Handball: Amakipe ahagarariye u Rwanda i Nairobi akomeje gushakisha imidali

Yanditswe ku itariki ya: 21-03-2012 - Saa: 13:07'
Ibitekerezo ( )

Kuva ku wa gatandatu tariki 18/03/2012 , amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 20 muri handball bari mu gihugu cya Kenya mu marushanwa y’akarere agamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Umuhanzi Luc Dusfad yahimbye umukino ukinishwa amaboko n’amaguru (Bloanball)

Yanditswe ku itariki ya: 9-03-2012 - Saa: 15:48'
Ibitekerezo ( 1 )

Umuhanzi Luc Dusfad ni umuhanzi ukunze kugaragaza impano zidasanzwe mu bintu binyuranye. Mu minsi ishize yahimbye umukino ukinishwa amaboko n’amaguru awita “Bloanball”.

Niyonshuti Adrien yegukanye umwanya wa 54 muri Malaysia

Yanditswe ku itariki ya: 5-03-2012 - Saa: 10:23'
Ibitekerezo ( )

Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien yarangije amarushanwa yari yaritabiriye muri Malaysia ari ku mwanya wa 54 mu bakinnyi 130 bari baritabiriye aya marushanwa. Ikipe akinamo ya MTN Qhubeka yegukanye umwanya wa 3.

Ruhumuriza na Uwimana batsinze irushanwa ry’amagare Criterium de Rwamagana

Yanditswe ku itariki ya: 27-02-2012 - Saa: 07:49'
Ibitekerezo ( )

Abanyarwanda babiri, Ruhumuriza Abraham na Uwimana Jeannette, nibo begukanye ibihembo bya mbere mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryiswe Criterium de Rwamagana ku cyumweru tariki 26/02/2012.

Golf Rwanda Open izitabirwa n’abakinnyi basaga 100

Yanditswe ku itariki ya: 21-02-2012 - Saa: 14:25'
Ibitekerezo ( )

Imikino mpuzamahanga ya Golf izwi ku izina rya ‘Rwanda Golf Open’ izabera mu Rwanda ku nshuro ya 15 kuva tariki 22/02/2012 izitabirwa n’abakinnyi baturutse mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba basaga 100.

Muhanga: Ikipe ya Lion de Fer niyo yegukanye irushamwa mpuzamahanga rya Rugby

Yanditswe ku itariki ya: 19-02-2012 - Saa: 11:54'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya “Lion e Fer” y’i Kigali yegukanye irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Rugby ryaberaga mu karere ka Muhanga, ryashojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012, nyuma yo gutsinda Buffalos nayo y’i Kigali ibitego 26 kuri 7.

Handball: Hagiye gutegurwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje 17

Yanditswe ku itariki ya: 18-02-2012 - Saa: 11:47'
Ibitekerezo ( )

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ribifashijwemo n’impuguke iturutse mu ishyirahamwe ry’umukino wa handball ku isi (IHF) Prof. Hans-Peter Thumm, rigiye gutangira gutegura ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu bahungu no mu bakobwa.

Niyonshuti Adrien yahawe inkweto nshya azakoresha mu mikino Olympique

Yanditswe ku itariki ya: 15-02-2012 - Saa: 12:53'
Ibitekerezo ( )

Sosiyete yitwa DIDI isanzwe itera inkunga Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), yashyikirije Adrien Niyonshuti inkweto nshya azakoresha ubwo azaba asiganwa ku igare mu mikino Olympique izabera i Londres muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu Rwanda hatangiye ingando mpuzamahanga y’abakina imikino y’abamugaye

Yanditswe ku itariki ya: 14-02-2012 - Saa: 12:13'
Ibitekerezo ( )

Abakinnyi bakina imikino y’abamugaye bakomoka muri Uganda, Burundi, Kenya, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bateraniye mu ngando yatangijwe ku mugaragaro tariki 13/02/2012 kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali.

Pages ... | 8 | 9 | 10 | 11 | 12 | 13 | 14 | 15 | 16 | 17
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile