Kamonyi: Bababazwa no kuba abazi amakuru y’ahajugunywe ababo batayatanga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko babajwe no kuba abazi ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside batayatanga, kuko imibiri y’ababo ishyingurwa mu cyubahiro, iboneka ntawe utanze amakuru.

Ibi byagarutsweho ubwo kuwa 12 Gicurasi, mu Karere ka Kamonyi bibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 hanashyingurwa imibiri 42.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard wari Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yibukije ko abahishira amakuru bakanazimiza ibimenyetso bya Jenoside baba bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko, kandi ko abakoze Jenoside n’abayiteguye ari abo kugawa.

Nyinawumuntu Rachel watanze ubuhamya avuga kurokokera iwabo ku Rugarika bitakunze kuko yashakishwaga n’interahamwe zifuzaga kumubohoza, akomeza kwihishahisha, kugeza ubwo yahunganye n’interahamwe kugera muri Zayire.

Avuga ko abo mu muryango bagiye bicwa kugeza n’ubwo bica impinja bakazijugunya muri Nyabarongo, nawe bakamujugunyamo ariko ntimwice akaza kuva mu mazi.

Agira ati: "Abana bacu barabatujishuye barabatemagura bajugunywa muri Nyabarongo, njyewe banjugunyamo nyuma irantwara injugunya i Mageragere imvanye i Kiboga".

Imibiri 42 y'Abatutsi yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 42 y’Abatutsi yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro

Yongeraho ati: "Baramfashe mbabeshya ko data ari Umuhutu, bandikira konsiye ngo baze batware umuntu wabo warenganyijwe, interahamwe yari ijyanye urupapuro yaransize igeze mu nzira grenade yari ifite zirayiturikana ipfa itagejejeyo urwo rupapuro rwo kuza kuntwara".

Avuga ko kuva ubwo yatangiye guhungana n’interahamwe, zikajya zigenda zica Abatutsi mu nzira yose kugeza mu cyahoze ari Zayire, bakanakomeza kugenda bica Abatutsi bagendaga bamenyekana.

Ashimira Parezida wa Repubulika yanahimbye izina rya Salomon kubera ukuntu yabashije kuyobora Igihugu cy’u Rwanda cyari kigeze aharenga, kikaba kigeze aho kigeze ubu ari kizima.

Mugorewera Jullienne wavuze mu izina ry’ababo bashyinguwe mu Rwibutso rw’Akarere rwa Kamonyi, ashimira ababatabaye akagaya abakomeje guhishira amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi.

Agira ati: "Mu myaka 30 yose ishize uyu munsi imibiri y’abacu dushyingura yabonetse twari twarayihishwe, ni ikibazo gikomeye turasaba abazi aho abacu bajugunywe kuduha amakuru tukabashyingura mu cyubahiro.

Ababonye ababo bari baje kubaherekeza bitwaje amafoto yabonetse
Ababonye ababo bari baje kubaherekeza bitwaje amafoto yabonetse

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard wari Umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo Kwibuka, yagaragaje ko Leta y’Ubumwe yaharaniye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ko hamaze kubakwa umusingi ukomeye uzatuma Jenoside itongera kubaho ukundi.

Agaya abakoze Jenoside n’ubuyobozi bubi bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa, anagaya abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abibutsa ko ibyo ari ibyaha bidasaza bakwiye kwirinda.

Agira ati: "Nagira ngo mbwire urubyiruko ko rukwiye kwihatira kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bazabashe kubaka u Rwanda rwiza imbere hazaza, nanagaye abakomeza guhembera amacakubiri".

Mu biganiro ku buryo u Rwanda ruhagaze nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, byagaragaye ko hari byinshi bimaze kugerwaho bitanga icyizere cy’uko u Rwanda rufite ejo heza, kandi ko abarokotse Jneoside batishoboye bazakomeza gufashwa kudakomeza guheranwa n’agahinda.

Urubyiruko rwasabwe gusobanuza no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rwasabwe gusobanuza no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi bari bitabiriye kwibuka ku Kamonyi
Abayobozi bari bitabiriye kwibuka ku Kamonyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka