Nyamirama: Umucungamutungo wa Sacco yagizwe umwere nyuma y’igihe afunze

Yanditswe ku itariki ya: 14-05-2013 - Saa: 12:52'
Ibitekerezo ( )

Urukiko rw’iremezo rwa Ngoma rwagize umwere Nyirigira Eric wahoze ari umucungamutungo wa Sacco Abanzumugayo mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza. Nyirigira yari amaze amezi atanu afunzwe akekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amafaranga yibwe muri Sacco Abanzumugayo mu kwezi kwa 01/2013.

Nyanza: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuli arashinjwa kwiha isoko bitanyuze mu ipiganwa

Yanditswe ku itariki ya: 8-05-2013 - Saa: 09:19'
Ibitekerezo ( 2 )

Niyomuranga Aimable wari umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza arashinjwa kuba yarihaye isoko ry’amafaranga asaga miliyoni 51 bitanyuze mu ipiganwa.

Umunyeshuri wa NUR wishe nyina yahanishijwe gufungwa burundu

Yanditswe ku itariki ya: 30-04-2013 - Saa: 17:41'
Ibitekerezo ( 1 )

Kubwayo Donat w’imyaka 25 y’amavuko wari umunyeshuli muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yahanishijwe gufungwa burundu azira kwica nyina wari utuye mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe.

Umunyeshuli wa NUR wishe nyina arasabirwa igihano kiruta ibindi

Yanditswe ku itariki ya: 25-04-2013 - Saa: 16:15'
Ibitekerezo ( 12 )

Ubushinjacyaha bw’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza busasabira gufungwa burundu umunyeshuri wa kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) Kubwayo Donat ukomoka mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe uheruka kwica nyina amukase ijosi.

Ibyangombwa bitangwa na Leta ntibigurishwa- Alain Mukuralinda

Yanditswe ku itariki ya: 15-04-2013 - Saa: 11:05'
Ibitekerezo ( )

Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeza ko ibyangombwa bitangwa mu nzego za Leta bitagurwa kandi niyo bibaye haba hari igiciro kizwi ndetse n’ahishyurirwa hazwi na buri wese.

Umukobwa yamutumyeho ngo babe inshuti, none byamuviriyemo gufungwa imyaka 10

Yanditswe ku itariki ya: 14-04-2013 - Saa: 09:10'
Ibitekerezo ( 16 )

Ngabonziza Athanase wo mu kagari ka Kitazigurwa mu murenge wa Muhazi ho muri Rwamagana yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utarageza imyaka 18 wari watumye mushiki wa Ngabonziza ngo azabwire musaza we ko amukunda.

Ngororero: Abagore 3 bamaze imyaka isaga 30 baburana umutungo w’abagabo babo

Yanditswe ku itariki ya: 29-03-2013 - Saa: 13:22'
Ibitekerezo ( )

Nyirabutorano Pelagie, Mukamana Jacqueline na Mukantabana Xavera bose bashatse mu muryango umwe mu murenge wa Ndaro mu karere ka ngororero, bamaze imyaka 30 barambuwe uburenganzira ku mitungo y’abagabo babo kandi barashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko.

Gakenke: Amaze kuburana imanza 93 mu myaka 14

Yanditswe ku itariki ya: 21-03-2013 - Saa: 16:30'
Ibitekerezo ( 1 )

Umugabo w’imyaka 59 utuye mu Kagali ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke avuga ko amaze kuburana n’umwe mubo mu muryango we imanza 93 z’amasambu mu myaka 14 ishize.

Gicumbi: Arasaba akarere kumufasha kubona ubwishyu bw’umupolisi wamurashe akaguru

Yanditswe ku itariki ya: 21-02-2013 - Saa: 10:01'
Ibitekerezo ( 3 )

Ndemezo Appolinaire utuye mu murenge wa Shagasha mu karere ka Gicumbi arasaba ko akarere kamufasha kwishyurwa amafaranga miliyoni n’igice yatsinzemo uwahoze ari umupolisi wa komini ya Rushaki mu mwaka w’1997 nyuma yo kumurasa akamuca akaguru.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile