Bahembye abahinzi 146 ngo bitere abandi ishyaka

Abahinzi babaye indashyikirwa mu karere ka Kamonyi, bahawe ibihembo n’akarere, kugirango bitere ishyaka n’abandi, bitabire gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Abahinzi babaye indashyikira muri kamonyi bahawe ibikoresho bibafasha mu buhinzi
Abahinzi babaye indashyikira muri kamonyi bahawe ibikoresho bibafasha mu buhinzi

Mushyitsi Modeste wo mu murenge wa Mugina, ahinga urutoki na kawa mu isambu ya hegitari ebyiri. Niwe muhinzi wabonye igihembo cya mbere ubwo bahembwaga mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, ahabwa ikigega cy’amazi, arozuwari na bote.

Avuga ko yishimiye cyane ibihembo yahawe kuko harimo ibyo atabashaga kwigurira kandi abikeneye.

Yagize ati «Ngo agahimbaza musyi kava munsi y’ingasire.Iyo umwana umuhembye arishima n’umukuru arishima. Iriya siterine nayirebaga nkifuza kuyigura ariko nkabura ubushobozi.»

Mushyitsi Modeste (wambaye imyenda y'ikigina)yahembwe ikigega
Mushyitsi Modeste (wambaye imyenda y’ikigina)yahembwe ikigega

Mu gutoranya abahinzi bahembwa, hibandwa ku bahinze imbuto z’indobanure kandi bakubahiriza igihingwa cyatoranyijwe. Harebwa abakoresha inyongeramusaruro, abakoresha ikoranabuhanga n’abitabira gahunda za Leta.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu, Tuyizere Thadee, avuga ko kubahemba bigamije kubashimira no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ati «Twabahembye bigamije kubashimira ndetse no gutera ishyaka abandi kugira ngo babarebereho.»

Tuyizere arasaba abahembwe gufasha abajyanama b’ubuhinzi, babakangurira gahunda y’imbaturabukungu.

Abahinzi 146 nibo bahembwe mu karere ka Kamonyi. Bahawe ibigega by’amazi, bote, ingorofani na shitingi zo kwanikaho imyaka, byose bifite agaciro ka Miliyoni 4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Akarera ndagashimye cyane rwose nashimira uwo Musaza MUSHYITSI
wabashije kwitwara neza kuko travaux agricole arazizi cyane natwe iyo dushaka umuntu utwungura inama niwe tureba kdi turamushimira uburyo adahwema kudufasha!!!!!

RUTAYISIRE JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Guhemba abahinzi babaye indashyicyirwa ni byiza cyane ndabishimye,ndanashimira uwo musaza MUSHYITSI wabaye uwambere ndamuzi nange nu musaza uzi gukora cyane,afite kawa nu rutoki bikoreye neza cyaneeeee!!!!ubirebye wese biramushimisha,mukomereze aho muguhemba abitwaye neza

gakuru claude yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka