Ubumenyi Andi makuru »

Abiga gukora sinema muri ADMA bazishyura Leta bihangira imirimo

Yanditswe ku itariki ya: 21-05-2013 - Saa: 09:24'
Ibitekerezo ( 1 )

Kwihangira imirimo niyo nyishyu Leta itegereje ku biga gukora sinema mu ishuri rya African Digital Media Academy (ADMA) bigira ubuntu kuko Leta y’u Rwanda yashoyemo akayabo k’amafaranga miliyoni 743.

U Rwanda rwahawe igihembo mu itunganyamakuru rigezweho

Yanditswe ku itariki ya: 14-05-2013 - Saa: 09:37'
Ibitekerezo ( 2 )

Kuri uyu wa mbere tariki 13/5/2013, Inama y’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga yahaye u Rwanda igihembo cya mbere, kubera guteza imbere ubumenyi mu itunganyamakuru, bikorwa n’ishuri rya ADMA riri mu mujyi wa Kigali, rikaba ryigisha gukora amafilime mu buryo bugezweho.

Rutsiro : Urubyiruko 117 rwigishijwe ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse

Yanditswe ku itariki ya: 6-04-2013 - Saa: 12:50'
Ibitekerezo ( )

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rumaze igihe rwigishwa ikoranabuhanga no gukora imishinga iciriritse, tariki 05/04/2013 rwahawe impamyabumenyi n’umushinga udaharanira inyungu DOT (Digital Opportunity Trust) umuryango usanzwe ufasha abaturage kwihangira imirimo ubinyujije mu ikoranabuhanga.

Internet Andi makuru »

Harigwa uburyo ICT u Rwanda rufite yakoreshwa muri buri cyiciro cy’ubukungu

Yanditswe ku itariki ya: 17-06-2013 - Saa: 17:03'
Ibitekerezo ( 3 )

Abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), baturutse hirya no hino ku isi basanze u Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu bikorwa remezo bya ICT, bakavuga ko igisigaye ari uko buri muturage yakwitabira kurikoresha mu kunoza servisi no kongera umusaruro w’ibyo akora.

Mu myaka itatu u Rwanda ruraba rukoresha internet ya mbere igezweho ku isi

Yanditswe ku itariki ya: 11-06-2013 - Saa: 12:20'
Ibitekerezo ( )

U Rwanda ruritegura kwakira uburyo bugezweho ku isi bwa 4G LTE bukoresha internet yihuta ya mbere ku isi. Bikazashoboka nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gisinyanye amasezerano y’imikoranire n’’ikigo cy’itumanaho cyo muri Koreya y’Epfo (KT).

RDB yatangiye ubukangurambaga ku mutekano muke uterwa n’ikoranabuhanga

Yanditswe ku itariki ya: 29-04-2013 - Saa: 17:09'
Ibitekerezo ( 2 )

Abahagarariye ibigo bitandukanye mu Rwanda bavuze ko batewe impungenge n’ikonabuhanga, ku buryo ngo uko rizana iterambere mu mibereho ya muntu, ari nako riteza ibibazo birimo kwibwa, kumenyekana kw’amabanga n’umutekano muke, nk’uko bagaragarije ikigo gishinzwe iterambere (RDB).

Mudasobwa Andi makuru »

Akarere ka Nyamagabe katangije ku mugaragaro ikoreshwa rya e-mboni

Yanditswe ku itariki ya: 27-03-2013 - Saa: 11:01'
Ibitekerezo ( )

Akarere ka Nyamagabe katangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’uburyo bwo guhererekanya inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga hagati y’abakozi b’akarere, ibi bikaba bizazanira akarere inyungu haba mu kunoza imitangire ya serivisi, kwihutisha akazi ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu kugura impapuro.

Mudasobwa za One Laptop per Child ngo zikoranye ubuhanga buhanitse buzibuza gukoreshwa n’umujura

Yanditswe ku itariki ya: 4-03-2013 - Saa: 15:21'
Ibitekerezo ( 2 )

Mudasobwa za One Laptop per Child zikoranye ubuhanga ngo ku buryo hari uburyo bazifunga n’uwayiba ikaba itagira icyo imumarira nk’uko Mukarutwaza Alphonsine, umwe mu barimu bahuguriwe ibijyanye n’izo mudasobwa, abitangaza.

Abaturage ibihumbi 200 bo hirya no hino mu gihugu bagiye kwigishwa ikoranabuhanga

Yanditswe ku itariki ya: 18-01-2013 - Saa: 09:23'
Ibitekerezo ( )

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangije gahunda y’amezi atandatu yo kwigisha ikoranabuhanga ku baturage mu gihugu hose ndetse banahabwe ubusobanuro bunoze kuri za serivise bashobora guhabwa n’ibigo bya Leta n’ibyigenga.

Mobayilo Andi makuru »

Telefone igendanwa (mobile) imaze imyaka 40 ibayeho

Yanditswe ku itariki ya: 5-04-2013 - Saa: 15:34'
Ibitekerezo ( )

Umugabo witwa Martin Cooper umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Motorola, ni we wavugiye bwa mbere kuri telefone igendanwa (mobile)mu 1973. Icyo gihe ngo yahamagaye umuyobozi w’isosiyete yitwaga AT&T’s Bell Labs, ikaba yari mucyeba wa Motorola.

MTN irasaba abafite telefone ya Blackberry kudapfusha ubusa akamaro kayo

Yanditswe ku itariki ya: 7-03-2013 - Saa: 09:26'
Ibitekerezo ( 1 )

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwandacell yamenyesheje abafatabuguzi bayo ko ibafitiye servisi nyinshi zikoreshwa muri telefone yo mu bwoko bwa blackberry, ikaba ibasaba kudapfusha ubusa umwihariko w’iyo telephone.

MTN yakoze igikorwa cyo kubarura simukadi z’Abasenateri

Yanditswe ku itariki ya: 19-02-2013 - Saa: 14:12'
Ibitekerezo ( )

Sosiyete y’itumanaho ya MTN yakoze ibarura rya simukadi z’abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, igikorwa kititabiriwe nk’uko byari byitezwe. Perezida wa Sena yasobanuye ko ukutakitabira byatewe na gahunda z’akazi zagiye zitungurana.

Utuntu n’utundi Andi makuru »

Imisoro ya RRA izajya irihwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa

Yanditswe ku itariki ya: 14-06-2013 - Saa: 10:56'
Ibitekerezo ( )

Hagamijwe kurinda abasora urugendo bakoraga bajya ku biro by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA), haba mu rwego rwo kugaragaza imisoro bazishyura (déclaration) cyangwa gutanga impapuro zigaragaza ko bishyuye imisoro, ubu hashyizweho uburyo bwo kuriha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abayobozi bakuru 10 bafite abantu benshi babakurikira ku rubuga rwa Twitter

Yanditswe ku itariki ya: 27-05-2013 - Saa: 09:27'
Ibitekerezo ( 1 )

Urubuga rwa Twitter rukoreshwa cyane cyane n’abantu bafite inshingano zikomeye mu nzego zitandukanye nk’abayobozi bakuru mu ntumbero yo kumenyekanisha ibyo bakora no guhanahana amakuru n’abantu bo mu gihugu ndetse no ku isi hose.

Facebook igiye kujya yishyuza amafaranga abayikoresha bandikira abo badafitanye ubucuti

Yanditswe ku itariki ya: 14-04-2013 - Saa: 10:49'
Ibitekerezo ( 2 )

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwatangiye kwishyuza amafaranga akabakaba ibihumbi 10 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda abandikira abo badafitanye ubucuti kuri Facebook nk’igihano kuko baba babavogerera ubuzima.

Ibindi bikoresho Andi makuru »

Akarere ka Gicumbi karashaka guhinga ibihingwa bivamo biodiesel

Yanditswe ku itariki ya: 12-06-2013 - Saa: 16:28'
Ibitekerezo ( )

Akarere ka Gicumbi kagiye gukora ibishoboka byose mu gihe cya vuba gakorane amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cya IRST kugirango bashake uburyo bimwe mu bihingwa icyo kigo gikenera biboneka muri ako karere biteze imbere abaturage.

Nyabihu: Bagiye gusuzuma niba amashyuza yatanga amashyanyarazi

Yanditswe ku itariki ya: 30-05-2013 - Saa: 13:36'
Ibitekerezo ( )

Ubuyobozi bwa EWSA bugiye gutangira gukora isuzuma ry’amashyuza ngo barebe ko yatanga umuriro w’amashanyarazi wakongera uwari usanzwe mu Rwanda. Iri gerageza rizabera mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu.

Karongi: Umushinga wa Gaz Methane (Kivu Watt) wiyongeje amezi atandatu

Yanditswe ku itariki ya: 22-05-2013 - Saa: 17:00'
Ibitekerezo ( )

Byari biteganyijwe ko umushinga wa Kivu Watt wo kuvoma gaz methane mu Kivu mu karere ka Karongi wari gutangira gutanga umusaruro muri Kamena 2013, ariko umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwaremezo James Kamanzi aratangaza ko hagikenewe andi mezi atandatu.

BPR yatangije uburyo bushya bwo kohereza no kwakira amafaranga

Yanditswe ku itariki ya: 2-12-2011 - Saa: 08:56'
Ibitekerezo ( 1 )

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yatangije, tariki 01/12/2011, uburyo bushya buzafasha abafatabuguzi bayo koherezanya amafaranga hagati yabo ndetse no ku bandi batari abafatabuguzi b’iyo banki.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile