Burera: Sekaziga yatewe icyuma munsi y’ugutwi ahita apfa

Yanditswe ku itariki ya: 3-05-2013 - Saa: 09:02'
Ibitekerezo ( 2 )

Umusore witwa Sekaziga Innocent utuye mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga, akarere ka Burera, yitabye Imana nyuma yo guterwa icyuma munsi y’ugutwi n’umugabo witwa Ndayambaje Jean de Dieu.

Nyanza: Umusore yishe undi amukubise ishoka

Yanditswe ku itariki ya: 3-05-2013 - Saa: 09:00'
Ibitekerezo ( 8 )

Habimana Evariste w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyagacyamo mu kagali ka Gahombo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Busasamana akurikiranweho kwica umusore mugenzi we amukubise ishoka mu mutwe.

Kamonyi: Abagabo babiri bagwiriwe n’urukuta rw’inzu umwe arapfa

Yanditswe ku itariki ya: 2-05-2013 - Saa: 16:53'
Ibitekerezo ( )

Niyibizi Theoneste wari utuye mu mudugudu wa Kagangayire, akagari ka Sheli ho mu murenge wa Rugarika, yapfuye nyuma yo kugwirwa nurukuta rw’inzu ye, ubwo we na mugenzi we Uwizeyimana Claude bayihomaga aho yari itangiye gusenywa n’imvura.

Ruharambuga: Polisi yizihije umunsi w’umurimo ishimangira ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano

Yanditswe ku itariki ya: 2-05-2013 - Saa: 15:49'
Ibitekerezo ( )

Ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano bukwiriye gukomeza kwimakazwa kugira ngo umutekano usugire, bityo n’umurimo ubashe gukorwa neza; nk’uko bitangazwa n’Umukuru wa Polisi muri Station ya Police ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, CIP Adrien Rutagengwa.

Gakenke: Ikamyo yakoze impanuka irangirika ariko ntawe yahitanye

Yanditswe ku itariki ya: 2-05-2013 - Saa: 14:42'
Ibitekerezo ( )

Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite puraki T 514B-TP yakoze impanuka, mu ijoro rishyira tariki 01/05/2013, ku bw’amahirwe umushoferi na kigingi barimo basohokamo ari bazima uretse imvune zidakanganye yabateye.

Rusizi: Yanze guheba amafaranga 3000 yemera gutwara ibiyobyabwenge

Yanditswe ku itariki ya: 2-05-2013 - Saa: 10:30'
Ibitekerezo ( )

Umusore w’imyaka 29 wo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi ashobora gufungwa kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri azira gufatwanwa ibiyobyabwenge. Uyu musore avuga ko yari abitwaje Umunyekongo wari kumuhemba amafranga 3000.

Rusizi: Hari abo muri FDLR batahuka bakongera bagasubira muri Congo

Yanditswe ku itariki ya: 1-05-2013 - Saa: 20:24'
Ibitekerezo ( 1 )

Hashize iminsi hagaragara impunzi zitahuka ziva mu mashyamba ya Congo ariko nyuma y’igihe gito bamwe muri bo bakongera bagasubirayo rwihishwa.

Rilima: Abagororwa babiri batorotse

Yanditswe ku itariki ya: 1-05-2013 - Saa: 10:44'
Ibitekerezo ( )

Mu gitondo cya tariki 30/4/2013 abagororwa babiri bo muri gereza ya Rilima batorotse ubwo bari bagiye guhinga mu mirima y’iyo gereza bari bafungiyemo.

Rusizi: Abagororwa 333 batorotse TIG

Yanditswe ku itariki ya: 1-05-2013 - Saa: 10:10'
Ibitekerezo ( 2 )

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi yabaye tariki 30/04/2013, hagaragajwe ko abagororwa 333 batorotse imirimo nsimburagifungo (TIG) bigira mu ngo zabo abandi bajya gupagasa hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo kubashakisha bitoroheye ababishinzwe.

Pages ... | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | 11 | 12 | 13 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile