Rugg Timothy yegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda
Rugg Thimothy ukinira Lowestrates.com yo muri Canada ni we ubaye uwa mbere mu isiganwa ryo gusiganwa umuntu ku giti cye akoresheje iminota 4 yuzuye.
Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, abanyarwanda ntibabashije kwegukana umwanya wa mbere, aho umunyacanada yaje imbere, maze umunyarwanda Areruya Joseph aza ku mwanya wa 3, Nsengimana Jean Bosco wari waje imbere umwaka ushize aza ku mwanya wa 5.
Abakinnyi 10 ba mbere
1. Rugg Timothy , Team Lowestrates.com (Canada): 04’00”25
2. Ghebreigzabhier Amanuel, Dimension data: 04’03”10
3. Areruya Joseph, Les Amis Sportifs (Rwanda): 04’03”95
4. Boivin Guillaume, Cycling Academy (Rwanda): 04’04”32
5. Nsengimana Jean Bosco, Staradalli Bike Aid (Germany): 04’04”63
6. Ndayisenga Valens, Dimension data: 04’05”57
7. Buru Temesgen, Team Ethiopia: 04’09”59
8. Wachetendorf Brett, Team Lowestrates.com (Canada): 04’10”48
9. Biziyaremye Joseph, Team Rwanda: 04’10”48
10. Byukusenge Patrick, Benediction Club (Rwanda): 04’10”50.
Ku i Saa Tanu zuzuye ni bwo umukinnyi wa mbere ari we Madani Abdelmalek ukomoka muri Algeria yari ahagurutse, gusa guhaguruka ari uwa mbere ntibyamubujije gusoza isiganwa ku mwanya wa 45.
Nyuma yaho buri munota hagendaga hahaguruka umukinnyi umwe umwe, kugera kuri Nsengimana Jean Bosco wahagurutse nyuma y’abandi, aza gusoza ku mwanya wa 5.
Abandi bakinnyi begukanye ibihembo
Uwitwaye neza mu kuzamuka/Meilleur Grimpeur : Guillaume Boivin (Canada – Cycling Academy Team)
Umukinnyi ukiri muto witwaye neza : Amanuel Ghebreigzabhier (Erythrée – Dimension Data for Qhubeka)
Umunyafurika witwaye neza: Amanuel Ghebreigzabhier (Erythrée – Dimension Data for Qhubeka)
Umunyarwanda witwaye neza : Joseph Areruya (Rwanda – Les Amis Sportifs)
Nyuma y’iri siganwa, Areruya Joseph wavukiye akanakurira mu karere ka Rwamagana, yatangaje ko mu isiganwa ryo kuri uyu wa mbere yiteguye kwitwara neza kuko ari ahantu yakuriye kandi yitoreje igihe.
Kuri uyu wa Mbere, abasiganwa baraza guhagurukira i Kigali ku Kicukiro, berekeza mu karere ka Ngoma ku ntera ya 96.8kms, aho biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere ashobora kuzagera i Ngoma ku i Saa Sita n’iminota 10.
AMASHUSHO Y"UKO ISIGANWA RYAGENZE
Amafoto menshi yandi yaranze uyu munsi wayareba ukanze HANO
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
Iminota 4 nimyinci Ku magare. Abanyarwanda birabasaba gukora birenze uko biyumva kuko ubundi batangiraga neza bakagendera Ku minota yambere none batakaje igihe. Gusa bravooo kubana birwanda
Nubwo ikiciro cyambere tutabaye abambere, mfite icyizere ko insinzi izataha mu Rwanda. kuva abanyarwanda 5 baje mumyanya icumi yambere kandi basiganye mumasegonda atageze muminota.
Abo Basore Babanyarwanda, Ntibacike Intege Kuko Ntarirarenga. Doreko Uwambere Anabarusha Amasegonda Make. Nka #Areruya Joseph Ararushwa Amasegonda3 Yonyine So, Nibashyiremo Akabaraga Kuko Byose Biracyashoboka. Arko Sinasoza Ntashimiye Kigali Today, Kuko Mudahwema Kutugezaho Amakuru Meza Kandi Kugihe. Murakoze!
harimo ibihangange nta munyarwanda uzakoraho
harimo ibihangange nta munyarwanda uzakoraho
tour du Rwanda oyeeeee ni iyacu, ahubwo Bantu ba RWAMAGANA,KAYONZA,ngoma nimuze tujye inyuma abana bacu ejo.
Abanyarwanda kabisa aho bageze birashimishije,baraduha icyizere ko iyi tour du Rwanda ari iyacu.
Abanyarwanda nibihangane tour de rwanda ntaho iragera kuburyo bakurayo amaboko,ahubwo nibagerageze bongeremo ingufu barebeko ejo batwara etape.murakoze!