Muri Nzeri hazatangira Kaminuza ya mbere mu karere ka Ruhango

Yanditswe ku itariki ya: 25-04-2013 - Saa: 12:18'
Ibitekerezo ( )

Guhera muri Nzeri 2013 mu karere ka Ruhango bwa mbere hazatangira ishuri rikuru rizajya ritanga amasomo y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 izaba yitwa Indangaburezi College of Education.

RTUC irifuza imikoranire n’amahoteli kugira ngo imenye igikenewe ku isoko ry’umurimo

Yanditswe ku itariki ya: 25-04-2013 - Saa: 08:55'
Ibitekerezo ( 1 )

Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC), rifite gahunda yo gukorana na ba nyiri amahoteli n’amaresitora mu rwego rwo kumenya icyo bifuza ko iri shuri ryakwitaho mu myigishirize y’abanyeshuri barisohokamo ari nabo bajya gukora muri ayo mahoteli.

Abanyeshuri 409 ba ES Byimana basubiye iwabo

Yanditswe ku itariki ya: 24-04-2013 - Saa: 14:29'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu mu kigo Ecole des Sciences de Byimana, tariki 23/0/2013, abanyeshuri bose biga guhera mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu basubiye iwabo.

Inguzanyo ku biga kaminuza ntiyavuyeho ku bantu bose

Yanditswe ku itariki ya: 23-04-2013 - Saa: 10:21'
Ibitekerezo ( 18 )

Ubufasha ku biga amashuri makuru na kaminuza ntibuzavaho burundu nk’uko bamwe babikeka. Abakene bo mu cyiciro cya 1 na 2 cy’Ubudehe bazahabwa inguzanyo bazishyura 100%. Aba bazahabwa inguzanyo ku mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.

Kaminuza nkuru y’u Rwanda igiye kwagura ishami ryayo mu karere ka Rusizi

Yanditswe ku itariki ya: 19-04-2013 - Saa: 18:13'
Ibitekerezo ( )

Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, ari mu ruzinduko mu karere ka Rusizi rugamije kwagura ishuri rya kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) ryahatangiye mu mwaka wa 2007 ariko rikaba ritari rifite ubushobozi buhagije kuko aho abanyeshuri bigira ari mu macumbi.

Ruhango: Abarimu 28 barimo guhabwa amahugurwa ku bikoresho bya science

Yanditswe ku itariki ya: 16-04-2013 - Saa: 13:54'
Ibitekerezo ( )

Abarimu bo ku bigo 14 byo mu karere ka Ruhango barahabwa amahugurwa y’iminsi ibiri ku gukoresha ibikoresho bya science byatanzwe n’intara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage.

Burera: G.S.Musasa imaze imyaka 5 ikurikirana iba iya mbere itsindisha 100%

Yanditswe ku itariki ya: 2-04-2013 - Saa: 10:36'
Ibitekerezo ( 1 )

Ikigo cy’amashuri Groupe Scolaire Musasa giherereye mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera kimaze guca agahigo muri ako karere mu gutsindisha abana bose bacyigaho kuburyo mu myaka itanu ishize aricyo cyihariye umwanya wa mbere muri ako karere.

Gicumbi: inyubako z’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Tanda yatashywe ku mugaragaro

Yanditswe ku itariki ya: 23-03-2013 - Saa: 17:40'
Ibitekerezo ( )

Inyubako z’ishuri ry’Uryunge rw’Amashuri rwa Tanda ziherereye mu kagali ka Tanda, umudugu wa Tanda, umurenge wa Giti, akarere ka Gicumbi, zatashywe ku mugaragaro, igikorwa kitabiriwe n’intumwa zaturutse mu Budage, mu ntara ya Rhenanie Platinat ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda.

GS St Joseph-Nyamasheke yizihije imyaka 57 imaze ivutse

Yanditswe ku itariki ya: 19-03-2013 - Saa: 16:45'
Ibitekerezo ( 3 )

Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke kuri uyu wa kabiri, tariki 19/03/2013 rwizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu iri shuri ryitiriwe, banizihiza imyaka 57 iri shuri rimaze rivutse.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile