Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTHEMUKI yo mu karere ka Nyaruguru batangiye kugarura ikizere cy’uko bashobora kubona umusaruro, nyuma y’aho kuva batangira guhinga icyayi mu 2009 bagiye bacibwa intege no kudahabwa inguzanyo ariko ubu zikaba zaraje n’ubwo zitazira igihe.
Abahinzi bo mu Rwanda batangaza ko n’ubwo ubuhinzi bugenda butera imbere, kubona inguzanyo z’amabanki ku mishinga y’ubuhinzi bikiri ingorabahizi.
Abaturage bo mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke barakangurirwa gukoresha ubutaka bakurikije igishushanyo mbonera cyabwo, kuko igishushanyo mbonera cy’akarere cyamaze kwemezwa ku buryo buri hantu hafite icyo hagenewe.
Uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwitwa “Zamura Feeds” rwafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 19/02/2015 rwitezweho guteza imbere aborozi bongera amagi babonaga, ndetse n’abahinzi bakabona isoko ry’umusaruro wabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwihaye intego ko buzagemura ku ruganda rwa Soya rwa Mount Meru Soyco rw’i Kayonza toni 150 kuri iri sarura.
Uruganda rutunganya imyumbati ruri mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi rwatangiye gukorana n’uturere twa Bugesera na Ngoma kugira ngo rubone umusaruro w’imyumbati rutunganya.
Abahinga mu nkengero z’igishanga cya Rugeramigozi barinubira kuba barahatiwe guhinga ibitunguru mu mirima bari basanzwe bahingamo ibigori n’ibishyimbo, bakaba bavuga ko batizeye niba bazabona amasoko y’ibitunguru mu gihe ibigori bari bamaze kumenya kubibyaza umusaruro.
Abaturage bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko korora inkoko bibazamura mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’ingo zabo, bitewe n’uko imiterere yako yoroherereza ubwororozi butandukanye bw’amatungo magufi.
Umushinga Harvest Plus wahaye imashini yuhira imyaka ikigo cy’ubushakashatsi cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ishami rya Karama mu Karere ka Bugesera, ku wa kane tariki ya 12/02/2015.
Karegeya Appolinaire, umuhinzi w’intangarugero mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze n’Urugaga Imbaraga mu Ntara y’Amajyaruguru ntibumvikana k’uwaba yarahanze akamashini gahungura ibigori, kuko buri wese yiyitira ko ari we wagakoze bwa mbere.
Mu mwiherero wahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’Iburasirazuba, kuva ku muyobozi w’akagari kugeza ku w’Intara, tariki ya 11/02/2015, abayobozi bose bemeye imbaraga nke zabaranze mu gukurikirana ubuzima bw’umuturage bashinzwe kureberera, maze basaba imbabazi kandi biyemeza ko bagiye guhindura imikorere.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irakangurira abahinzi kwitabira gukoresha inyongeramusaruro, bakima amatwi amakuru avuga ko bene ayo mafumbire iyo abaye menshi yangiza ibihingwa akica na tumwe mu dukoko kuko atari byo.
Mu minsi 10 Intumwa za Rubanda zamaze mu Karere ka Burera zigenzura imibereho y’abaturage, ngo zatunguwe no gusanga bamwe mu bagabiwe inka muri gahunda ya “Girinka” bazifashe nabi, ku buryo bigaragara ko intego z’iyo gahunda zitagezweho muri ako karere.
Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bari bafashe ubwishingizi bw’imyaka bavuga ko nyuma y’umwaka urenga bakiri kugerwaho n’ingaruka zo kuba umwishingizi atarabishyuriye kandi bararumbije.
Bamwe mu barobyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bizeye impinduka mu mikorere yabo ya buri munsi no mu musaruro nyuma y’aho bitoreye ubuyobozi bushya.
Abahinzi b’urusenda bibumbiye amatsinda agizwe n’urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri rwo mu karere ka Bugesera baratangaza ko bagiye kongera imbaraga mu buhinzi bwarwo kuko basanze ruteza imbere abaruhinga.
Mu Kagari ka Bunge, umurenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru hagiye kubakwa uruganda rutonora rukanaronga kawa, mu rwego rwo korohereza abahinzi ba kawa bajyaga bakora urugendo rurerure bagemura kawa yabo mu Murenge wa Nyagisozi.
Nyuma y’uko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kongera umusaruro hakoreshejwe amafumbire (IFDC/International Fertilizer development Center) gitangirije ubukangurambaga mu gukoresha amafumbire ndetse abacuruza inyongeramusaruro bakaba basabwa kugira imirima y’icyitegererezo berekeramo abahinzi, bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko (...)
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko badashaka gukura ibirayi mu murima kubera igiciro gito bahabwa, bagasaba ko leta yacyongera kikagera ku mafaranga 120 ku kilo.
Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative “Nyampinga” ikorera mu Kagari ka Bunge mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru, baratangaza ko nyuma y’aho bamenyeye gukorera kawa neza, ubu ngo biteje imbere kandi bakaba bakomeje ibikorwa by’iterambere.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Ngororero bakomeje kwinubira igiciro bahabwa ku musaruro w’icyayi bagurirwa n’uruganda rwa Rubaya rugitunganya.
Nyuma y’uko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kongera umusaruro hakoreshejwe amafumbire IFDC (International Fertiliser development Center) gishyiriyeho gahunda yo kwegurira abikorera ku giti cyabo ubucuruzi bw’amafumbire n’izindi nyongeramusaruro, aba barasabwa kugira imirima y’icyitegererezo ifasha abahinzi gusobanukirwa (...)
Abagize koperative ihinga ibitoki mu Murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago baravuga ko niba ntagikozwe ngo ubujura buhari bucike intoki zabo zigiye kurimbuka kubera kutazikorera bitewe n’uko ntacyo basaruramo kubera abajura.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yahatangije gahunda yo gusimbuza imyumbati yarwaye indwara ya “Kabore” indi mishya iri kuvanwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kugira ngo hasibwe icyuho n’igihombo cyasizwe n’iyafashwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira, arasaba abahinzi ko gahunda yo kuhira imyaka imusozi ku buso buto bayigira iyabo kugira ngo bizababere igisubizo cyo kongera umusaruro.
Impuke zo mu Rwanda n’izo mu mahanga n’abakora ubucuruzi bw’ibihingwa bihinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bahuriye mu nama i Kigali biga uburyo umusaruro wo mu Rwanda wagera ku rundi rwego rw’ikoranabuhanga mu kuwuteza imbere.
Aborozi bo mu Murenge wa Mutendeli biganjemo abahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” barashima ko ubwisungane mu kuvuza amatungo (MUSA y’amatungo) bwatumye babasha kuvuza amatungo, ariko by’umwihariko bakemura ikibazo cyabagaho igihe inka inaniwe kubyara neza bikaba ngombwa ko bayibaga.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bashinja bagenzi babo kuba hakiri abagifite imyumvire yo kuragira mu gasozi, mu gihe ubuyobozi bwababujije bubasaba ko amatungo yabo agomba kororerwa mu biraro,bityo bakabasha kubona ifumbire bagafumbiza imyaka yabo.
Imiryango 34 ituruka mu mirenge ya Gihango na Murunda mu karere ga Rutsiro yahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” abazihawe batangaje ko zigiye guhindura imibereho y’imiryango wabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanije na Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) batangije igikorwa cyo kurwanya indwara y’igifuruto hakingirwa inka zose.