Perezida Kagame yemereye inkunga ikomeye ikipe y’igihugu y’Amagare
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, baheruka kwitwara neza muri Tour du Rwanda bakayitsindira, abemerera kubafasha mu bibazo ikipe y’igihugu ihura nabyo byatumaga ititegura neza.
Muri uyu muhango wabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 5/12/2014, Perezida Kagame yanashyikirijwe umwenda w’umuhondo wegukanywe na Ndayisenga Valens watwaye isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda.
Umukuru w’igihugu yatangaje ko ari iby’agaciro kanini kuba ikipe y’u Rwanda yaritwaye neza muri Tour du Rwanda, kuko byerekanye isura nyayo y’igihugu muri iyi minsi ari yo gutsinda, kwitanga, gufatanya bose bagakorera hamwe nk’ikipe hamwe no kugira ikinyabupfura.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abakinnyi bose bagize ikipe y’u Rwanda n’abatoza, ndetse anabemerera ibyo bari basabye byabafasha mu gukomeza kuzamura urwego rwabo muri uyu mukino w’amagare.
Ati “Twishimiye kwakira abakinnyi bacu batwara amagare batsinze. Turashimira bidasubirwaho ikipe yose tunashimira Valens watsinze abifashijwemo na bagenzi be. Turizera ko gutsinda kwanyu no guhora mukora neza tutabibatezeho umunsi umwe ahubwo turabibifuriza igihe cyose”.
Yakomeje ati “Tuzabakorera ibishoboka ngo namwe mwitware neza. Tugiye gukemura ibibazo byose mwavuze byose harimo ibya Centre ndetse n’amagare mwasabye tuzayabaha ntacyibazo. Tuzakora n’ibindi byose bisabwa kugirango abasiganwa batsinde. Tuzakora uruhare rwacu rwose ahasigaye hazabe ahanyu.
Tuzanabashakira ubundi buryo, aho uretse iby’ibikoresho mwasabye ahubwo tuzabashakira n’ibibatunga. Ntabwo dushaka ko hari ikizaturukaho cyatuma umusaruro utaba mwiza mu minsi iri imbere”.
Perezida Kagame yatangaje ko gufasha ikipe y’u Rwanda y’amagare ari ikintu cyumvikana, kuko bagerageje kwitwara neza nta bufasha buhambaye bafite bityo ko kuva bagiye kwitabwaho birenze, bigiye gutuma batanga umusaruro urenze uwo babonye.
Ku giti cye, Ndayisenga Valens wabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye iri siganwa mpuzamahanga, yatangaje ko ashimishijwe cyane no gukora mu ntoki z’umukuru w’igihugu kandi ko bigiye gutuma yitwara neza kurushaho.
Minisitiri w’umuco na siporo Amb. Joseph Habineza na we wari muri uyu muhango, yabwiye abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye bari muri Serena, ko ibyo Ferwacy yagezeho bikwiye kubaha isomo cyane cyane bakamenya ko umusaruro utegurwa ariko hakabaho kwihangana.
Abakinnyi bagize Team Rwanda bakiriwe na Perezida w’u Rwanda banishimira ko Ndayisenga Valens na Bonaventure Uwizeyimana, bari ku rutonde rw’abakinnyi 15 bagomba kuzatoranywamo umukinnyi w’umwaka ku mugabane wa Afurika, aho uzatsinda azamenyekana mbere y’itariki 19/12/2014.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa perezida yakoze ni cyiza cyane kiratera abanyarwanda muri rusange gukunda umukino w’amagare no guharanira ishema ry’u rwanda n’abanyarwana.