Nyanza: Bijejwe kubona imbuto vuba

Abatuye Ntyazo mu karere ka Nyanza bavuga ko ibura ry’imbuto y’ibigori ribadindije mu ihinga, ariko ubuyobozi bukabizeza kuyibona vuba.

Abaturage batunganyije imirima bategereje imbuto
Abaturage batunganyije imirima bategereje imbuto

Kirombe Protogene ni umwe Kigalitoday yasanze mu murima ahinga. Avuga ko imbuto yagakwiye kuba yarahageze kare bagatera, imvura yabisangamo bikaba byaratangiye kumera.

Yagize ati"Iyo imbuto iza kuba yarahageze nko mu kwezi kwa cyenda n’ifumbire ubu ibigori biba byarameze tugeze mu gihe cyo kubibagara".

Mugenzi Hakizimana Egide wo mu mudugudu wa Rukoma avuga ko, imbuto yaje yari nke cyane, ibona abaturage bake abandi ntibagira icyo babona.

Ati"Hambere haje ibigori nk’ibilo 400 ariko abishoboye nibo babibonye barabifata barabibagabanya ubu barateye.Twe ba rubanda rugufi turabibura ubu ntituratera turacyategereje"

Uwahoze ayobora intara y'amajyepfo Alphonse Munyantwari yifatanyije n'abatuye Ntyazo gutangira igihembwe cy'ihinga
Uwahoze ayobora intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwari yifatanyije n’abatuye Ntyazo gutangira igihembwe cy’ihinga

Uwahoze ayobora Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yabijeje ko imbuto izaboneka, ubwo yifatanyaga nabo hatangizwa igihembwe cy’ihinga, kuri uyu wa 04 Ukwakira 2016.

Yavuze ko hari hagiye hazamo ibibazo itinda kuboneka, ariko ikibazo kikaba kiri gukemuka vuba.

Ati"Mu by’ukuri ikibazo cy’imbuto kiracyahari. Turakomeza gukorana n’abatsindiye isoko bashyiremo imbaraga. Imbuto bakoresha ku bigori ituruka hanze".

Yakomeje avuga ko bitarenze tariki ya 15 z’uku kwezi kw’Ukwakira, imbuto izaba yabonetse ku buryo baba bategura imirima yabo, bitaba ibyo bagatera imbuto basanganywe.

Ariko na none akomeza ashimangira ko bitaragera kuri urwo rwego.
Bamwe mu baturage nabo bavuga ko byaruta bakomorewe hakiri kare bakiterera izindi mbuto, aho kugirango bakomeze gukererwa guhinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka