Kamonyi: Hatwitswe ibiro 100 by’urumogi na litiro 40 za Kanyanga

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 10:27'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri hafatwa ibiyobyabwenge mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, bwafashe icyemezo cyo kubitwika kuko byari bibitswe mu nzu bakoreramo kandi bishobora guhumanya ubuzima bw’abahakorera n’abahagenda.

Bugesera: Umugabo w’imyaka 40 yishe umwana we w’imyaka 19 ahita atoroka

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 10:26'
Ibitekerezo ( 1 )

Ndagijimana Theophile w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu Mudugudu wa Cyantwari, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mareba ho mu Karere ka Bugesera yishe umwana we Uzabakiriho Emmanuel w’imyaka 19 nyuma yo kumukubita igiti mu mutwe ahita atoroka.

Rulindo: Abaturage barasabwa kwimuka ahantu hose hashobora gutwara ubuzima bwabo

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 09:57'
Ibitekerezo ( )

Mu rwego rwo gukumira ibiza biterwa n’imvura yabaye nyinshi ho byahitanye ubuzima bw’abantu, amatungo bikangiza n’imitungo myinshi, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo burasaba abaturage bako ko bakwimuka bagatura ku midugudu.

Gakenke: Umwana aremera ko yishe nyina akamujugunya mu musarani

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 09:15'
Ibitekerezo ( 5 )

Ugirashebuja Jean Nepomuscene w’imyaka 29 uzwi ku izina rya Uwimana ariyemerera ko yishe nyina witwa Barushwabusa Marie Goreti wari umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nemba ya Mbere arangije amujugunya mu musarani mu rugo.

Nyabihu: Afunzwe azira Grenade yabonetse munzu abamo

Yanditswe ku itariki ya: 8-05-2013 - Saa: 16:02'
Ibitekerezo ( 1 )

Twizerimana Jean De Dieu w’imyaka 29 ukomoka mu karere ka Nyabihu umurenge wa Bigogwe mu kagari ka Basumba mu mudugudu wa Ngando acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira azira gerenade yabonetse mu nzu yabagamo tariki 06/05/2013.

Kayonza: Umukwabu wafashe inzererezi n’abamotari badakurikiza amategeko yo mu muhanda

Yanditswe ku itariki ya: 8-05-2013 - Saa: 14:18'
Ibitekerezo ( )

Umukwabu wakozwe na Polisi mu karere ka Kayonza tariki 06/05/2013 wafashe abantu 31 batagira ibyangombwa, unafatirwamo abamotari 15 bakoze amakosa mu muhanda, abatagira ubwishingizi bwa za moto za bo, n’abatari bafite ingofero zabugenewe ku bagenda kuri moto.

Gakenke: Abagore babiri bafatanye mu mashingu bapfuye amafaranga 500

Yanditswe ku itariki ya: 8-05-2013 - Saa: 14:05'
Ibitekerezo ( 1 )

Abagore babiri bacuruza imbuto mu isoko rya Gakenke barwanye, umwe ashinja mugenzi kumwambura amafaranga 500 yamwishyuriye ikibanza cyo gucururizamo ntayamusubize.

Burera: Bamwe mu barezi bagaragaweho gutera inda z’indaro abanyeshuri barera

Yanditswe ku itariki ya: 7-05-2013 - Saa: 17:05'
Ibitekerezo ( 4 )

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera atangaza ko hamaze kugaragara abana b’abakobwa umunani biga mu mashuri yisumbuye bamaze gutwara inda z’indaro, bamwe muri bo bazitewe n’abarezi babigisha.

Abanyaburera barasabwa kujya bajya muri Uganda bafite ibyangombwa

Yanditswe ku itariki ya: 7-05-2013 - Saa: 10:13'
Ibitekerezo ( )

Ubwo Guverineri Bosenibamwe yagiriraga uruzinduko mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, tariki 02/05/2013, yasabye Abanyaburera muri rusange kujya bajya muri Uganda bafite ibyangombwa byemewe mu rwego rwo kwirindira mutekano.

Pages ... | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile