APR FC na AS Kigali zirahatanira kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe ku itariki ya: 18-05-2013 - Saa: 12:33'
Ibitekerezo ( )

APR FC na AS Kigali zikina umukino wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/05/2013 kuri Stade ya Kicukiro, aho bakunze kwita muri ETO, zombi zifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse zikegukana igikombe.

Nirisarike asanga abatoza b’abanyarwanda bazageza Amavubi kure

Yanditswe ku itariki ya: 18-05-2013 - Saa: 10:42'
Ibitekerezo ( )

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Royal Antwerp, Salomon Nirisarike, aratangaza ko afitiye icyizere Eric Nshimiyimana na Baptiste Kayiranga, bahawe akazi ko gutoza Amavubi kuko aribo bazi neza umupira w’u Rwanda kurusha abanyamahanga.

David Beckham yasezeye ku mupira w’amaguru

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 14:07'
Ibitekerezo ( )

Ku myaka 38 y’amavuko David Beckham Umwongereza wamamaye mu makipe atandukanye, yatangaje ko ategereje ko iki gihembwe gisigaje imikino ibiri kirangira ngo asezere ku mupira w’amaguru.

Umutoza wa Bugesera FC yirukanywe

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 09:10'
Ibitekerezo ( 7 )

Umutoza Banamwana Camarade watozaga ikipe ya Bugesera FC yirukanywe ku mirimo ye nyuma yo gusanga nta musaruro yatanze kandi aribyo bari bemeranyije.

Chelsea yegukanye igikombe cya ‘Europa League’

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 14:42'
Ibitekerezo ( )

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, kuri uyu wa gatatu tariki 15/5/2013 yegukanye igikombe cya ‘Europa League’, nyuma yo gutsinda Benfica Lisbone yo muri Portugal ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Amsterdam Arena mu Buholandi.

Isonga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Etincelles

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 12:19'
Ibitekerezo ( )

Nyuma yo gutsindwa na Etincelles igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25, Isonga FC yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko mu mukino umwe usigaye izakina na AS Muhaga n’iyo yawutsinda ntacyo byayimarira.

Rayon Sport yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 08:49'
Ibitekerezo ( )

Nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 wabereye kuri Stade Amahoro kuri uri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013, Rayon Sport yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ya karindwi, ikaba yari imaze imyaka icyenda itarongera kucyegukana.

Nyagatare: Abafana ba Manchester United bishimiye igikombe banafasha mugenzi wabo

Yanditswe ku itariki ya: 14-05-2013 - Saa: 12:08'
Ibitekerezo ( 1 )

Ubwo abafana b’ikipe ya Manchester United mu karere ka Nyagatare bishimiraga ibikombe 20 bamaze gutwara no gusezera ku wari umutoza wayo Sir Alex Furguson, tariki 12/05/2013, banateye inkunga umupfakazi w’umufana w’iyi kipe bamuha amafaranga ibihumbi 205, icumbi ry’ukwezi n’amatike y’urugendo.

Wigan yegukanye igikombe cya FA Cup itsinze Manchester City

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 14:27'
Ibitekerezo ( 1 )

Ikipe ya Wigan Athletic yegukanye bwa mbere mu mateka yayo igikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza (FA cup) itsinze Manchester City igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Wembley i London tariki 11/05/2013.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile