Lill Daren ni we wegukanye Tour du Rwanda 2012

Yanditswe ku itariki ya: 26-11-2012 - Saa: 10:11'
Ibitekerezo ( )

Umunyafurika y’Epfo, Lill Daren, ni we wegukanaye isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ ryasojwe ku cyumweru tariki 25/11/2012. Intera yose hamwe ya kilometero 894 yarayirangije akoresheje amasaha 22 iminota 43 n’amasegonda 41.

Umunya-Eritrea Merhawi Kudus niwe uyoboye abandi muri Tour du Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 22-11-2012 - Saa: 16:05'
Ibitekerezo ( )

Ubwo abasiganwa muri Tour du Rwanda basesekararaga mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki 22/11/2012, umunya-Eritrea Merhawi Kudus niwe wahise wambara umwambaro w’umuhondo, ugenerwa uwakoresheje igihe gito kuva irushanwa ryatangira.

Tour du Rwanda: Nta Munyarwanda waje mu myanya 10 ya mbere muri etape ebyiri za mbere

Yanditswe ku itariki ya: 21-11-2012 - Saa: 13:19'
Ibitekerezo ( )

Mu isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare (Tour of Rwanda) ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki 20/11/2012, kuva i Kigali kugera mu karere ka Muhanga, nta mu nyarwanda waje mu myanya 10 ya mbere.

Tour du Rwanda: Pelletier yasize abandi mu gusiganwa kilometero 3,5

Yanditswe ku itariki ya: 19-11-2012 - Saa: 08:49'
Ibitekerezo ( )

Umunya-Canada, Pelletier Roy Remi, yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa ku giti cye intera ngufi ‘prologue’ ya kilometero 3,5 mu irushanwa rya tour du Rwanda ryatangiye tariki 18/11/2012. Umunyarwanda Adiren Niyonshuti yaje ku mwanya wa gatatu.

Kamonyi: Umukino wa Sitball uzafasha abana bafite ubumuga kwisanzura mu bandi

Yanditswe ku itariki ya: 16-11-2012 - Saa: 14:10'
Ibitekerezo ( 1 )

Abarimu bagiye kwigisha abanyeshuri umukino wa sitball maze abafite ubumuga babashe gukina n’abandi mu bihe by’ikiruhuko. Mbere wasangaga abana bafite ubumuga biga ku bigo by’amashuri bifite gahunda y’uburezi budaheza, babura imikino bahuriraho n’abandi.

Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 12

Yanditswe ku itariki ya: 16-11-2012 - Saa: 11:25'
Ibitekerezo ( )

Isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’uyu mwaka rizaba kuva ku cyumweru tariki 18/11/2012 kugeza tariki 25/11/2012, rizitabirwa n’amakipe 12 aturuka mu bihugu 10 byo hirya no hino ku isi.

Police Handball Club yerekeje muri Maroc

Yanditswe ku itariki ya: 13-11-2012 - Saa: 10:14'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya Police Handball Club yerekeje muri Maroc tariki 12/11/2012 aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya 34 gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, izatangira tariki 14-25/11/2012.

KIE yatwaye igikombe cya Beach Handball

Yanditswe ku itariki ya: 12-11-2012 - Saa: 17:18'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya KIE handball Club niyo yegukanye igikombe cya Handball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball) nyuma yo gutsinda ikipe ya Police ya Rubavu ku cyumweru tariki 11/11/2012 ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu i Rubavu.

Amagare: Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu isiganwa nyafurika

Yanditswe ku itariki ya: 12-11-2012 - Saa: 10:53'
Ibitekerezo ( )

Ubwo hasozwaga isiganwa nyafurika ry’amagare ryari rimaze iminsi ribera i Ouagadougou muri Burikina Faso, kuri icyi cyumweru tarki 11/11/2012 Umunyarwanda wari witezweho kwitwara neza Adiren Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu bakinnyi 87 basiganwaga.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile