Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball yatangiye kwitegura igikombe cy’isi

Yanditswe ku itariki ya: 23-05-2013 - Saa: 16:32'
Ibitekerezo ( )

Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) mu batarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore, zatangiye kwitegura imikino y’igikombe cy’isi izabera i Myslowice muri Pologne kuva tariki 06-09/06/2013.

Volleyball: U Rwanda mu itsinda rikomeye mu gikombe cy’isi cya U19

Yanditswe ku itariki ya: 20-05-2013 - Saa: 11:19'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Mexique muri Kamena uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bahungu batarengeje imyaka 19, izaba iri mu itsinda rikomeye ririmo Uburusiya, Iran, Ubufaransa na Finland.

Umutoza wa APR VC Mulinge yizeye gutsinda Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 11-05-2013 - Saa: 09:38'
Ibitekerezo ( )

Samy Mulinge, umutoza wa APR Volleyball Club afite icyizere cyinshi cyo gutsinda kaminuza y’u Rwanda mu mukino wa shampiyona uzahuza amakipe yombi ku Cyumweru tariki 12/05/2013 kuri Stade ntoya i Remera.

INATEK ikomeje kuyobora shampiyona ya Volleyball

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2013 - Saa: 12:03'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya Volleyball y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’Ikoranabuhanga rya Kibungo (INATEK), ikomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Volleyball mu bagabo, nyuma yo kwitwara neza ku munsi wayo wa gatatu ikaba itaratsindwa na rimwe kugeza ubu.

Beach Volleyball: Ikipe z’u Rwanda zabonye itike y’igikombe cy’isi

Yanditswe ku itariki ya: 22-04-2013 - Saa: 12:09'
Ibitekerezo ( )

Ikipe z’u Rwanda mu bagabo no mu bagore mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) zabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi nyuma yo kwitwara neza akegukana imidari ya Zahabu na Bronze mu mikino nyafurika yasojwe tariki ya 21/4/2013 i Mombasa muri Kenya.

APR VC yavanye umwanya wa gatandatu muri Madagascar

Yanditswe ku itariki ya: 13-04-2013 - Saa: 11:00'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya APR Volleybal Club y’abagore yatahukanye umwanya wa gatandatu mu mikino y’igikombe cya Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yasojwe ku wa Gatanu tariki 12/4/2013 i Antananarivo muri Madagascar.

APR VC yatsinze Ndejje yo muri Uganda mu guhatanira imyanya myiza

Yanditswe ku itariki ya: 11-04-2013 - Saa: 14:39'
Ibitekerezo ( 1 )

APR Volleyball Club y’abagore yatsinze Ndejje University yo muri Uganda mu mukino wo guhatanira umwanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani, mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo irimo kubera muri Madagascar.

APR VC y’abagore yasezerewe muri ¼ cy’irangiza mu mikino nyafurika

Yanditswe ku itariki ya: 9-04-2013 - Saa: 11:31'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya APR Volleyball Club iri mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo irimo kubera i Antananarivo muri Madagascar yasezerewe muri ¼ cy’irangiza itsinzwe amaseti 3-0 na Al Ahl yo mu Misiri mu mukino wabaye ku wa mbere tariki 08/04/2013.

Volleyball: Ikipe y’u Rwanda U18 yabaye iya nyuma mu gikombe cya Afurika

Yanditswe ku itariki ya: 28-03-2013 - Saa: 10:40'
Ibitekerezo ( )

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18 yafashe umwanya wa kane ari nawo wa nyuma mu mikino y’igikombe cya Afurika cyasojwe ku ku wa gatatu tariki 27/03/2013 i Cairo mu Misiri.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile