Mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga ryigisha nk’ayo mu Bushinwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga rizajya ryigisha amasomo ari ku rwego rumwe n’urw’abiga muri ayo mashuri mu Bushinwa.

Ni ishuri rizatuma abanyarwanda bagira ubumenyi bushobora gutuma bahangana ku ruhando mpuzamahanga
Ni ishuri rizatuma abanyarwanda bagira ubumenyi bushobora gutuma bahangana ku ruhando mpuzamahanga

Ni bimwe mu byagarutsweho n’ubuyobozi bukuru bwa RTB ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma y’ibiganiro bwagiranye na bagenzi babo mu gihugu cy’u Bushinwa mu rwego rwo kurushaho gufatanya hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko zo kuzamura urwego rwa tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

Mu biganiro bitegura amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi ateganyijwe kuzasinywa mu bihe bya vuba, bagarutse ku buryo binyuze n’ubundi mu ishuri ry’Abashinwa (Forever TVET) rigisha ibijyanye no gutwara imashini zikora imihanda, ariko hagatangirwa n’andi masomo y’igihe gito ndetse n’ay’amashuri yisumbuye ya tekiniki, imyuga n’ubumengiro, ryazamurwa rikaba ishuri ryahangana ku rwego rwa Afurika ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru umuyobozi Mukuru wa RTB Paul Umukunzi, yavuze ko icyo bibanzeho cyane ari ukubereka urwego TVET yo mu Bushinwa igezeho, nibyo bamaze kugeraho mu myaka myinshi bamaze bakora ibijyanye n’imyigishirize ya tekiniki, icyo bimaze gufasha Igihugu cyabo.

Ibiganiro byahuje uruhande rw'u Rwanda rushinzwe ibijyanye n'ubumenyingiro hamwe n'urwego nk'urwo rwo mu Bushinwa ndetse n'ibindi bigo byo mu Bushinwa bifite aho bihuriye n'ingufu
Ibiganiro byahuje uruhande rw’u Rwanda rushinzwe ibijyanye n’ubumenyingiro hamwe n’urwego nk’urwo rwo mu Bushinwa ndetse n’ibindi bigo byo mu Bushinwa bifite aho bihuriye n’ingufu

Ati “Bagiye batugaragariza ko aho bageze uyu munsi bagaragara ku ruhando mpuzamahanga nk’abari imbere, aba mbere ku Isi, aho byagiye bigaragara ko no mu bigo biri ahangaha biri mu bya mbere 100 ku Isi, mu rwego rw’uko zikora n’ibyo bashyira ku isoko mpuzamahanga, bakaba bifuza natwe kudufasha nk’u Rwanda, duhereye kuri TVET, ni gute twazamura ibyo dukora, kugira ngo natwe dushobore guhangana ku ruhando mpuzamahanga.”

Arongera ati “Turi hafi gusinyana amasezerano y’imikoranire nabo, azaturanga mu gihe kiri imbere, kugira ngo umwana w’umunyarwanda wigiye mu mashuri yacu hano mu Rwanda yige noneho ku rwego rumeze nk’urwo mu Bushinwa, kandi n’ibyo dukora ni uko tunafasha guhanga imirimo, duhange n’imirimo koko yujuje ibipimo mpuzamahanga.”

Nyuma y’ayo masezerano ngo hazahita hakurikiraho igikorwa cyo kwagura ibikorwa by’ishuri ryo mu Bushinwa ryigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, ryifuza kwagura ibikorwa byaryo rikaza mu Rwanda, rizaba ryitwa Sino Africa Polytechnic.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Ingufu mu Bushinwa (CEC) Yung Kun avuga ko impamvu bahisemo kuza gukorera mu Rwanda ari uko ari Igihugu cyiza kandi gifite ejo hazaza heza mu bijyanye n'igufu
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ingufu mu Bushinwa (CEC) Yung Kun avuga ko impamvu bahisemo kuza gukorera mu Rwanda ari uko ari Igihugu cyiza kandi gifite ejo hazaza heza mu bijyanye n’igufu

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ingufu mu Bushinwa (CEC) Yung Kun, avuga ko u Bushinwa ari kimwe mu bihugu biza imbere mu gukora amashanyarazi aturutse ku muyaga ndetse n’izuba, hari byinshi inganda zaho zizasangiza u Rwanda.

Yagize ati “Niyo mpamvu twahisemo kuza mu Rwanda kubera ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiza muri Afurika, kandi dufite inganda z’Abashinwa zamaze kwerekana ko kuhakorera bishoboka kandi bikagenda neza, yaba iziri mu bijyanye n’ubwubatsi, natwe turifuza kuza hano kubera ko u Rwanda rufite ahazaza heza mu rwego rw’ingufu.”

Umuyobozi wa Beijing Forever Technology Chen Xianlong, avuga uretse amashuri bafite n’ibindi bikorwa mu Rwanda, birimo imishinga barimo gukorana na REG, kandi iba ikeneye abantu bafite ubumenyi bujyanye nabyo.

Umuyobozi wa Beijing Forever Technology Chen Xianlong avuga ko bakeneye abakozi bazi gukora neza ibinyanye n'urwego rw'ingufu bakaba badakunze kubabona kandi kubakura mu Bushinwa bihenda
Umuyobozi wa Beijing Forever Technology Chen Xianlong avuga ko bakeneye abakozi bazi gukora neza ibinyanye n’urwego rw’ingufu bakaba badakunze kubabona kandi kubakura mu Bushinwa bihenda

Ati “Dukeneye abantu bakora mu bijaynye n’ingufu, amashanyarazi, niyo mpamvu nazanye abantu batandukanye baturutse mu bigo bitandukanye no mu nzego zitandukanye, ngo baze hano barebe niba bashobora kwubaka imikoranire n’aba hano, kuko birahenze iyo uzanye Abashinwa kuza gukorera hano, ariko bashobora kuzana ibikoresha tukigishiriza hano, ku buryo twabyikorera, bidasabye ko bikomeza kuva hanze.”

Forever TVET Institute isanzwe yigisha amasomo arimo ibijyanye n’amashanyarazi, ikoranabuhanga, gutwara imashini zikora imihanda, ishuri rigiye kuhagurirwa rikaba ari ku nshuro ya mbere rigiye kwagurira ibikorwa byaryo ku mugabane wa Afurika.

Muri Forever banigisha ibijyanye no gutwara imodoka za karitipirari ariko hakifashishwa ikoranabuhanga
Muri Forever banigisha ibijyanye no gutwara imodoka za karitipirari ariko hakifashishwa ikoranabuhanga
Abakora mu rwego rw'ibijyanye n'ingufu ngo baracyari bake mu Rwanda
Abakora mu rwego rw’ibijyanye n’ingufu ngo baracyari bake mu Rwanda
Muri Forever TVET hasanzwe hatangirwamo amasomo arimo ibijyanye n'amashanyarazi
Muri Forever TVET hasanzwe hatangirwamo amasomo arimo ibijyanye n’amashanyarazi
Ishuri rizubakwa mu Rwanda rimeze kimwe n'iryo mu Bushinwa rikaba ari n'ubwa mbere rigiye kubakwa ku mugabane wa Afurika
Ishuri rizubakwa mu Rwanda rimeze kimwe n’iryo mu Bushinwa rikaba ari n’ubwa mbere rigiye kubakwa ku mugabane wa Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka