho mu karere ka Gisagara, baravuga ko bahangayikishijwe n’udusimba twaje dutunguranye tukibasira ibiti by’inturusu bikaba biri kuma, ku buryo bavuga ko nihatagira igikorwa amashyamba azashiraho.
Umushinga PASP wo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi no guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga watangijwe mu karere ka Nyagatare ngo uzafasha abahinzi kwiyubakira ubwanikiro bw’umusaruro wabo no kuwongerera agaciro bigabanye umusaruro wangirikaga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyikirije abajyanama b’ubworozi bo mu mirenge itanu yo mu Karere ka Karongi ibikoresho bizabafasha mu murimo wabo wo guteza imbere ubworozi aho batuye by’umwihariko, banafasha abandi borozi mu buvuzi bw’ibanze bw’amatungo mu rwego rwo guca ubuvuzi budasobanutse (...)
Abahinzi batuye mu mirenge ya Shangi, Nyabitekeri na Bushenge mu karere ka Nyamasheke barasabwa kwitabira gahunda nshya mu buhinzi yitwa Kwigira, izatuma umusaruro uba mwinshi ariko kandi abaturage bagafatanya mu buryo bumvikanyeho kubona igihingwa gishobora kubabera cyiza kandi kikabaha umusaruro ushimishije.
Umushinga bise “Post Haverst and Agri-busness Project” (PASP) wa Ministeri y’ubuhinzi watangijwe mu karere ka Kamonyi ugamije gufasha abahinzi kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki, kugira ngo barusheho kongera umusaruro no kuwufata neza.
Mu gihe bamwe mu baturage batuye ahatunganywa ubutaka buzakorerwaho gahunda yo kuhira imyaka imusozi mu kagali ka Kagitumba mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare babajwe no kuba bo ubutaka bwabo butarashyizwe muri iyi gahunda yo kuhira, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba buvuga ko aba baturage basigayemo bazimurwa (...)
Bamwe mu baturage b’akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare batuye ahatunganywa kuzakorerwa ubuhinzi bwuhirwa bavuga ko amatungo yabo yabuze ubwatsi kuko ubwo bahingaga ku miringoti imashini zaburimbuye ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba burabasaba kugaburira amatungo yabo ibisigazwa by’imyaka (...)
Abahinzi b’inyanya bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko umusaruro wabo muri uyu mwaka wagabanutse kubera ikibazo cy’uburwayi zahuye nabwo bw’agakoko ka Milidiyu.
Amakoperative y’abahinzi b’umuceri bakorera mu bishanga bya Ruhango, Muhanga na Huye n’umuryango w’abakoresha amazi muri ibi bishanga ku bufatanye bw’umushinga Welt hunger hilfe, barishimira urugendo shuri bakoreye mu karere ka Kirehe tariki 18/07/2014.
Miliyoni hafi 15 z’amafaranga y’u Rwanda yateganyijwe kuzagura imbuto y’imyumbati mu ngengo y’imari y’akarere ka Bugesera y’umwaka wa 2014-2015, azafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto kigaragazwa n’abahinzi b’imyumbati.
Sosiyete zitanga ubwishingizi ku bikorwa by’ubuhinzi zikoranye n’abacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) byafasha mu kugera ku bahinzi benshi kandi mu buryo bworoshye. Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wagatanu tariki 18/7/2014, ubwo hatangizwaga umushinga RADD II ugamije guteza imbere abacuruzi b’inyongeramusaruro.
Abaturage bo mu karere ka Kirehe batangaza ko bamaze kwiteza imbere, nyuma y’uko umusaruro ukomoka ku rutoki muri aka karere umaze kuzamuka ku buryo bushimishije, kubera kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki baruhinga kijyambere, bakoresha n’ifumbire y’inka.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y’Isi akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Bertrand Badré, arashima ko u Rwanda rukoresha neza amafaranga atangwa n’iyi Banki mu rwego rwo gushyigikira imishinga iteza imbere abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wagabanutse muri ako karere ku gipimo kigera kuri 60 ku ijana ugereranyije n’igihembwe cy’ihinga gishize, ariko ngo ntibizatuma abaturage basonza nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga.
Ubuyobozi bwa Rwanda Mountain Tea ifite imigabane myinshi mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi buratangaza ko kugeza ubu rutarabasha kubyazwa umusaruro wose rushobora gutanga kubera ko rutabona icyayi gihagije cyo gutunganya, bukaba buri mu rugamba rwo kongera umusaruro w’icyayi ngo rubashe kubyazwa umusaruro 100%.