Gukingira umwana umwe bitwara asaga ibihumbi 100Frw

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko mu Rwanda ikiguzi kigenda ku mwana ku nkingo zose ateganyirijwe kuva akivuka, kirenga Amadolari y’Amerika 80 (asaga ibihumbi 100Frw), utabariyemo ikiguzi cya serivisi.

Gukingira abana biracyahenda
Gukingira abana biracyahenda

Mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu umwana akingirwamo kuva akivuka, aba agenewe inkingo 13 zirimo izo ashobora gukingirwa inshuro zirenze imwe, aho hari ubwoko usanga bugura Amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi bitandatu ku rukingo rumwe.

Nubwo bimeze bityo ariko, usanga Leta y’u Rwanda yarakoze ibishoboka byose kugira ngo ntihagire umwana ubura amahirwe yo gukingirwa, bitewe n’amikoro adahagije, ku buryo nta kiguzi gisabwa umwana w’ikingiza yaba ufite ubwishingizi cyangwa utabufite.

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko nibura buri mwaka havuka abana ibihumbi 360Frw, abagera kuri 94% bose bakaba bashobora kubona inkingo zose uko ari 13, mu nshuro esheshatu bazahabwamo nk’uko biteganywa na muganga.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’inkingo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Hassan Sibomana, avuga ko inkingo zihenda cyane ku buryo Leta ishyira amafaranga atari macye mu bijyanye n’inkingo kugira ngo buri mwana zibashe kumugeraho.

Ati “Inkingo zirahenda, mbahaye nk’urugero ku rukingo rumwe rwa kanseri y’umura rugura Amadolari 4.5, uyashyize mu manyarwanda ararenga ibihumbi 6 ubu ngubu, iyo urebye urukingo rumwe rukaba rushobora kugura amafaranga arenga ibihumbi 6, noneho mwumve inkingo zigera kuri 13 zose umwana agomba kubona.”

Akomeza agira ati “Kugira ngo tuvuge ngo arakingiwe neza, harimo n’izitanzwe inshuro irenze imwe, bivuga ngo ikiguzi cyose kijyanye n’inkingo umwana ahabwa ugereranyije mu mafaranga ushobora gusanga gishobora kuba cyarenza Amadolari 80 utarashyiraho n’ikiguzi cya serivisi.”

Bimwe mu biba bitabazwe byiyongera ku kiguzi cy’urukingo harimo aho umwana agomba gukingirirwa, ibikoresho bizibika, haba hakenewe umukozi wo kwa muganga ugomba kwishyurwa ku buryo buhoraho, hamwe na transport yo kuzigeza aho ziba zigomba kujya.

Muri buri ngengo y’imari ya buri mwaka, Leta ishyira Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari ebyiri mu bikorwa bijyanye n’inkingo ndetse n’ikingira, yakwiyongeraho andi y’abafatanyabikorwa akaba atajya munsi ya Miliyari icumi.

Imibare igaragaza ko abana barenga ibihumbi 10 baba bagenewe inkigo badakingizwa, ari na ho Leta ihera isaba ababyeyi bagiseta ibirenge ntibakingize abana kujya babyitabira, kuko kiba ari igihombo kuri we ndetse no ku gihugu, kubera ko hashyizweho amafaranga kugira ngo umwana akingirwe ariko ntabikorerwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka