Gakenke: Abakozi b’Ibitaro bya Gatonde bagaya bagenzi babo bijanditse muri Jenoside

Abakozi b’Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke banenga abaganga n’abandi bose bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi batatiriye inshingano zabo zo kwita ku barwayi, bagashyira imbere ugushyigikira umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no kuwushyira mu bikorwa. Basanga ubu ari ubugwari no gutana bidakwiye gusubira ukundi.

Bunamiye banashyira indabo ku rukuta rwanditsweho amazina ya bamwe mu Batutsi biciwe ahahoze hitwa mu Bukonya
Bunamiye banashyira indabo ku rukuta rwanditsweho amazina ya bamwe mu Batutsi biciwe ahahoze hitwa mu Bukonya

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe ku rwego rw’ibi bitaro biherereye mu Karere ka Gakenke, abaganga ndetse n’abakozi babyo, bagaragaje ko bashishikariye kurangwa n’imyitwarire ishingiye ku bunyamwuga mu gutanga serivisi nziza ku babagana no guharanira kwirinda icyasubiza inyuma u Rwanda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonné, agira ati: “Mu bantu b’injijuke batengushye u Rwanda duterwa isoni no kuba harimo bagenzi bacu bari mu nzego z’ubuvuzi, bifatanyije n’ubutegetsi bwariho mu gutegura Jenoside, bakanayigiramo uruhare bica Abatutsi. Hari aho Abatutsi bagiye bahungira mu mavuriro aho kubahisha cyangwa ngo barengere ubuzima bwabo, bakabahamagarira abicanyi bakabica cyangwa bo ubwabo nk’abaganga bakanabiyicira.”

“Batandukiriye amahame umuganga nyawe akwiye kugenderaho yo kurengera ubuzima bw’abamugana. Ni ibintu bigayitse by’ubugwari bigaragaza ugutandukira no gutezuka ku nshingano zo kurengera ubuzima. Mu kwibuka ayo mateka mabi rero, ni umwanya turushaho kumviramo isomo ry’imyitwarire ikwiye kuranga umuntu wese ukora mu rwego rw’ubuvuzi, aho agomba kurengera ubuzima bw’abamugana”.

Aba bakozi b’ibitaro bya Gatonde bunamiye banashyira indabo ku rukuta ndangamateka rwanditseho amwe mu mazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu cyahoze ari u Bukonya, nk’ikimenyetso cyo kubasubiza agaciro bambuwe.

Ni urukuta rwubatswe mu Murenge wa Janja, ahahoze Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Janja rwahoze rushyinguwemo imibiri 493 ariko yaje kuhavanwa yimurirwa mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Buranga, muri gahunda yo guhuza inzibutso no kurushaho gusigasira imibiri iziruhukiyemo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, Twagirimana Hamdun agaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagiterwa intimba no kuba hari imibiri y’ababo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Hari Abatutsi benshi bagiye bicirwa mu bice by’ino aha ngaha, imibiri yabo igatabwa mu mugezi wa Mukungwa indi itabwa ku gasozi ahantu tutigeze tumenya. Ibyo byose byabaga benshi barebera kandi igiteye agahinda ni uko abagihishe ayo makuru batabohoka ngo baduhe amakuru y’aho imibiri y’abacu iri ngo tuyishyingure mu cyubahiro. Twifuza ko bava ku izima bakahaturangira kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro imitima yacu iruhuke”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, yahaye abakozi b’ibitaro bya Gatonde umukoro wo gukumira amacakubiri, mu rwego rwo kwirinda ko amateka mabi y’igihugu yasubira.

Mu Rwanda, abagera ku 157 bakoraga mu rwego rw’ubuzima ni bo byagaragaye ko bashyigikiye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuwushyira mu bikorwa. 68 muri bo harimo abari barize ubuganga kugeza ku rwego ruhanitse, naho 89 bo bari abaforomo nk’uko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yigeze kubigarukaho mu mwaka wa 2023 ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba MINISANTE bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka