Imbere mu gihugu Andi makuru »

Nyanza: Urugo rwa Pasiteri w’itorero EBENEZER rwibasiwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe ku itariki ya: 18-06-2013 - Saa: 16:48'
Ibitekerezo ( )

Inkongi y’umuriro ifite inkomoko kugeza n’ubu itarabasha kumenyekana yibasiye urugo rw’umupasiteri w’itorero EBENEZER mu karere ka Nyanza itwika bimwe mu byumba by’inzu ye ndetse n’ibyari biyirimo.

Gakenke: Umuforomo arakekwaho gusambanya ku ngufu umurwayi wo mu mutwe

Yanditswe ku itariki ya: 18-06-2013 - Saa: 15:04'
Ibitekerezo ( 8 )

Umuforomo ukiri umusore ukora ku Bitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke ari mu maboko ya Polisi, Stasiyo ya Gakenke akurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 17 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Kicukiro: Abana batatu bariwe n’imbwa

Yanditswe ku itariki ya: 18-06-2013 - Saa: 10:14'
Ibitekerezo ( )

Abana batatu b’abakobwa bariwe n’imbwa mu Murenge wa Kanombwe, Akarere ka Kicukiro ku cyumweru tariki 16/02013, Polisi igasaba abatunze imbwa kuzingiza no kuzikingirana kugira ngo zitarya abantu.

Hanze y’igihugu Andi makuru »

Mu minsi mike ingabo zizagenzura amahoro ziraba zageze muri Congo-Ambasaderi Boubacar

Yanditswe ku itariki ya: 8-03-2013 - Saa: 16:23'
Ibitekerezo ( 1 )

Intumwa yihariye y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Ambasaderi Aboubacar Diarra mu karere k’ibiyaga bigari aremeza ko mu byumweru bike ingabo z’amahanga zigomba guhangana n’imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo zizaba zahasesekaye ndetse izi ngabo ngo zikazaba zinashinzwe no kubungabunga imipaka y’ibihugu bihana imbibe na Congo byakomeje gutungwa agatoki gukorana n’imitwe yitwaza intwaro.

FDLR niyo yaremye imitwe yitwaza intwaro muri Congo-Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 6-03-2013 - Saa: 16:34'
Ibitekerezo ( 1 )

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga aravuga ko kuba FDLR iri mu burasirazuba bwa Congo ariyo mpamvu nyamukuru yatumye havuka indi mitwe yitwaza intwaro harimo ishamikiye kuri FDLR bafatanya mu bikorwa byo kwica no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya FDLR igamije kwirindira umutekano.

Abapolisikazi 100 bagiye i Darfur barasabwa guhesha ishema u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 6-10-2012 - Saa: 09:35'
Ibitekerezo ( )

Abapolisikazi 100 bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Darfur muri Sudani (UNAMID), barahamagarirwa guhesha ishema igihugu cyabo muri ubwo butumwa batanga serivisi nziza.

Gicumbi: Inka 2 zibwe muri Uganda zasubijwe nyirazo

Yanditswe ku itariki ya: 23-05-2013 - Saa: 14:03'
Ibitekerezo ( )

Hatari Jean Bosco, Nsengiyumva Theophile na Nyandwi alias Jean Kavuyo bibye inka mu gihugu cya Uganda mu rwuri rw’uwitwa Mamenero utuye muri Disctrict ya Kabare ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Bugande izo nka zasubijwe nyirazo.

Muhanga: Umwe mu bakozi b’akarere afunze akekwaho gufata umukobwa ku ngufu

Yanditswe ku itariki ya: 28-02-2013 - Saa: 16:37'
Ibitekerezo ( 11 )

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko mu bakozi hari umwe ufunze akekwaho kuba yarafashe umukobwa ku ngufu. Hari amakuru avuga ariko ko uwo mukozi yaba atumvikanaga n’abayobozi akaba yageretsweho icyaha.

Rusizi: Umukwabo wafashe abantu 110 biganjemo inzererezi

Yanditswe ku itariki ya: 25-08-2012 - Saa: 09:47'
Ibitekerezo ( 1 )

Abantu bafatwa nk’inzererezi 110 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’igihugu ifatanyije n’ingabo n’izindi nzego z’umutekano, mu mukwabo udasanzwe wabereye mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi, kuwa kane tariki 23/08/2012.

Ngororero: umurambo w’umugabo watoraguwe nyuma y’amasaha 12 yapfuye

Yanditswe ku itariki ya: 14-04-2012 - Saa: 12:48'
Ibitekerezo ( 2 )

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/04/2012, umurambo wa uwitwa Barthazar Uwizeye watoraguwe mu musarani w’inyubako z’amashuri ya ETO Gatumba, nyuma y’amasaha 12 yari amaze yapfuye.

Karangazi: Ibiyobyabwenge byafatiwe mu bwiherero bw’urusengero

Yanditswe ku itariki ya: 11-02-2012 - Saa: 12:29'
Ibitekerezo ( 3 )

Itorero Anglican Paroisse Musenyi rifatanyije n’ingabo na Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi, bafashe amakarito 171 y’ibiyobyabwenge byiganjemo Chief Waragi, Vodka, Zebra n’izindi nzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda, zengerwa mu gihugu cya Uganda.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile