Akarere ka Nyamagabe katangije ku mugaragaro ikoreshwa rya e-mboni

Yanditswe ku itariki ya: 27-03-2013 - Saa: 11:01'
Ibitekerezo ( )

Akarere ka Nyamagabe katangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’uburyo bwo guhererekanya inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga hagati y’abakozi b’akarere, ibi bikaba bizazanira akarere inyungu haba mu kunoza imitangire ya serivisi, kwihutisha akazi ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu kugura impapuro.

Mudasobwa za One Laptop per Child ngo zikoranye ubuhanga buhanitse buzibuza gukoreshwa n’umujura

Yanditswe ku itariki ya: 4-03-2013 - Saa: 15:21'
Ibitekerezo ( 1 )

Mudasobwa za One Laptop per Child zikoranye ubuhanga ngo ku buryo hari uburyo bazifunga n’uwayiba ikaba itagira icyo imumarira nk’uko Mukarutwaza Alphonsine, umwe mu barimu bahuguriwe ibijyanye n’izo mudasobwa, abitangaza.

Abaturage ibihumbi 200 bo hirya no hino mu gihugu bagiye kwigishwa ikoranabuhanga

Yanditswe ku itariki ya: 18-01-2013 - Saa: 09:23'
Ibitekerezo ( )

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yatangije gahunda y’amezi atandatu yo kwigisha ikoranabuhanga ku baturage mu gihugu hose ndetse banahabwe ubusobanuro bunoze kuri za serivise bashobora guhabwa n’ibigo bya Leta n’ibyigenga.

Software ya Java ntiyizewe

Yanditswe ku itariki ya: 14-01-2013 - Saa: 14:29'
Ibitekerezo ( )

Ishami rishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe z’America, ryasabye abantu bakoresha software yitwa Java muri mudasobwa zabo kuyireka kubera ko ngo itizewe mu bijyanye n’umutekano kuri internet.

Karongi: Bungutse ICT Center

Yanditswe ku itariki ya: 3-01-2013 - Saa: 10:22'
Ibitekerezo ( )

Hashize igihe kitagera ku kwezi indi ICT Telecenter ifunguye imiryango mu mujyi wa Kibuye nyuma y’izindi ebyiri zari zihasanzwe. Imwe y’umuntu wikorera iri mu mujyi hagati, indi iri mu nkengero z’umujyi ikaba ari iya RDB.

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahuguye abana mu bijyanye na ICT

Yanditswe ku itariki ya: 2-09-2012 - Saa: 15:39'
Ibitekerezo ( )

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda imaze ibyumweru bibiri itanga amahugurwa ku ikoranabuhanga yari agenewe abana biga mu mashuri abanza. Iyo gahunda bayise ICT4KIDS.

Ngororero: DOT imaze guhugura abantu 420 mu ikoranabuhanga

Yanditswe ku itariki ya: 14-08-2012 - Saa: 17:30'
Ibitekerezo ( )

Abantu basaga 120 basoje amahugurwa ku ikoranabuhanga ku bufatanye na DOT Rwanda, umushinga wigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere, muri gahunda yayo yitwa Reach Up.

Nubwo atize ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye yiyemeje kuriteza imbere aho avuka

Yanditswe ku itariki ya: 26-07-2012 - Saa: 18:30'
Ibitekerezo ( 1 )

Umusore witwa Nkundumukiza Jean Bosco uvuka mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera yiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu cyaro mu rwego rwo kurwanya ubushomeri anakangurira abandi kuryitabira.

Umunyafurika yakoze mudasobwa ntoya izwi ku izina rya « Tablet »

Yanditswe ku itariki ya: 28-10-2011 - Saa: 14:48'
Ibitekerezo ( 1 )

Bwa mbere mu mateka y’Afrika mu bijyanye n’ikorababuhanga nibwo hakozwe mudasobwa ntoya izwi ku izina rya Tablet, ikozwe n’umunyafurika witwa Vérone Mankou w’imyaka 25, ukomoka muri Kongo. Akaba asanzwe ari umuyobozi muri Kongo Brazaville w’ikigo cy’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga rya Interineti aricyo VMK.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile