Nyabihu: Menya inkomoko y’izina “Kabatwa”

Kabatwa ni umwe mu Mirenge 12 igize Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, agace gakungahaye ku butaka bwera, kagafatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi bw’ibireti n’ibirayi.

Umusaza Nkokero Joseph
Umusaza Nkokero Joseph

Ni izina ryitiriwe ako gace ku bw’abami, dore ko n’abavutse muri za 1930, bavuga ko bakuze bumva iryo zina.

Mu kumenya neza inkomoko y’izina Kabarwa, Kigali Today yegereye umusaza w’imyaka 85 witwa Nkokero Joseph utuye muri ako gace, asobanura uburyo iryo zina ryaje.

Ngo muri ako gace by’umwihariko mu Mudugudu wa Kaminuza, Akagari ka Gihorwe ahubatse ibiro by’Umurenge wa Kabatwa, hari hatuye Umutwa witwa Ruhabura, kubera uburyo yari yubashywe n’aba Sushefu bayoboraga ako gace, abatwa bakajya bamugana ngo abaguriye amahembe y’inzovu yari akenewe cyane ibwami.

Uwo musaza avuga ko byari byoroshye kubona amahembe y’inzovu muri ako gace, dore ko hari ishyamba ryabagamo inzovu nyinshi, ibyo bigatuma hakundwa n’abahigi.

Ati “Iyi Kabatwa bahitiriye abatwa, hari umugabo wari ukomeye cyane witwaga Ruhabura, yari azwi cyane n’Abasushefu bategekaga mbere, hano habaga inzovu nyinshi aho amahembe yazo yafatwaga nka zahabu, kuko yakenerwaga cyane n’ibwami, sinzi icyo bayamazaga”.

Arongera ati “Kubera inzovu zabaga muri iri shyamba, ibyo bitera abatwa kugana aka gace ndetse n’abaturutse ikantarange bakaza kwiturira ino bagamije guhiga izo nzovu ngo babone ayo mahembe”.

Ngo Ruhabura niwe wenyine waguraga ayo mahembe, akayashyikiriza Abasushefu nabo bakayagemura ibwami, ibyo bimugira umukire, bimuha icyubahiro n’igitinyiro muri ako gace, Abatwa bakomeza kwiyongera muri ako gace aho bazaga guhiga izo nzovu, hanyuma bakayagemurira Ruhabura, izina Kabatwa rifata rityo.

Ati “Uwo Ruhabura wari amaze kuba umukire afite amatungo menshi, byatumye agira ijambo ako gace asa n’ukigaruriye ariko n’abatwa bakomeza kumugana bikabahesha ijambo, ndetse bahabwa agaciro cyane, izina Kabatwa riza rityo, nyuma y’ubwami ntiryahinduka”.

Nk’uko uwo musaza akomeza kubivuga, ngo kwita ako gace izina Kabatwa, ntibyari bivuze ko hari hatuwe n’abatwa benshi, ahubwo ngo n’uko bake bari bahatuye bari bafite ubarengera, bitewe n’uwo Ruhabura wari umaze kubaka igitinyiro.

Avuga ko icyakomeje cyane iryo zina, ari uko Abatwa batangiye kubona ko bafite agaciro gakomeye bumva ko ako gace ari akabo bonyine, batangira kugira urugomo ku buryo nta muntu wapfaha kwisukira kunyura muri ako gace bari baragize akabo.

Ati “Hano hitwa Bisukiro, hari mu ishyamba hakaba abatwa bagira urugomo ku buryo nta muntu wapfaga kuhanyura, kuko bari barahagize zone yabo, noneho umuntu uhanyuze atari umuntu ukomeye bakamwambura ibyo afite”.

Arongera ati “Nibwo byatangiye kuvugwa, uwo babonye agannye muri ako gace bakamubuza, bagira bati uragiye ariko nugera ku Kabatwa ugende witonze, Abatwa bakomeza kuhagira zone yabo uhanyuze akahamburirwa, izina Kabatwa rifata rityo”.

Aho ingoma y’ubwami iviriyeho ayo mahembe ntiyongera gukenerwa, ubwo buhigi bwarahagaze ababukoraga basubira mu duce bari baraturutsemo, ariko izina rigumaho riranakomera kuko ubu ryitiriwe umwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyabihu.

N’ubwo muri icyo gihe bakoreshaga izina “Abatwa” babifata nk’ubwoko bwihariye bw’abantu, muri iki gihe ibyo by’amoko ntabwo aribyo bishishikaje Abanyarwanda, aho amoko atagikoreshwa cyangwa ngo agenderweho nk’uko byahoze.

Ubu igihari ni ukwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, binyuze muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo kbsa wakoze ubushakashatsi bucukumbuye

James kabera yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Nibyo kbsa wakoze ubushakashatsi bucukumbuye

James kabera yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka