Ubucukumbuzi: Uburiganya bukorerwa abakoze impanuka kubera kutamenya amategeko
Indishyi zigendanye n’impanuka zo mu muhanda ziribwa na bamwe mu bunganira abandi mu by’amategeko, ku bufatanye n’abakomisiyoneri (abahuza), bafatirana ubumenyi buke bw’abakoze impanuka. Akenshi abakoze impanuka ntibaba bazi amategeko abarengera, impamvu ituma bakinirwaho uburiganya.
Mu mwaka wa 2017 abanyonzi barindwi bagonzwe n’imodoka ya Bralirwa Nyakiriba. Muri aba bantu 7 bane bahise bitaba Imana harokoka batatu, babiri bakuramo ubumuga bwa burundu. Aba bakiri mu bitaro, uwunganira abandi imbere y’amategeko yabasanze mu bitaro avugana n’ababyeyi babo buri umwe amwemerera miliyoni ebyiri (2 000 000Frw) baramusinyira atwara dosiye yose na bo barataha baheruka ayo ntibazi ayo ikigo cy’ubwishingizi cyatanze mu izina ryabo.
Mukamutsinzi Dativa, ni umubyeyi utuye mu Gatsata. Umwana we w’imyaka icyenda yagonzwe na moto muri 2014 akuka amenyo abiri. Avuga ko yavuje umwana we mu ivuriro ryigenga, bamupima ubumuga, basanga afite 50%. Yashatse umwunganira mu by’amategeko amurangiwe n’umuntu bahuriye mu kabari amubwira ko yamufasha kuburana, bageze mu kigo cy’ubwishingizi ngo cyanga ibyavuye ku muganga wigenga.
Umuganga w’ikigo apimye yasanze ubumuga bwe buri ku kigero cya 17%. Ngo uwo wamuhagarariraga imbere y’amategeko yahise amutwara idosiye yose, anamwishyurira ibitaro. Iyi mibare y’ubumuga igenwa n’umuganga akurikije ubumuga impanuka yateye uwayikoze n’ingaruka bizamugiraho mu buzima bwe bwose. Iyo igipimo cy’ubumuga kiri hejuru bivuga ko uwo muntu aba ntacyo azakomeza kwimarira, cyaba kigabanuka bikavuga ko aba ashobora gukira neza akagira ibyo abasha gukora.
Uwamwunganiraga imbere y’amategeko ni we wakomeje gukurikirana idosiye, mu 2019 ikigo cy’ubwishingizi gihamagara nyina w’umwana bamuha ibihumbi Magana atanu.
Uyu mubyeyi asanga bitari bikwiye kuko umwana yakubise umutwe hasi, ubumuga bushobora kuzamugaruka, kandi umwana yamaze umwaka atiga. Uyu mubyeyi abona ko uwamwunganiraga imbere y’amategeko yamugambaniye mu kigo cy’ubwishingizi, cyane ko atanamwishyuje. Ku bwe yumva yaragombaga no kwishyurwa ingemu zamusangaga mu bitaro, ndetse akanarihwa iminsi yamaze adakora yita ku mwana.
Abakomisiyoneri mu mpanuka, muri dosiye…
Abakomisiyoneri ni abahuza hagati y’uwakoze impanuka, n’abunganira abandi imbere y’amategeko ndetse n’ikigo cy’ubwishingizi nk’uko bisobanurwa na Kagire wo mu kigo kimwe cy’ubwishingizi. Ati “Aba ni bo bakora akazi gakomeye muri ubu buriganya bw’abunganira abandi imbere y’amategeko. Ni bo birirwa bashaka abantu bakoze impanuka ngo babafashe kubaburanira ibyabo ndetse ni na bo bagaragara kenshi ahantu habereye impanuka n’ubwo uhageze agira ngo ni nk’abandi bose bahuruye ariko haba hari abari mu kazi.”
Nk’uko umwe mu bakozi ba kimwe mu bigo by’ubwishingizi abivuga, ati “Aba bakomisiyoneri biba na ngombwa bagafatanya n’abapolisi bo ku mihanda bapima impanuka. Babura uwayikoze bagasaba umupolisi wayipimye kubaha umwirondoro w’uwagonzwe bakabona kujya kumushakisha”.
Ibi kandi bishimangirwa na Nsengimana Felix, umuturage wo mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu wakoze impanuka mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, agongwa n’ikamyo ya Fuso muri Nyakiriba, ubwo we yagendaga n’igare. Uyu muturage avuga ko mu gihe yari mu bitaro bya Gisenyi, umupolisi yamukurikiranye aza kumwaka umwirondoro we arawumuha atazi ikigamijwe. Ati “Yansabye kumubwira aho ntuye n’amazina y’ababyeyi banjye n’abaturanyi, yabyandikaga muri telefoni ye. Naketse ko ari we warangiye abakomisiyoneri baje kunshaka bakampuza n’uwunganira abantu mu mategeko.”
Uruhare rw’abakomisiyoneri muri ubu buriganya ntiburangirira gusa mu kubona uwakoze impanuka kuko rurakomeza kugera uwagonzwe yishyuwe.
Kagire akomoza ku bakomisiyoneri, yagize ati “Iyo umukomisiyoneri agejeje ku wunganira abandi imbere y’amategeko umwirondoro w’uwagonzwe, yiga ikibazo uko kimeze, akagihuza n’amategeko, akabona aho yakungukira mu gihe yaba atangiye kuburanira uwakoze impanuka. Aha inyungu ze ziba ziri ahantu habiri: Hamwe ni ku wagonzwe yakwishyurwa akazamwishyura ahandi ni ukugura ikirego cyose agaha uwagonzwe intica ntikize maze we agakomeza kwishyuza ikigo cy’ubwishingizi.
Benshi mu bunganira abandi imbere y’amategeko bahitamo kugura ikirego cyose bakagitwara uwagonzwe bakamuha make bo bakazahangana n’ikigo cy’ubwishingizi. Uwunganira uwakoze impanuka mu mategeko iyo aguze ikirego bivuga ko yumvikana n’uwakoze impanuka akamuha amafaranga ubundi umunyamategeko agasigara yiyumvikanira n’ikigo cy’ubwishingizi akaba ari we kizishyura.
Uruhare rw’Abapolisi bo mu mihanda
Ubu buriganya butangirira mu muhanda ahabereye impanuka. Bitangira umupolisi ari gupima impanuka, agafata umwirondoro w’uwayikoze akamwizeza kuzamushakira umwunganira imbere y’amategeko, inyungu ze akazazihabwa n’uwo wunganira abandi imbere y’amategeko yarangiye umukiriya. Ahandi polisi igaragara muri ubu buriganya nk’uko twabibwiwe n’abakozi ba bimwe mu bigo by’ubwishingizi, ni mu mpanuka z’amagare. Inyinshi bemeza ko uwabagonze ari we uba uri mu makosa kandi n’abanyegare bagira amakosa. Ibi na byo umupolisi abikora mu nyungu ze kuko wa munyegare iyo yishyuwe amenya uwabimufashijemo.
Aha kandi ngo birashoboka ko umupolisi ashobora guhimba impanuka aho hatangwa urugero rw’umuntu ugonga igiti cyangwa imodoka ikagwa bakavuga ko yagonzwe.
Naho Nsengimana Felix wagongewe i Nyakiriba we avuga ko nyuma yo kwakwa umwirondoro n’umupolisi, haje abantu batatu barimo uwitwa Claude, Basile n’umugore witwa Vanessa bamusanga iwe mu rugo bamubwira ko bagiye gukurikirana iby’impanuka ye, nyamara ngo nibwo bwa mbere yari ababonye, bataziranye. Akeka ko bamenye icyaro atuyemo bakibwiwe n’umupolisi yari yaharangiye akamuha umwirondoro wose ntacyo asize. Ati “Abo batatu ntabwo bari abanyamategeko kuko bangejeje ku munyamategeko witwa Twagirayezu Christophe ufite n’ahantu akorera i Kigali ari na we wakomeje kumfasha n’ubwo na we bitarangiye neza.”
Uyu akomeza avuga ko uyu munyamategeko yashatse kugura impanuka ye abicishije mu bakomisiyoneri be ariko ntibyakunda. Ati “Baje kunsaba ko bampa ibihumbi 500 ubundi nkabareka bakirwariza, ibyo nabibwiwe na Claude umwe mu baje kunshaka mbere, gusa narabyanze kuko bashakaga kumfatiranya n’ubukene, ibyo byaranze bakoresha ubundi buriganya bwo kunguriza amafaranga afite inyungu y’umurengera.”
Nsengimana Felix akomeza avuga ko byarangiye ikigo cy’ubwishingizi Radiant kimugeneye amafaranga angana na 1.308.500 arimo ayo kwivuza n’indishyi ariko ko muri aya mafaranga yahawemo atarenga ibihumbi 700 andi yose aribwa n’abo bitwa ko bamufashije.
Nsengimana avuga ko habayemo amanyanga kuko yari yumvikanye n’umunyamategeko wamwunganiraga ko azamwishyura ibihumbi 200 ariko amafaranga amaze kuboneka yiyishyura ibihumbi 400 amubwira ko hari abandi bamufashije barimo abaganga, abapolisi n’abandi.
Ibi by’ubu buriganya Me Twagirayezu Christophe tubimubazaho, yavuze ko atabyibuka, n’ubwo twamwoherereje ibimenyetso byashoboraga kubimwibutsa birimo inyandiko yagiye yandika akurikirana ubu bwishyu. Gusa ahubwo abicishije mu bakomisiyoneri be, yongeye kujya gutera ubwoba Nsengimana amubwira ko ari kumuteza abantu nk’uko amakuru yatugezeho abigaragaza.
Kubara umushahara fatizo ugenderwaho ngo uwakoze impanuka yishyurwe, na byo byaba bitera urunturuntu hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’abacamanza. Bikorimana na we ukora mu kigo cy’ubwishingizi agira ati “Mu gihe hatarasohoka iteka rya Minisitiri rishyiraho umushahara fatizo mu Rwanda, ibigo by’ubwishingizi bishobora kuzahombywa n’ibyemezo by’abacamanza kuko babifata mu nyungu zabo, babarira abakoze impanuka kandi bikaba binashobora guterwa n’abunganira abandi imbere y’amategeko baganira na bo.”
Aha ibigo by’ubwishingizi bitanga urugero rw’umuntu utagira akazi kazwi (wo ku muhanda) ugongwa, ubutabera bukemeza ko yakoreraga ibihumbi 3 ku munsi kandi ngo ari na we wari utunze umuryango kugira ngo ibyo bamuha byiyongere . Gusa hano ntihagaragara aho umucamanza abonera inyungu mu guca urubanza gutyo abogamye.
Amakuru y’umukozi wo mu kigo cy’ubwishingizi avuga ko kandi hari abunganira abandi imbere y’amategeko ngo bajya mu bushinjacyaha bakabwira abahakora ko dosiye runaka y’impanuka itagomba kuzahava atari we uyiguze, akazitira uwakoze impanuka kuyibona kugira ngo abe ari we uzaburana urwo rubanza ategeke uwakoze impanuka ibyo ashaka.
Ikibazo ntikiri mu bacamanza n’amategeko gusa. Bamwe mu baganga na bo mu bitaro ntibaba ari shyashya mu gukora akazi kabo neza kuko bongera impanuka bakayikabiriza ku buryo bashobora kuyiha igipimo cy’ubumuga kiri hejuru kandi wenda yari ifite igipimo cy’ubumuga buri hasi.
Ibi ahanini bigaragara iyo uwakoze impanuka asabwe kwishakira undi muganga mu gihe atumvikanye ku buremere bw’impanuka n’umuganga w’ikigo cy’ubwishingizi. Aha ngo usanga bamwe mu baganga babaza uwunganira abandi imbere y’amategeko kuri telefoni ngo ko byananiranye uyu mukiriya wawe tumuhe kangahe. Bigatera kwibaza uburyo umuganga abaza uwunganira abandi imbere y’amategeko ibyerekeranye n’ubuvuzi.
Uruhererekane rw’abantu batandukanye muri iki kibazo
Muri rusange abakora mu bigo by’ubwishingizi bemera ko iki kibazo gihari ndetse kinakomeye kuko ari ho hantu hasigaye uburiganya bugaragara bwabuze ababurwanya. “Iki kibazo kirakomeye ku buryo ahantu hasigaye habera impanuka hakagera abunganira abandi imbere y’amategeko mbere ya polisi. Iyo abo banyamategeko batahageze, hagera abakomisiyoneri babo ku buryo babihinduye ubucuruzi kandi ntibite ku buzima bw’uwakomerekeye mu mpanuka.”
Abunganira abandi imbere y’amategeko twaganiriye na bo bemeza ko ibi bibaho ahanini ko ingufu zabo abaturage bazitinya babakangisha ko nibatemera ayo babahaye bari bureke gukurikirana ibibazo byabo.
Umwe mu bunganira abantu mu mategeko ati, “Bamwe mu bunganira abandi imbere y’amategeko barabikora bakagura impanuka yose bagatwara na dosiye yose ku buryo mutandukanye ntaho wahera ukurikirana ikirego, ikindi bakangisha abantu ko nibanga amafaranga babahaye bari bubivemo kandi ko ntawundi uzabishobora kuko ari we ufite dosiye yose.”
Ibigo by’ubwishingizi bivuga ko iki kibazo giteye inkeke n’ubwo kukirwanya bitoroshye kuko ahanini ari uruhererekane rwa Polisi, abanyamategeko baburanira abantu, abaganga ndetse n’inkiko zikabigiramo uruhare. Hiyongeraho kandi n’uwakoze impanuka.
Umwe mu bakozi bakuru ba kimwe mu bigo by’ubwishingizi mu Rwanda agira ati, “ Ntabwo twe twemera ko hagira umuntu wishingira undi twe twemera ko yamuhagararira gusa, ariko bigera nyuma uhagararira abandi imbere y’amategeko akabwira umuturage ko amwishingiye bikarangira amafaranga yose ari we uyahawe. Rimwe na rimwe uyu akamugezaho intica ntikize. Ibintu bigaragaza ubunyamwuga hafi ya ntabwo.”
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari ibintu biba mu nkko byo kwimana indishyi bitiranya ibintu uko bitari.
Abahohotewe n’impanuka ku kigero cy’ubumuga butarenze 30% ari ufite akazi ahemberwa n’utagafite babara indishyi mbangamirabukungu kmwe nk’umuntu udafite akazi akora kazwikandi itegeko rivuga umusahara muto wemewe n’amategeko bose bakabarirwa kuri SMIG ya frw 3000 kandi itegeko risobanura ko abangirijwe bahembwaga umushahara ari umushahara ubwawo ugaragarijwe inyandiko mpamo hakaba n’aho iryo tegeko riteganya ko abahohotewe bafite akazi bakora kazwi (nyakabyizi) aribo babarirwa kuri SMIG ya frw 3000
Muraho
Murumuna wanjye yagonzwe na RITCO ahabwa procuration na nyina yo gukurikirana urubanza rw’indishyi. Yari ahetse amata ku igare, ageze mu ikoni ryo muri Nyakilibayari/ Rubavu umushoferi yibye umuhanda uwari utwaye igare mu gisate cy’umuhanda yari arimo imodoka imusangayo imkubita kuri retroviseur agwa hasi. Umushoferi yasubiye inyuma amunyuza ipine ry’inyuma ku mutwe ubonko burasandara bwuzura mu muhanda bwivanga n’amata hari abaturage babirebaga batatanze ubuhamya mu rukiko ntirwabitaho n’ubushinjacyaha bushyingura dosiye by’agateganyo kugera uyu munsi. Bigeze mu kagambane k’uwamwunganiraga byarangiye urukiko ruvuga ko we n’umuryango hamwe na nyina wa nyakwigendra batsinzwe, babaca buri umwe indishyi zo kwishyura umushoferi
Ese umushoferi wakoze impanuka nayahe mande acibwa cg nibihe bihano atanga mugihe yangije ibintu cg umuntu Yaba yakomeretse cg yapfuye
Ese umushoferi wakoze impanuka nayahe mande acibwa cg nibihe bihano atanga mugihe yangije ibintu cg umuntu Yaba yakomeretse cg yapfuye
Kuki barinda kubinyuza munkiko se ko impanuka yabaye iba igaragara bashyizeho itegeko bati uwakomeretse gutya cg ufite ubumuga ubu mugihe byemejwe n’abaganga bombi tuzajya tumwishyura Aya . Mukarebako abaturage batabona ibibakwiye Kandi ikigo cy’ubwishingizi nacyo ntiguhombe. Ariko turahera kuri Police Kandi yo ningombwa ,abavoka , abacamanza , ubushinjacyaha , abaganga, Ikigo cy’ubwishingizi , umuturage, ndetse n’aba komisiyoneli , ibintu byanyura muriyinzira Koko bikabura gutakara munzira?
Ahaaa!!! Umuturage yaragowe pe!!
Agasuzuguro k’ abagore baho
Radiant nayo ni umujura muri abo Bose. Kubona isuzugura abakozi ba leta ntiyite ku mushahara wabo
Nyabura mujye mutuvuganira kuko turarengana keshi bitewe nabavoka bibisambo. Abanyarwanda turumwe!!!.
Uyu munyamakuru ndamushimye cyane nuko ntacyo mfite mba nkugabiye uri umunyamwuga rwose.iyi Nkuru nizeye ko ishimishije buri wese wayisomye.
Reka nshimire uyu munyamakuru kuko akoze inkuru ifitiye abaturage akamaro. Abantu bamugajwe n’impanuka baragowe..hari ingirwa abavoka babarimanganya bifashishije aba komisiyoneri....aliko na none Urugaga rw’abavoka mu rwanda rufite intege nkeya kuko narwo icyo kibazo rurakizi..... Ahubwo Sabiiti duhe Phone yawe kuko ariya masezerano abeshya abaturage ashobora kuregerwa kabone niyo yaba yarashyizwe mu bikorwa....igihe harimo inenge zikabije kandi zinyuranye n’umwuga.
Urakoze cyaneee pee
Iyi nkuru ninziza kuko yarikenewe ahubwo abavdepite na senat bakwiye kubyigaho mumategeko batora ndetse bagashyiraho nibihano kubazajya bafatirwa muri ubwo buriganya kuko ntibikwiye kurira kumuntu utakaje urugingo cg uhuye nubumuga byaba arugufatirana ikiziritse kitabasha kwirwanaho
Murakoze cyane iyinkuru inyeretse ubusambo bwabavoka ariko sibose gusa mujye mukomeza mutubere abavugizi.