Gicumbi FC na Esperance FC zazamutse mu cyiciro cya mbere

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 09:18'
Ibitekerezo ( 2 )

Gicumbi FC yahoze izwi cyane ku izina rya ‘Zebres’ yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutungura Bugesera ikayitsinda ibitego 2-1, ikaba yazamukanye na Esperance FC ya Kimisagara nayo yasezereye Sunrise yo mu ntara y’Iburasirazuba.

Rayon Sport irakabakaba ku gikombe cya cyampiyona nyuma yo kunyagira Muhanga 6-1

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 08:26'
Ibitekerezo ( 4 )

Ikipe ya Rayon Sport irabura inota rimwe gusa ngo yegukane igikombe cya shampiyona, nyuma yo kunyagira AS Muhanga ibitego 6-1 kuri Stade Amahoro i Remera, mu gihe Police FC yari ihanganye nayo yo yanganyije na Espoir FC 0-0 ku Kicukiro mu mikino y’umunsi wa 24 yabaye kuri icyi cumweru tariki 12/5/2013.

La Jeunesse yashimangiye umwanya wa gatanu nyuma yo kunganya na AS Kigali

Yanditswe ku itariki ya: 12-05-2013 - Saa: 10:20'
Ibitekerezo ( )

La Jeunesse FC yakomeje kuguma ku mwanya wa gatanu muri shampiyona, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na AS Kigali mu mukino umwe wa shampiyona wabaye ku wa gatandatu tariki 11/5/2013 kuri Stade ya Mumena.

Umutoza wa AS Muhanga agiye guhangana na Rayon Sports yahoze abereye umutoza

Yanditswe ku itariki ya: 12-05-2013 - Saa: 10:13'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu gihe Rayon Sports ikomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka, kuri icyi cyumweru tariki 12/5/2013 kuri Stade Amahoro, irakina na AS Muhanga itozwa na Ali Bizimungu wahoze ayitoza agasezerewa.

Morinho arahabwa amahirwe yo kuzasimbura Ferguson

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 15:02'
Ibitekerezo ( )

Mu batoza 10 bakekwa ko basimbura Sir Alex Ferguson ku butoza bw’ikipe ya Manchester United, harimo Jose Mourinho utoza wa Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne.

AS Muhanga yabonye itike yo kuzakina ½ cy’igikombe cy’amahoro

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 10:24'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga yabonye insinzi iyiganisha muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’amahoro, nyuma yo kwihererana Mukura ikayitsinda ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Muhanga tariki 08/05/2013.

Sir Alex Ferguson yatangaje ko atazongera gutoza umupira w’amaguru

Yanditswe ku itariki ya: 8-05-2013 - Saa: 15:25'
Ibitekerezo ( 3 )

Nyuma y’imyaka 26 atoza ikipe ya Manchester United, Sir Alexander Chapman Ferguson w’imyaka 71 yatangaje ko atazongera gukora akazi k’ubutoza nyuma ya shampiyona y’uyu mwaka kuko azafata ikiruhuko.

AS Kigali na Bugesera FC zageze muri ½ mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe ku itariki ya: 8-05-2013 - Saa: 11:08'
Ibitekerezo ( )

AS Kigali na Bugesera FC zabonye itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ¼ yo kwishyura yabaye tariki 07/05/2013.

Rayon Sports irimo gusatira igikombe nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 5-0

Yanditswe ku itariki ya: 5-05-2013 - Saa: 09:34'
Ibitekerezo ( 2 )

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kugaragaza ko ifite inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ubwo yanyagiraga Etincelles ibitego 5-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 23 wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa gatandatu tariki 04/05/2013.

Pages ... | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile