2017 izarangira abahinzi batangiye kuyoboka ikoranabuhanga

Leta ifite icyizere ko umwaka utaha wa 2017 uzarangira umuhinzi umwe muri bane yifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi bwe.

Intara y'Iburasirazuba ni yo iza imbere mu kwifashisha imashini zihinga.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iza imbere mu kwifashisha imashini zihinga.

Kuri ubu, ikoranabuhanga mu buhinzi riracyari kuri 19%, ikigero kiri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu, bitewe ahanini no kudasonukirwa kw’abahinzi hakiyongeraho n’ibiciro byo gukodesha izi mashini bavuga ko bikiri hejuru.

John Bosco Taremwa, ushinzwe gahunda yo kuhira mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), avuga ko bafite icyizere kubera ibikorwa by’ubukangurambaga byatangiye kugenda bikorwa kandi bigikomeje.

Agira ati “Guhera muri 2015 ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangije gahunda y’icyumweru cy’ikoranabuhanga mu buhinzi, kiba mu ntangiriro z’ibihe by’ihinga.”

Kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga nabyo bifasha abahinzi guhinga badategereje.
Kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga nabyo bifasha abahinzi guhinga badategereje.

Avuga ko leta ifite gahunda y’uko ikigero cy’abifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi, cyane yane guhingisha imashini no kuhira mu buryo bugezweho, yaba yagze kuri 25% mu Rwanda hose muri 2017.

Avuga ko Intara y’uburengerazuba ari yo iza imbere mu kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi, kuko izihari usanga ari nke bazirwanira.

Biteganyijwe ko muri icyo cyumweru, abahinzi b’ahantu hamwe na hamwe hatoranyijwe mu Rwanda bashishikarizwa kwifashisha ikoranabuhanga mu mwuga wabo.

RAB kandi ngo yanatangiye gukorana n’abikorera, ku buryo bazajya bageza ku bahinzi ibikoresho bakeneye muri iri koranabuhanga.

Bisanzwe bizwi ko abahinzi bifuza kugura ibikoresho byo kuhira, leta ibunganiraho 50%, naho abahinga umurima ungana na hegitari utari umushike bagakodesha imashini ihinga n’isanza ku bihumbi 50.

Waba ari umushike bakishyura ibihumbi 100. Ibi biciro ariko ntibirimo amafaranga y’amavuta imashini yifashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka