Ruhango: Amashuri 14 yahawe ibikoresho byo muri Laboratwari bifite agaciro gasaga miliyoni 26

Yanditswe ku itariki ya: 10-04-2013 - Saa: 08:48'
Ibitekerezo ( )

Intara ya Rhénanie Platinat yo mu gihugu cy’u Budage yashyikirije amashuri 14 yo mu karere ka Ruhango ibikoresho byo muri Laboratwari bigenewe gukoreshwa mu masomo y’ubutabire (Chemistry), ubugenge (Physics), n’ibinyabuzima (biology).

Tumba college of technology (TCT) yatanze impamyabumenyi ku nshuri yayo ya kabiri

Yanditswe ku itariki ya: 6-04-2013 - Saa: 13:43'
Ibitekerezo ( )

Ikigo kigisha Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro cya Tumba College of Technology (TCT), giherereye mu karere ka Rulindo, cyatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 401 barangije umwaka w’amashuri wa 2011/2012, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5/4/2013.

Abiga ayisumbuye muri Rwamagana bagiye kujya bapimirwa ku kizamini kimwe cy’akarere

Yanditswe ku itariki ya: 29-03-2013 - Saa: 13:43'
Ibitekerezo ( )

Kuva mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana bazajya bahabwa ikizamini kimwe hagamijwe kureba ko amashuri yose akorera muri ako karere atanga inyigisho ziri ku gipimo cyemewe na Leta kandi ngo bizazamura ireme ry’uburezi.

Rutsiro : Ishuri rya APAKAPE riri kubaka igorofa izuzura itwaye miliyoni 126

Yanditswe ku itariki ya: 27-03-2013 - Saa: 14:10'
Ibitekerezo ( 1 )

Rifatanyije n’abafatanyabikorwa baryo cyane cyane umuryango w’ababyeyi warishinze mu mwaka w’1985, ishuri ryisumbuye rya APAKAPE ryatangije inyubako y’igorofa ikubiyemo isomero (library), icyumba cya mudasobwa (ICT Room) ndetse n’icyumba mberabyombi.

Nyanza: Itorero ry’igihugu ryagejejwe mu mashuli abanza n’ayisumbuye

Yanditswe ku itariki ya: 26-03-2013 - Saa: 17:47'
Ibitekerezo ( 1 )

Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza watangije gahunda y’itorero ry’igihugu mu mashuli abanza n’ayisumbuye yo muri uwo murenge kugira ngo abana batangire kwigishwa kugira indangagaciro na kirazira bakiri bato.

Rutsiro: Bwabaye ubwa mbere bagaburirwa inyama mu myaka itandatu ishize

Yanditswe ku itariki ya: 25-03-2013 - Saa: 10:44'
Ibitekerezo ( )

Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya APAKAPE mu karere ka Rutsiro bavuga ko bashimishijwe n’uko tariki 16/03/2013 ikigo cyabo cyabahaye ifunguro ririho inyama mu gihe abahamaze imyaka itandatu bavuga ko nta kindi gihe bigeze bahabwa inyama.

Intumwa za Rhenanie Paratinat zatashye amashuri zubakiye akarere ka Gicumbi

Yanditswe ku itariki ya: 24-03-2013 - Saa: 09:22'
Ibitekerezo ( )

Intumwa zaturutse mu gihugu cy’Ubudage mu ntara ya Rhenanie Paratinat ifitanye umubano ushingiye kuri jumelage n’u Rwanda batashye amashuri yubakiye akarere ka Gicumbi mu murenge wa Giti.

Amajyepfo: Nyuma ya one laptop per child abarimu barifuza na one laptop per teacher

Yanditswe ku itariki ya: 23-03-2013 - Saa: 16:58'
Ibitekerezo ( )

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru barifuza ko nyuma ya gahunda ya mudasobwa kuri buri munyeshuri, hakenewe na gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu.

Baracyasaba ubufasha kuko “Dortoire” y’abanyeshuri yahiye ikaba umuyonga

Yanditswe ku itariki ya: 18-03-2013 - Saa: 15:02'
Ibitekerezo ( )

Ubuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya E.S. Kirambo, riri mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, buracyasaba ubufasha bwo kubaka “Dortoire” y’abanyeshuri yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi, mu mpera z’umwaka wa 2012.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile