Nyagatare: Abayobozi b’amashuri badatanga umusanzu wa siporo badindiza imikino

Yanditswe ku itariki ya: 20-03-2012 - Saa: 10:18'
Ibitekerezo ( )

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Nyagatare bidatanga musanzu wa siporo birashinjwa kudindiza imikino muri ako karere. Ibitanga uwo musanzu birinubira guhora bitanga ayo mafaranga kandi imikino bakayihuriramo n’abatarayatanze.

Nyagatare: Imvura yasenye amashuri ya Nkana

Yanditswe ku itariki ya: 20-03-2012 - Saa: 08:45'
Ibitekerezo ( )

Abana bagera kuri 270 biga mu mashuri abanza ya Nkana yo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare ntibafite aho bigira kubera imvura yaguye tariki 18/03/2012 igasenya ibyumba by’amashuri bitatu bigirigamo.

Nyamasheke: Imbuto Foundation yahembye abakobwa batsinze kurusha abandi

Yanditswe ku itariki ya: 19-03-2012 - Saa: 10:34'
Ibitekerezo ( )

Imbuto Foundation, tariki 18/03/2012, yahembye abakobwa bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi barangije amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’amashuri yisumbuye batsinze neza kurusha abandi.

Mukama: Ubuke bw’amashuri butuma umubare w’abana batiga wiyongera

Yanditswe ku itariki ya: 17-03-2012 - Saa: 15:04'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu Kagari ka Gihengiri mu Murenge wa Mukama ho mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi kubongerera ibigo by’amashuri abanza, kuko kuba abenshi muri abo baturage batuye kure y’amashuri bituma abana babo banga ishuri.

Ubushinwa buzaharanira ko nta mwana w’umunyarwandakazi utagerwaho n’uburezi

Yanditswe ku itariki ya: 15-03-2012 - Saa: 15:45'
Ibitekerezo ( 1 )

U Bushinwa bwiteguye gufasha u Rwanda guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ku buryo nta mwana n’umwe uzabura uko yiga; nk’uko bitangazwa na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda.

Abalimu bo muri Kenya bahawe ibisobanuro ku burezi mu Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 15-03-2012 - Saa: 09:36'
Ibitekerezo ( )

Inama Rusange y’Inteko y’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye yo mu ntara ya Kisumu muri Kenya yabereye i Kigali kuri Mount Kigali Hotel i Nyamirambo kuva tariki 13/03/2012. Abo barezi bifuje kuza gukorera umwiherero wabo mu Rwanda kugirango bagire ibyo bigira ku Rwanda byerekeranye n’uburezi.

Nyanza: Mu gihe gito INILAK Nyanza Campus iraba icumbikira abanyeshuli bayo

Yanditswe ku itariki ya: 14-03-2012 - Saa: 16:29'
Ibitekerezo ( )

Guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka abanyeshuri b’abakobwa biga muri UNILAK i Nyanza bazatangira gucumbikirwa n’ishuri naho ku bahungu bizatangira muri Kamena. Ubu iryo shuri ryujuje amacumbi azabasha kwakira abanyeshuri bari hagati ya 300 na 400.

Ruhango: abanyeshuri 2 batawe muri yombi bibye ibikoresho bya bagenzi babo

Yanditswe ku itariki ya: 4-03-2012 - Saa: 12:18'
Ibitekerezo ( )

Ubuyobozi bw’ishuri St Trinite de Ruhango ryafashe abanyeshuri 2; Gatete Jean Baptiste na Abronde biga mu mwaka wa gatanu, bibye ibikoresho by’abandi banyeshuri bajya kubigurisha hanze y’ikigo bigaho.

Nyabihu: Abarimu 9 bahawe inka kubera ko bagaragaje imyitwarire myiza

Yanditswe ku itariki ya: 4-03-2012 - Saa: 09:02'
Ibitekerezo ( )

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), tariki 02/03/2012, cyahaye abarimu 9 bo mu karere ka Nyabihu inka z’ishimwe nyuma yo kugaragaza ubwitange, umuhati n’umurava mu kazi kabo.

Pages ... | 18 | 19 | 20 | 21 | 22 | 23 | 24 | 25 | 26 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile