Abaminisitiri b’ubuhinzi b’ibihugu 144 bitandukanye bazateranira i Kigali mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2017, aho bazasuzumira amasezerano yo guhanahana imbuto z’ibimera.
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bahinga mu gishanga cya Rwangingo baravuga ko hari imvubu zigera kuri eshatu zongeye kwaduka mu mirima yabo.
Abahinzi bo mu Karere ka Karongi baratangaza ko batewe impungenge no kuba igihe cy’ihinga kiri kubasiga, kubera ko imbuto y’ibigori yabuze.
Mu gihe igihembwe cy’ihinga cya 2018 A kiri gutangira abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo barahamagarirwa kuba maso bakajya basura imirima yabo kenshi.
Abafashamyumvire mu buhinzi bo mu Karere ka Musanze bahawe ibihembo kubera uburyo bagira uruhare mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu Karere ka Huye batangiye kurimbura insina zabo kuko batakibona aho bagurisha ibitoki ubundi byagurwaga n’abengaga inzoga zitemewe.
Mu Karere ka Nyamagabe ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2018 A, abahinzi bahuye n’imbogamizi zo kubura imbuto y’ibigori ihagije.
Abatuye umudugudu wa Nkomagurwa muri Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko impeshyi itakibakanga kuko bashatse uburyo bwo guhangana na yo.
Abagoronome ba Leta n’ab’amakoperative bahawe amahugurwa y’ibyumweru bitatu n’Ikigo cy’u Bushinwa cy’ikoranabuhanga mu buhinzi (CATAS), bemeza ko azazana impinduka.
Abahinzi bo mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko bari kwihuta mu iterambere, babikesha imbuto nshya y’ibishyimbo bita “Zahabu.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko abazahinga ibigori mu bibanza byagenewe kubakwamo inzu mu Mujyi wa Nyagatare bashobora kubyamburwa.
Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana bahuraga n’ikibazo cyo guhinga bakarumbya mu gihe cy’impeshyi, kubera imbogamizi zo kubura uko buhira imyaka.
Mu Rwanda hagiye gukorerwa ubushakashatsi bugamije kubungabunga amazi n’ubutaka hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Inka zo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi zibasiwe n’indwara yitwa ubutaka ifata inka ikagagara ubundi igahita ipfa nta bindi bimenyetso.
Abanyeshuri 330 barangije kwiga iby’ubuhinzi muri za kaminuza zo mu Rwanda, boherejwe mu bishanga bitandukanye gufasha abahinzi kuzamura umusaruro kandi byatangiye gutanga inyungu.
Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Cyaruhogo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana barataka igihombo baterwa nuko kitagira amazi.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo mu karere ka Rwamagana barataka igihombo batewe n’imashini baguriwe bagasanga zidakora.
Bwa mbere mu mateka abahinzi b’icyayi bo mu turere twa Rusizi na Nyamaheke, batangiye kunywa ku cyayi bahinga.
Akarere ka Ngoma gatangaza ko nyuma yo kuvugurura hegitari ibihumbi 13 mu myaka itatu ishize uyu mwaka wa 2017-2018 hazavururwa hegitari 5000.
Nyuma y’imyaka ine muri Kamonyi hubatswe uruganda rutonora umuceri abawuhinga bahinduye imibereho kuko bawugurishiriza hafi kandi bakanabonaho uwo kurya.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangaje ko ku bufatanye n’aborozi cyafashe ingamba zizashyirwa mu bikorwa vuba hagamijwe kongera umukamo.
Ngirumugenga Jean Marie Pierre wo muri Rwamagana yaretse akazi ka Leta ajya mu bworozi bw’ingurube none ubu yoroye izibarirwa muri 700.
Karani Jean Damascene, umworozi wo muri Nyagatare avuga ko nyuma yo gupfusha inka 24 zizize amapfa, byamusigiye isomo rikomeye.
Gahunda ya “Gira Inka” munyanyarwanda yashyizwe mu biganza by’imiryango itandatu ya sosiyete sivile ikazafatanya n’ubuyobozi bw’imirenge n’utugari kuyicunga.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera baravuga ko umuti barimo gutererwa mu mirima urimo kubafasha guhangana n’icyonnyi cya Nkongwa cyibasiye ibinyampeke.
Aborozi b’Iburasirazuba barataka igihombo baterwa n’abamamyi bagura amata yabo, kubera kutagira amakusanyurizo ahagije bayagemuraho.
Abahinzi b’ibigori bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori bahinze izatuma umusaruro ugabanuka bakagwa mu gihombo.
Prof. Elias Bizuru, umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) araburira abahinzi bahinga mu bishanga kwitondera amazi bakoresha buhira imyaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirahamagarira abahinzi kuba maso kandi bagatanga amakuru ku cyonnyi cya nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori.
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi baravuga ko umusaruro wabo ukomeje kwiyongera uko bagenda batunganya igishanga n’inkengero zacyo.