Kaminuza y’u Rwanda yakiriye inama mpuzamahanga ku bushakashatsi mu bukungu

Yanditswe ku itariki ya: 5-12-2012 - Saa: 16:43'
Ibitekerezo ( 1 )

Abashakashatsi baturutse mu bihugu binyuranye, harimo n’Abanyarwanda, bateraniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bagamije gushyira ahagaragara ibyo ubushakashatsi bwabo bwagezeho ku nsanganyamatsiko igira iti « ubukungu burambye n’imiyoborere myiza».

Barasaba ko kwimenyereza ku banyeshuri barangije byaba itegeko

Yanditswe ku itariki ya: 30-11-2012 - Saa: 16:24'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga cya Kibali mu karere ka Gicumbi, Ruzindana Eugene, avuga ko gutanga ‘stage’ ku banyeshuri barangije bikwiye kuba itegeko kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri kigabanuke.

Nubwo afite ubumuga bwo kutumva, akundwa cyane n’abo yigisha bumva

Yanditswe ku itariki ya: 28-11-2012 - Saa: 14:49'
Ibitekerezo ( 2 )

Umwarimu Blandy Brujo Uwimana, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko abanyeshuri yigisha mu karere ka Ruhango bavuga ko bamukunda cyane, kuko akora iyo bwabaga amasomo abigisha bakayumva neza kurusha abandi barimu bumva.

Nyamagabe: ARTCF iri guhugura abazigisha mu masomero y’abakuze

Yanditswe ku itariki ya: 28-11-2012 - Saa: 08:04'
Ibitekerezo ( )

Ku bufatanye bw’umushinga ARTCF (Association Rwandaise des Travailleurs Chretiens Feminin) na Care international, kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012, hatangijwe amahugurwa y’iminsi itatu agenewe abarimu bazigisha mu masomero y’abakuze bo mu mirenge igize akarere ka Nyamagabe.

Ibigo 17 byigisha imyuga byatanze imishinga myiza byashyikirijwe amafaranga

Yanditswe ku itariki ya: 23-11-2012 - Saa: 09:03'
Ibitekerezo ( 3 )

Ibigo 17 muri 171 byigisha imyuga n’ubumenyingiro byatanze imishinga myiza ifasha guteza imbere ibyo bigisha mu Banyarwanda byashyikirijwe amafaranga byari byasabye ngo bibashe gushyira iyo mishanga mu bikorwa.

Bamwe ngo ntiborohewe n’ibizamini bitarimo “choix multiple”

Yanditswe ku itariki ya: 15-11-2012 - Saa: 16:50'
Ibitekerezo ( 1 )

Bamwe mu banyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye baratangaza ko batorohewe n’uburyo bushya bari guhabwamo ibizamini kuko batari babwiteze.

Yarangije amashuri yisumbuye ahita ajya kubumba rukarakara

Yanditswe ku itariki ya: 15-11-2012 - Saa: 08:57'
Ibitekerezo ( 9 )

Umukobwa ufite imyaka 22 witwa Nyiraguhirwa Angelique, utuye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2011, yahise ajya kubumba amatafari ya rukarakara, none nibyo bimutunze.

Ruhango: College Karambi igiye kubona amazi meza

Yanditswe ku itariki ya: 13-11-2012 - Saa: 11:17'
Ibitekerezo ( )

Abanyeshuri bo muri College ya Karambi mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango bamaze kubakirwa ivomo ry’amazi meza kandi na gahunda yo kuyabagezaho ikaba iri hafi. Ikibazo cy’amazi kuri iryo shuri cyatangiye kugaragazwa kuva muri Mata 2012.

Ngoma: Abatishoboye barangiza kwiga imyuga bahangayikishijwe no kutabona igishoro

Yanditswe ku itariki ya: 12-11-2012 - Saa: 10:09'
Ibitekerezo ( )

Hari imishinga cyangwa amatorero afasha abatishoboye kwiga imyuga ngo bikure mu bukene ariko hari ikibazo ku barangiza kwiga bakabura ibikoresho bityo ntibagire icyo bunguka.

Pages ... | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | 11 | 12 | 13 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile