Mu Rwanda hafunguwe icyicaro cy’Ikigega Nyafurika giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangije ku mugaragaro i Kigali, icyicaro cy’Ikigega Nyafurika gishinzwe iterambere ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (FEDA), gishamikiye kuri Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, Afreximbank.

Ubwo batangizaga ku mugaragaro ikigega FEDA
Ubwo batangizaga ku mugaragaro ikigega FEDA

Uyu muhango wabaye ku wa gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, ugaragaza intambwe ya mbere yo gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda rwagiranye na Afreximbank i Cairo mu Misiri, mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Ni umuhango witabiriwe kandi na Perezida akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Afreximbank, Benedict Oramah, Umuyobozi wa FEDA, Marlene Ngoyi ndetse na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndangijimana.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente wayoboye uyu muhango, yavuze ko kuba mu Rwanda hashyizwe icyicaro cya FEDA, bigaragaza ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Afreximbank.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagize ati “U Rwanda rwishimiye kwakira Ikigega Nyafurika gishinzwe iterambere ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, kandi rwiyemeje kuzaba umufatanyabikorwa wizewe mu kuzamura ubukungu ku mugabane wa Afurika, no guteza imbere ubucuruzi hagati ya Afurika.”

Imibare igaragaza ubucuruzi hagati y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ikiri hasi, ariko binyuze mu masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), bishobora kuzamura ubucuruzi kuri uyu mugabane, magingo aya ibyo Afurika yohereza mu mahanga bikaba bingana na 17%.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko iki gipimo ari gito cyane ugereranije n’indi migabane, bigaterwa no kuba hari imbaraga zidahuzwa kuri uyu mugabane, cyane cyane kubera imbogamizi ziterwa no kutuzuzanya mu bucuruzi hagati y’ibihugu, kimwe no kubura ibikorwa remezo bihagije.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ariko yashimye FEDA, kuba yaraje ifite intego yo guhindura aya mateka ndetse aboneraho umwanya wo guhamagarira FEDA gushora imari mu mishinga itandukanye y’u Rwanda, gutera inkunga Abanyarwanda bafite ubumenyi mu rwego rwa serivisi z’imari, no kugira uruhare mu kugira u Rwanda igicumbi cy’ihuriro ry’imari muri Afurika.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

Ngirente yagize ati “Twese hamwe, tubyaze umusaruro aya mahirwe yo gufungura ubushobozi bwa Afurika no gutegura inzira igana ahazaza heza kuri bose.”

FEDA yashinzwe mu rwego rwo gukemura icyuho cya Miliyari 110 z’Amadorali agamije gutera inkunga ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umugabane, kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kandi byongerewe agaciro, ndetse n’uruhererekane nyongeragaciro mu bijyanye n’Inganda.

Perezida wa Afreximbank, Prof. Benedict Oramah, yavuze ko FEDA yiyongera ku bindi bigo bigamije gufasha Afurika kwihangira imari shingiro mu iterambere.

Yakomeje agira ati “Hibandwa ku gutanga igishoro by’igihe kirekire, kuva ku bigo bito n’ibiciriritse kugeza ku bafatanyabikorwa, FEDA yiteguye guteza imbere Afurika mu cyerekezo kandi gishyiraho inzira nshya, zishingiye ku iterambere, zishimangirwa n’abikorera bagaragaza ubushake n’imbaraga.”

Prof. Oramah yasobanuye ko nyuma yimyaka ine FEDA itangiye gukora, ifite hafi Miliyoni 800 z’Amadolari y’Amerika, kandi ko amwe muri ayo mafaranga yagiye iyakoresha mu bukangurambaga bugamije gukusanya andi yo kujya muri iki kigega.

Intego nyamukuru z’iki kigega ni ugutanga igishoro n’inkunga zifitanye isano na cyo, hagamijwe gushyigikira abakorera muri Afurika hibandwa ku bikorwa bishyigikira ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, no kongera agaciro n’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka