Perezida Kagame yagiye gushimira Dr. Obiageli

Yanditswe ku itariki ya: 28-03-2012 - Saa: 09:25'
Ibitekerezo ( 1 )

Perezida Kagame aritabira umuhango wo gusezera ku wahoze ari umuyobozi wungirije wa banki y’isi, Dr. Obiageli Ezekwesili, no kumushimira uruhare yagize mu iterambere ry’umugabane w’Afurika n’u Rwanda by’umwihariko. Uwo muhango uraba uyu munsi tariki 28/03/2012.

Ifatwa ry’Umunyarwanda ryatumye umuhanda ufungwa amasaha abiri

Yanditswe ku itariki ya: 27-03-2012 - Saa: 18:44'
Ibitekerezo ( 2 )

Umupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda wafunzwe mu gihe cy’amasaha abiri, tariki 25/03/2012, kubera abashoferi b’amakamyo bigarangambije basaba ko umushoferi mugenzi wabo w’Umunyarwanda, Augustin Mutsinzi, wari wafunzwe arengana.

Umubano hagati ya Muhanga na Chattanoga uzazamura imibereho y’abayituye

Yanditswe ku itariki ya: 27-03-2012 - Saa: 17:05'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi w’umujyi wa Muhanga Yvonne Mutakwasuku na Chris Cairns, intumwa y’umujyi wa Chattanoga wo muri Leta ya Tennesse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, batangaje ko umubano w’iyo mijyi yombi izateza imbere abayituye kuko hari byinshi ihuriyeho.

Kibilizi: Amabati 114 yari agenewe kubakira abatishoboye yaburiwe irengero

Yanditswe ku itariki ya: 27-03-2012 - Saa: 16:31'
Ibitekerezo ( )

Amabati 114 yari agenewe kubakira abatishoboye batuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza yaburiwe irengero.

Umusaza Sentore yashyinguwe i Rusororo

Yanditswe ku itariki ya: 27-03-2012 - Saa: 09:46'
Ibitekerezo ( 2 )

Umusaza Sentore Athanase yashyinguwe kuwa mbere tariki 26/03/2012 mu irimbi ry’i Rusororo nyuma y’imihango yo kumusezeraho yabereye mu kiriziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remera mu mujyi wa Kigali.

Imirimo yo kubaka imashini zizavoma gaz methane mu Kivu igeze kuri 95%

Yanditswe ku itariki ya: 27-03-2012 - Saa: 08:59'
Ibitekerezo ( )

Ibintu nibigenda neza nk’uko biteganyijwe, mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’ibyuma bizavoma gaz methane mu kiyaga cya Kivu izaba yarangiye.

Ngororero: Gahunda yo kugira inyubako z’ibiro bijyanye n’igihe izakomeza

Yanditswe ku itariki ya: 26-03-2012 - Saa: 19:12'
Ibitekerezo ( )

Nyuma yo kwagura inyubako z’ibiro by’akarere, abayobozi b’akarere ka Ngororero bakomereje iyo gahunda mu mirenge ndetse n’utugari ikazagera no mu midugudu. Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko gukorera ahantu hadasukuye abantu batabona ubwinyagamburiro bitazongera.

Kayonza: Abayobozi n’abaturage bubakiye abasenyewe n’imvura

Yanditswe ku itariki ya: 26-03-2012 - Saa: 14:14'
Ibitekerezo ( 1 )

Abayobozi ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba n’akarere ka Kayonza bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, tariki 24/03/2012, mu gikorwa cy’umuganda wo gusana amazu y’abasenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Ruhango: umunyeshuri yatawe muri yombi yiba bagenzi be

Yanditswe ku itariki ya: 26-03-2012 - Saa: 12:57'
Ibitekerezo ( )

Umunyeshuri witwa Musabyemariya Diane w’imyaka 19 y’amavuko wigaga ku ishuri ryisumbuye ry’indangaburezi yatawe muri yombi tariki 22/03/2012 yibye ibikoresho bya bagenzi be babana mu macumbi.

Pages ... | 289 | 290 | 291 | 292 | 293 | 294 | 295 | 296 | 297 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile