Nyanza: Uwishe muramu we amuteye icyuma yatawe muri yombi

Yanditswe ku itariki ya: 17-06-2013 - Saa: 11:40'
Ibitekerezo ( 2 )

Niyomugabo Pascal wishe muramu we amuteye icyuma yafatiwe mu karere ka Bugesera akaba afungiye kuri station ya polisi ya Ruhuha mu gihe hagiteregerejwe ko agezwa aho yakoreye icyaha mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Nyamasheke: Umugabo yiyahuye yimanitse mu mugozi

Yanditswe ku itariki ya: 17-06-2013 - Saa: 09:39'
Ibitekerezo ( 1 )

Kanyandekwe Aaron w’imyaka 52 wari utuye mu murenge wa Macuba, tariki 14/06/2013 yimanitse mu kagozi ahasiga ubuzima.

Rulindo: Abanyeshuri batatu batahuwe bari kunywa za Kanyanga bagombaga kumenya

Yanditswe ku itariki ya: 15-06-2013 - Saa: 17:04'
Ibitekerezo ( 1 )

Abaneshuri batatu biga ku kigo cya College Urumuri Politechnique cyo mu murenge wa Rukozo, baguwe gitumo bari kunywa inzoga za Kanyanga bagombaga kumena, mu gikorwa cyateguwe na Polisi y’igihugu cyo kwamagana ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013.

Nyanza: Umugabo yishe muramu we amuteye icyuma

Yanditswe ku itariki ya: 15-06-2013 - Saa: 12:54'
Ibitekerezo ( 1 )

Niyomugabo Pascal bitaga Rubyogo wari utuye mu mudugudu wa Gisayura mu kagali ka Bugali mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yateye icyuma muramu we witwa Bizimana André w’imyaka 41 y’amavuko ahita apfa.

Gakenke: Umusore yafashwe agurisha ibyo yibye nyuma yo kwibwa n’indaya

Yanditswe ku itariki ya: 14-06-2013 - Saa: 17:19'
Ibitekerezo ( 3 )

Umusore w’imyaka 19 uvuga ko yitwa Minani yafatiwe mu Mujyi wa Gakenke, Umurenge wa Gakenke ashaka kugurisha umunzani yibye ngo abone amafaranga y’itike imusubiza iwabo nyuma yo kwibwa n’indaya ibihumbi 35.

Gisagara: Hamenwe litiro 2150 za nyirantare

Yanditswe ku itariki ya: 14-06-2013 - Saa: 12:51'
Ibitekerezo ( )

Mu gihe tukiri mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, abatuye akagari ka Duwani mu murenge wa Kibirizi barasabwa kumva ko inzoga zizwi nka nyirantare ari ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima bityo bakakirwanya bafatanya na Polisi kugaragaza abazenga n’ababicuruza.

Rulindo: Muri Police Week bakomeje gukangurira abantu kureka ibiyobyabwenge

Yanditswe ku itariki ya: 14-06-2013 - Saa: 10:21'
Ibitekerezo ( 1 )

Muri iki cyumweru cya Polisi, mu karere ka Rulindo hakomeje ibikorwa bitandukanye bijyanye no kubungabunga umutekano w’abantu. Tariki 13/06/2013, mu murenge wa Rukozo habereye ibiganiro ku kumvisha urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge no kubashishikariza kutabikoresha.

Kamonyi: Umusore urangije amashuri yisumbuye yishe nyina nyuma y’amakimbirane ashingiye ku mitungo

Yanditswe ku itariki ya: 14-06-2013 - Saa: 09:00'
Ibitekerezo ( 4 )

Habihirwe Maritin w’imyaka 25, yishe nyina Maniraguha Therese w’imyaka 69. Abavandimwe be barakeka ko uyu musore yishe nyina bitewe n’uko yamwatse amafaranga yo kugura moto akayamwima, naho Habihirwe akavuga ko yabitewe n’amashitani.

Burera: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro gasatira miliyoni eshatu

Yanditswe ku itariki ya: 13-06-2013 - Saa: 17:28'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, bafatanyije n’ubuyobozi bwabo ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano muri ako karere bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 910.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile