Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina na Gacurabwenge, ubwanikiro bw’imyaka bwaraguye bituma abaturage bahomba umusaruro wabo ahanini w’ibigori.
Ubwanikiro bw’ibigori bwari mu Mudugudu wa Gatobotobo, Akagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara buherutse kugwa, bwatumye hari ababura kubura umusaruro wabo.
Ibihingwa cyangwa se imbuto zihinduye ni ibintu bishya mu Rwanda, ariko bikaba bije ari uburyo bwo gushaka igisubizo ku kibazo cy’indwara zibasira ibihingwa bimwe na bimwe ziterwa na virusi n’izindizitandukanye. Izo mbuto kandi zihanganira n’ibindi bibazo nk’izuba ryinshi, imvura ikabije, ibyonnyi bitandukanye n’ibindi, (...)
Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubuhinzi, Dr Florence Uwamahoro, avuga ko ubutaka mu Midugudu yose yo mu Rwanda bwamaze gupimwa, ku buryo mu bihe biri imbere hazajya hakorwa amafumbire ajyanye n’ibihingwa ndetse n’agace akenewemo, ubwo buryo bukaba bwitezweho kongera (...)
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Kamonyi baravuga ko kubera ko bagize ibihe byiza by’ihinga mu gihembwe gishize, umusaruro wabo w’ibigori wiyongereye, bityo ko bakeneye ubwanikiro bw’inyongera ku busanzwe kugira ngo bazabashe kuwufata neza.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu baratangaza ko indwara y’ibirayi bahimbye ‘Sembeshyi’ yatumye batangira kureka guhinga ibirayi, babisimbuza ibijumba.
Koperative Kopabinya ikorera mu Karere ka Nyamagabe, ku bufatanye n’umuryango ‘Hinga Wunguke’, yashyizeho abagoronome b’urubyiruko 11 bazakorera mu Mirenge itanu berekera abahinzi uko bahinga, bigatanga umusaruro ufatika.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), bwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kunoza ubucuruzi bw’imyaka cyane cyane ubw’ibigori, abahinzi, abaguzi n’abacuruza ibigori ko ubucuruzi bw’imyaka bukorwa gusa n’abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifite (...)
Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Alexandre Rutikanga, avuga ko Igihugu kiri hafi kwihaza ku musaruro w’ibigori, kuko iki gihembwe cy’ihinga 2024 A, hitezwe umusaruro wa Toni 600,000 mu gihe Igihugu gikenera uri hagati ya Toni 650,000 na 850,000 ku mwaka.
Abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kwitabira uburyo bugamije kubafasha kuzamura umusaruro, bakabasha kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko bakiteza imbere.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko ubutaka buhingwa bwose bwo hirya no hino mu gihugu burimo gushyirwa muri ‘system’ y’ikoranabuhanga, izajya ituma ugiye kugura ifumbire yo gukoresha mu murima we, ayihabwa hashingiwe ku miterere y’ubutaka bwe, habanje (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinzi kwihutisha imirimo yo gutera imbuto, bitarenze itariki ya 25 Gashyantare 2024, kubera ko igihembwe cy’Ihinga cya B kiba ari kigufi, kuko gihera muri Gashyantare kugeza Kamena basarura, ubwo izuba ry’impeshyi riba ritangiye gucana.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yavuze ko isarura ry’imyaka cyane cyane ibigori byahinzwe mu gihembwe cy’ihinga A, ryahuriranye n’imvura nyinshi, bituma hari abahinzi bagorwa no kubona aho bumishiriza umusaruro wabo, kuko nta bwanikiro buhagije buhari, Minisiteri zitandukanye zikaba ziyemeje (...)
Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe, agiye gushorwa mu gishanga cya Kamiranzovu giherereye mu Murenge wa Butaro Akarere ka Burera, mu rwego rwo kunoza ubuhinzi hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abagituriye, no kurwanya igwingira n’indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera bifuza ko abatubura imbuto y’ibirayi kinyamwuga biyongera, kugira ngo ingano yazo yiyongere, biborohere kuyibonera hafi kandi badahenzwe.
Abahinzi baturutse hirya no hino mu Gihugu baganiriye ku buryo bwo kunoza uruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’imyumbati, hagamijwe iterambere ry’abahinzi b’imyumbati, guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’imyumbati, no kwishakamo ibisubizo bikunze kugariza abahinzi b’imyumbati.
Mu Karere ka Huye hari abahinzi b’umuceri binubira kuba hari abatera amashyamba hafi y’ibishanga bawuhingamo, hanyuma ayo mashyamba agatuma bateza.
Abahinga mu kibaya giherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barimo abavuga ko umusaruro bari biteze batabashije kuwubona, ndetse ngo hari abagiye baviramo aho bitewe n’abashumba baboneshereza imyaka bakabakorera n’urugomo.
Muri ibi bihe usanga hirya no hino ibigori bigurishwa ari byinshi byokeje, hakaba n’ibigurishwa bihiye, ariko nanone abahinzi barema amasoko hirya no hino mu Karere ka Huye bavuga ko babuzwa kubijyanayo.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Itangazamakuru, Kwibuka Eugene, avuga ko ibihingwa n’amatungo bitarabona ubwishingizi bishobora kuzabubona mu gihe abahinzi babyo cyangwa aborozi babisabye, bikagaragara ko ari ngombwa ndetse hatangiye gusuzumwa ubusabe bw’abahinzi b’urutoki.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arizeza abahinzi b’ibigori ko uku kwezi kwa Mutarama kurangira igiciro cyabyo cyatangajwe, mbere ko bitangira gusarurwa kugira ngo hirindwe akajagari mu kugurisha umusaruro.
Abahinzi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko ikibazo cy’imvura igwa nabi gikomeje kubangamira ubuhinzi hamwe na hamwe, bityo n’umusaruro baba biteze ntuboneke uko bikwiye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage kutotsa umusaruro w’ibihingwa watangiye kuboneka, ahubwo bakawuzigama kugira bazabone ibibatunga mu minsi iri imbere.
Ubuhinzi bw’inanasi mu Rwanda bukomeje kwitabirwa na benshi, aho ababukora bemeza ko bubateza imbere n’ubwo hatarashyirwaho uburyo bunoze bwo kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Ihuriro ry’abahinzi b’imyumbati mu Rwanda (Syndicat Ingabo), rirasaba bahinzi b’imyumbati kugira uruhare mu gukemura ibibazo bahura nabyo, mu ruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’umwumbati, kugira ngo babashe kongera umusaruro.
Abahinzi b’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko biteguye kuzaba abahinzi babyo, bakanatera imbere nk’abandi babihinga, kubera inzu yo kubituburiramo begerejwe.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Turere tubihinga ku buso bunini, bari bamaze iminsi bahabwa amasomo y’uburyo bateza imbere iki gihingwa, muri gahunda y’Ishuri ry’Abahinzi b’Ibirayi mu murima, bashyikirijwe ibikoresho bazajya bifashisha mu gushyira mu bikorwa tekiniki zigamije gutuma umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.
Mu gihe imboga n’imbuto ari bimwe mu biribwa by’ingenzi mu buzima bw’abantu, abahinzi babyo bagaragaza ko bagihura n’imvune mu kubihinga, ndetse bagashoramo amafaranga menshi, nyamara ntibayagaruze mu gihe bagurisha umusaruro wabo.
Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kigiye gufasha Abanyarwanda bafite imishinga y’ubuhinzi ariko bahura n’ikibazo cyo kubura ingwate, kugira ngo babone inguzanyo mu mabanki.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata buvuga ko bubangamiwe n’uko imihanda ihagera iturutse ku minini ya Kaburimbo imeze nabi, bituma amakamyo ajyana amajyane batunganyije i Mombasa apakirira i Kibeho.