Abanyarwanda baba i Salt Lake City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baribuka abazize Jenoside

Yanditswe ku itariki ya: 21-04-2013 - Saa: 09:31'
Ibitekerezo ( )

Kuri iki cyumweru tariki 21/04/2013, Abanyarwanda baba mu mujyi wa Salt Lake City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baribuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

“Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko abanyamadini bahushije intego”- Depite Rwaka

Yanditswe ku itariki ya: 21-04-2013 - Saa: 09:17'
Ibitekerezo ( 2 )

Kuba mu Rwanda harakozwe Jenoside igakorwa na bamwe mu Banyarwanda kandi abenshi bari abayoboke b’amadini yigishaga urukundo no kuyoboka Imana, ni ikimwaro ku muryango Nyarwanda wose n’ikimenyetso ko abanyamadini bananiwe kugera ku ntego y’ibyo bagombaga kumvisha abayoboke babo, nk’uko byemezwa na Depite Constance Rwaka.

Akarere ka Gasabo kibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahaguye

Yanditswe ku itariki ya: 20-04-2013 - Saa: 15:07'
Ibitekerezo ( 2 )

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’abagatuyemo bahuriye ku kicaro cy’akarere mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 19, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19/04/2013.

Kiziguro: Imva esheshatu zari zishaje zimuriwe muri rumwe mu rwibutso rwa Kiziguro

Yanditswe ku itariki ya: 20-04-2013 - Saa: 13:03'
Ibitekerezo ( )

Urwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo habereye igikorwa cyo kwimura imibiri yari ishyinguye mu rwibutso rwa kiziguro, muri zimwe mu mva zagaragaraga ko zitakimeze neza, igikorwa cyabaye Kuri uyu wa Gatanu tariki 19/04/2013.

Rwamagana: Abarokokeye Mwurire baringinga abazi aho ababo baguye kuherekana

Yanditswe ku itariki ya: 20-04-2013 - Saa: 11:28'
Ibitekerezo ( )

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batakamba ngo uwo ariwe wese waba azi ahari umubiri w’umwe mu bazize Jenoside utarashyingurwa mu cyubahiro gukoresha umutima nama akhagaragaza kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro, abavandimwe be babashe kuruhuka no gutuza ku mutima.

Rutsiro: Bibutse ku nshuro ya gatatu abarohamye mu Kivu bagiye kwibuka abazize Jenoside

Yanditswe ku itariki ya: 19-04-2013 - Saa: 16:21'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro tariki 18/04/2013 habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatatu abantu baguye mu kiyaga cya Kivu mu mwaka wa 2000 bagiye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyeshuri bakomoka mu bihugu 100 biga muri UNESCO-IHE bibutse Jenoside

Yanditswe ku itariki ya: 18-04-2013 - Saa: 15:04'
Ibitekerezo ( )

Abanyeshuri, abakozi n’abarimu bakomoka mu bihugu 100 bo mu ishuri UNESCO-IHE (Institute for Water Education) ryigisha ubumenyi bw’amazi mu Buholandi bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi banahamagarira amahanga yose gushyikiriza ubutabera abakekwa kuyigiramo uruhare.

Abanyarwanda baba Edmonton muri Canada bunamiye abazize Jenoside

Yanditswe ku itariki ya: 18-04-2013 - Saa: 14:15'
Ibitekerezo ( )

Abanyarwanda n’inshuti batuye mu mujyi wa Edmonton muri Canada, tariki 13 Mata bakoze imihango inyuranye yo kwibuka ndetse no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Manchester: Abanyarwanda baritegura kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe ku itariki ya: 18-04-2013 - Saa: 12:21'
Ibitekerezo ( )

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Manchester, mu gihugu cy’Ubwongereza, barimo gutegura igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994. Icyo gikorwa giteganyijwe tariki 20/04/2013 ahitwa Eccles.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile