Rutare: Imibiri ibiri y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 17:59'
Ibitekerezo ( 1 )

Nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, kuri uyu wa 13/05/2013, mu murenge wa Rutare wo mu karere ka Gicumbi hashyinguwe imibiri ibiri y’inzirakarenga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rutare.

Leta izakomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside - Min. Mukaruriza

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 12:34'
Ibitekerezo ( )

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, yabaye tariki 12/5/2013, Minisitiri Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, Mukaruriza Monique, yijeje abacitse ku icumu ko Leta izakomeza kubafata mu mugongo.

“Akarengane gakabije niko kabyara Jenoside”-Umuvunyi mukuru

Yanditswe ku itariki ya: 12-05-2013 - Saa: 09:35'
Ibitekerezo ( 1 )

Umuvunyi mukuru, Aloyisie Cyanzayire ,yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ari ingaruka z’akarengane gakabije ubutegetsi bw’icyo gihe bwagiriye abaturage, akaba ari yo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi ngo rwifatanyije n’izindi nzego kwibuka, kugira ngo rushimangire intego yarwo yo guca akarengane.

Nyamagabe: Abarezi ngo bakwiye gufata iya mbere mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho

Yanditswe ku itariki ya: 11-05-2013 - Saa: 13:34'
Ibitekerezo ( )

Ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) barenga 200, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/05/2013 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka. igikorwa cyari kigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Ngoma: Abayobozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Rukumberi banaremera utishoboye

Yanditswe ku itariki ya: 11-05-2013 - Saa: 13:20'
Ibitekerezo ( )

Abayobozi n’abakozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, banaremera utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 utishoboye ubana n’ubumuga amaranye imyaka 19 bwo kutabyuka aho aryamye.

Abiga muri ESA Ruhengeri barakangurirwa guhanga udushya bagamije kwigira

Yanditswe ku itariki ya: 10-05-2013 - Saa: 10:07'
Ibitekerezo ( )

Ubwo basozaga icyumweru cyaharikwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa kane tariki 08/05/2013, abanyeshuri basaga 620 biga mu ishuri ryisumbuye ESA Ruhengeri bibukijwe ko icyo basabwa ari uguharanira kwigira bubaka ejo hazaza heza.

Kiziguro: Hibutswe imiryango 86 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2013 - Saa: 15:06'
Ibitekerezo ( )

Ku nshuro ya gatanu hibutswe imiryango 86 yo mu Karere ka Gatsibo yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali, wari muri uwo muhango watangiye ku mugoroba wa tariki 04/05/2013 yibukije ko kwibuka imiryango yazimye burundu binyomoza abagipfobya Jenoside bakigaragara hirya no hino ku isi.

Ruhango: Kwibuka ni umuti ufasha uwishe n’uwiciwe

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2013 - Saa: 14:49'
Ibitekerezo ( )

Abanyarwanda bagomba kumva kimwe igikorwa cyo kwibuka kuko kwibuka ari umuti haba ku wiciwe ndetse no ku wishe bityo bigatuma Abanyarwanda babasha kubakira hamwe igihugu cyabo.

Abana n’urubyiruko bagomba kwigirira icyizere cyo kubaho imyaka ijana - Rucagu

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2013 - Saa: 11:39'
Ibitekerezo ( )

Umutahira w’intore ku rwego rw’igihugu, Rucagu Boniface, arakangurira urubyiruko n’abana bato kubaho bafite icyizere cyo kuzabaho nibura imyaka ijana inarenga nta wubahungabanije, ariko ngo bagomba kubigiramo uruhare.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile