Batanu batawe muri yombi bazira kanyanga n’urumogi

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 12:46'
Ibitekerezo ( )

Abantu batanu bakomoka mu turere dutandukanye tw’igihugu batawe muri yombi na Polisi mu cyumweru gishize nyuma yo gufatanwa urumogi na kanyanga. Abatawe muri yombi ni Jean Damascene Havugimana, Grace Mukanyandwi, Germaine Uwera, Tuyishime na Jeannette Uwimana.

Nyamasheke: Abaturage bari bivuganye umugabo bamushinja kuba umucuraguzi akizwa n’ubuyobozi

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 11:42'
Ibitekerezo ( 6 )

Mu ijoro rishyira tariki 12/05/2013, Hajabakiga Gaspard wo mu mudugudu wa Gikuyu mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano yari yivuganywe n’abaturage bo mu mudugudu wa Mujabagiro muri ako kagari bamushinja kuba “Umucuraguzi”.

Rusizi: Umwana w’imyaka 5 yishwe n’inzuki

Yanditswe ku itariki ya: 13-05-2013 - Saa: 10:52'
Ibitekerezo ( )

Umwana w’imyaka 5 witwa Tuyishime Gadi ukomoka mu mudugudu wa Nyawenya, akagari ka Bigoga mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi yitabye Imana tariki 11/05/2013 yishwe n’inzuki.

Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyamagabe basatswe

Yanditswe ku itariki ya: 12-05-2013 - Saa: 09:20'
Ibitekerezo ( 3 )

Mu rwego rwo gkomeza kubacungira umutekano harebwa ko nta kintu kitemewe kinjizwa muri gereza, abagororwa basaga gato 3500 bafungiye muri gereza ya Nyamagabe barasatswe tariki 11/05/2013. Igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’urwego rushinzwe gucunga amagereza, ingabo ndetse na Polisi.

Gicumbi: Hatwitswe litiro 700 na chief Waragi 2000 za kanyanga

Yanditswe ku itariki ya: 11-05-2013 - Saa: 10:00'
Ibitekerezo ( )

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi zatwitse muruhame rw’abaturage litiro 700 na chief Waragi 2000 za kanyanga, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano mu mirenge yo ku mupaka yo mu karere ka Gicumbi, kuwa Kane tariki 09/05/ 2013.

Gatsibo: Hatwitswe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 2.4

Yanditswe ku itariki ya: 10-05-2013 - Saa: 12:39'
Ibitekerezo ( )

Ubwo hakorwaga urugendo rugamije kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo, tariki 09/05/2013, hatwitswe biyobyabwenge bitandukanye birimo chief waragi amapaki 120.

Rwamagana: Umukwabu watahuye 93 batagira ikibaranga, 14 bafatanwa ibiyobyebwenge

Yanditswe ku itariki ya: 10-05-2013 - Saa: 11:22'
Ibitekerezo ( 2 )

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage mu karere ka Rwamagana bakoze umukwabu mu murenge wa Kigabiro batahura abantu bagaragara ko ari bakuru 93 batagira ibyangombwa bibaranga na busa, abandi 14 bafatanwa ibiyobyabwenge bitandukanye bacuruzaga muri uwo murenge.

Gasange: Nsengimana yateraguwe ibyuma nyuma yo kwamburwa amafaranga

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 16:13'
Ibitekerezo ( 6 )

Nsengimana Gerard ucururiza mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo yatewe n’abajura mu ijoro rishyira tariki 09/05/2013 bamuteragura ibyuma banamwambura amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 200, igikorwa cyanakomerekeyemo abandi baturage babiri bari baje gutabara.

Rusizi: Inzara ngo yatumye yirengagiza amategeko yishora mu biyobyabwenge

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 16:07'
Ibitekerezo ( )

Ubwo Uhoranyingoga Methode w’imyaka 30 wo mu murenge wa Kamembe yafatanywaga ibipfunyika 120 by’urumogi, tariki 09/05/2013, yatangaje ko kujya mu rumogi yabitewe n’inzara.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile