Volleyball U20: U Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika

Yanditswe ku itariki ya: 10-03-2013 - Saa: 10:35'
Ibitekerezo ( )

Mu mikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yaberaga muri Tuniziya, ikipe y’u Rwanda yatahukanye umudari wa Bronze, nyuma yo gutsinda Maroc amaseti atatu ku busa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye i Tunis ejo kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013.

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball U20 yatsindiye gukinira igikombe cy’isi

Yanditswe ku itariki ya: 7-03-2013 - Saa: 09:11'
Ibitekerezo ( 2 )

Ikipe y’igihugu ya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yabonye bidasubirwaho itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Turukira muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo kwitwara neza ikabona itike yo gukina ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera muri Tuniziya.

Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Sierra Leone mu gikombe cya Afurika

Yanditswe ku itariki ya: 6-03-2013 - Saa: 17:39'
Ibitekerezo ( )

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yiyongereye amahirwe yo kujya muri ½ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Tuniziya, nyuma yo gutsinda Sierra Leone amaseti atatu ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2013.

Shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga iratangira mu mpera z’icyi cyumweru

Yanditswe ku itariki ya: 2-03-2013 - Saa: 15:32'
Ibitekerezo ( )

Shampiyona y’umwka wa 2013 mu mikino ya Sitball na Sitting Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02/03/2013, ikabera ku bibuga bya Gatagara mu karere ka Nyanza.

Umutoza wa INATEK afite intego yo gutwara igikombe cya Volleyball

Yanditswe ku itariki ya: 26-02-2013 - Saa: 13:38'
Ibitekerezo ( 1 )

Muri iki gihe amakipe ya Volleyball mu Rwanda arimo kugura abakinnyi mbere y’uko shampiyona itangira, ikipe y’ishuri rikuru rya INATEK ni imwe mu ziyubatse cyane, ndetse umutoza wayo Dominique Sesonga afite intego yo kuzegukana igikombe cya shampiyona.

Volleyball: Ikipe y’igihugu ya U20 yerekeje muri Tuniziya

Yanditswe ku itariki ya: 24-02-2013 - Saa: 08:33'
Ibitekerezo ( )

Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse mu Rwanda ku cyumweru tariki 24/02/2013 yerekeza muri Tuniziya, aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika izaba tariki 28/02-09/03/2013.

Adolphe Mutoni yerekeje muri APR VC nyuma yo kwemera kumuvuza

Yanditswe ku itariki ya: 22-02-2013 - Saa: 16:03'
Ibitekerezo ( )

Mutoni Adolphe wari umukinnyi wa Kaminuza y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, yerekeje muri APR Volleyball Club, akaba yarayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe harimo no kuzamuvuza imvune yo mu ivi amaranye iminsi.

Nkurunziza ni we watorewe kuyobora Federasiyo ya Volleyball

Yanditswe ku itariki ya: 11-02-2013 - Saa: 09:51'
Ibitekerezo ( 2 )

Gustave Nkurunziza, ni we wagizwe umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda –FRVB, nyuma y’amatora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku wa gatandatu tariki ya 09/02/2013.

Umuyobozi wa FRVB azava hagati ya Nkurunziza na Sebalinda

Yanditswe ku itariki ya: 8-02-2013 - Saa: 17:42'
Ibitekerezo ( )

Nkurunziza Gustave na Antoine Sebarinda nibo bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), hakazamenyekana uwatsinze nyuma y’amatora azaba kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2012 ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile