Abataliyani basabye ko ukuri kuri Jenoside yo mu Rwanda kwasobanurirwa bose

Yanditswe ku itariki ya: 29-04-2013 - Saa: 09:49'
Ibitekerezo ( 3 )

Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye mu ishuri rya Scuola Europa riri i Milan mu Butaliyani, abarimu b’Abataliyani basabye Abanyarwanda ko bagena uburyo bunoze bwo gusobanurira abanyamahanga ukuri nyako kuri Jenoside kuko hari benshi babeshywe ku byabaye mu Rwanda.

Muri INES Ruhengeri bibutse Jenoside banakangurirwa kwigira

Yanditswe ku itariki ya: 27-04-2013 - Saa: 11:23'
Ibitekerezo ( )

Abanyeshuri, abayobozi n’inshuti z’ishuri rikuru INES Ruhengeri, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013 bibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi, ari nako abanyeshuri basabwa guharanira kwigira, kandi baca ukubiri n’abantu bagifite uguhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni uguha agaciro abishwe – Guveriner Munyentwari

Yanditswe ku itariki ya: 27-04-2013 - Saa: 09:47'
Ibitekerezo ( )

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, aratangaza ko Abatutsi bazize Jenoseide yo mu 1994 bagifite agaciro mu Banyarwanda, n’ubwo ababishe babikoze bashaka babatesha agaciro.

Ruhango: Bibutse ku nshuro ya 19 abapasitoro b’igitwe n’imiryango yabo

Yanditswe ku itariki ya: 27-04-2013 - Saa: 08:51'
Ibitekerezo ( )

Ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 19, igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside bari mu muryango AERG-ISPG bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri, kuri Gatanu tariki 25/04/2013.

Nyamagabe: Abakozi b’ibitaro bya Kinihira biyemeje guharanira ko Jenoside itazongera kubaho

Yanditswe ku itariki ya: 26-04-2013 - Saa: 17:46'
Ibitekerezo ( )

Abakozi b’ibitaro bya Kinihira biherereye mu karere ka Rulindo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe muri gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guha agaciro abatutsi bayizize, ngo bafate n’ingamba zo kuyikumira.

Gisagara: Abagize uruhare muri Jenoside barahamagarirwa kubaka igihugu

Yanditswe ku itariki ya: 26-04-2013 - Saa: 15:48'
Ibitekerezo ( )

Ubwo yifatanyaga n’abandi kunamira inzirakarengane zazize Jenoside mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, Minisitiri ushinzwe ingufu n’amazi, Isumbingabo Emma Franҫoise, yanahamagariye abagize uruhare muri Jenoside guhinduka bagaharanira kwifatanya n’Abanyarwanda bose kubaka igihugu kizima.

Rusizi: Banenze imyubakire y’urwibutso rushya rwa Nyarushishi

Yanditswe ku itariki ya: 25-04-2013 - Saa: 14:44'
Ibitekerezo ( )

Abantu benshi barimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzego z’umutekano zirimo ingabo na Polisi baranenga inyubako z’urwibutso rw’icyitegererezo rw’akarere ka Rusizi rurimo kubakwa i Nyarushishi ngo ruzimurirwemo imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa neza.

Murambi: Ahari hagenewe ishuri ry’imyuga ubu habaye ishuri ry’amateka

Yanditswe ku itariki ya: 24-04-2013 - Saa: 14:27'
Ibitekerezo ( 2 )

Ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe rufatwa nka rumwe mu zigaragaza neza umugambi wo kurimbura Abatutsi, ubusanzwe hari hari kubakwa ishuri ry’imyuga ariko Jenoside iba kuryubaka bitararangira.

Rwamagana: Bunamiye umubare utazwi w’abatwawe n’inzuzi muri Jenoside

Yanditswe ku itariki ya: 23-04-2013 - Saa: 09:45'
Ibitekerezo ( )

Mu karere ka Rwamagana bibutse ku nshuro ya mbere abantu bose batwawe n’amazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo bamwe bicwaga bakajugunywa mu mazi, abandi bakayajugunywamo ari bazima ndetse ngo hari n’abagize ibyago bakayagwamo bagerageza guhunga abicanyi.

Pages ... | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile