Karongi: Ibitaro bya Gisirikare byaje kuvura abarwayi ba FARG

Yanditswe ku itariki ya: 18-03-2013 - Saa: 14:50'
Ibitekerezo ( 1 )

Itsinda ry’abaganga b’impuguke b’ibitaro by’igihugu bya gisirikare (Rwanda Military Hospital) kuva kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013 bari mu karere ka Karongi, aho baje kuvura indwara zitandukanye abarwayi bafashwa n’ikigega cyita ku bacitse icumu rya Jenoside (FARG).

Ku nshuro ya mbere ibitaro byigenga byatangiye gutanga amasomo ku baganga bari mu kazi

Yanditswe ku itariki ya: 16-03-2013 - Saa: 15:28'
Ibitekerezo ( )

Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bw’abaganga ngo barusheho kujyana n’ibihe tugezemo, ibitaro La Croix du Sud bizwi ku izina ryo kwa “Nyirikwaya” byatangiye gahunda izajya ihabwa abaganga babyifuza.

Kayumbu: Kugena itungo rya mituweli bifasha abaturage kwishyurira igihe

Yanditswe ku itariki ya: 16-03-2013 - Saa: 11:02'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu murenge wa Kayumbu, mu karere ka Kamonyi, barangije kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), babikesha guteganya itungo bazajya bagurisha ibirikomokaho, ngo babone kwishyura uwo musanzu buri mwaka.

Ruhango: 36 baravurwa umwingo n’inzobere z’Abanyamerika ku buntu

Yanditswe ku itariki ya: 15-03-2013 - Saa: 10:57'
Ibitekerezo ( )

Abaganga 16 b’impuguke baturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) baza inshuro ebyiri ku mwaka mu bitaro bya Gitwe kuvura indwara zananiranye, kuri ubu bari mu gikorwa cyo kubaga abafite indwara y’umwingo ku buntu.

Mu karere ka Karongi ngo nta ‘rubeora’ na kanseri y’umura biharangwa

Yanditswe ku itariki ya: 12-03-2013 - Saa: 23:07'
Ibitekerezo ( )

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi, buratangaza ko nta kanseri y’inkondo y’umura igaragara mu bana b’abakobwa cyangwa indwara ya rubewore yibasira impinja n’ababyeyi batwite muri ako gace.

Undi muntu aravugwaho ko yakize SIDA

Yanditswe ku itariki ya: 8-03-2013 - Saa: 09:30'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’umugabo w’umunyamerika witwa Timothy Brown wavuzwe ko yakize SIDA mu mwaka wa 2007, ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biravuga ko hari undi muntu utuye i Mississipi nawe aherutse gukira icyo cyago.

Kwishyuzwa imisanzu myinshi ngo byaba aribyo byatumye Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa nyuma mu kwishyura mituweli

Yanditswe ku itariki ya: 5-03-2013 - Saa: 13:25'
Ibitekerezo ( )

Nkuko bigaragazwa n’urutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwerekana uko Uturere n’Intara bihagaze mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, akarere ka Gatsibo niko kaje ku mwanya wa nyuma mu tundi uko ari 30.

Nyanza: Abanyeshuli bashishikarijwe gukora siporo ngo birinde n’indwara ziterwa no kutayikora

Yanditswe ku itariki ya: 4-03-2013 - Saa: 08:12'
Ibitekerezo ( )

Mu cyumweru tariki 03/03/2013 mu karere ka Nyanza kuri stade y’ako karere hatangijwe ku mugaragaro siporo mu bigo by’amashuli atandukanye hagamijwe gufasha abanyeshuli kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.

Nyamasheke: Abayobozi barashaka ko abaturage bumva bakanakunda mituweli badaciwe amande

Yanditswe ku itariki ya: 3-03-2013 - Saa: 19:16'
Ibitekerezo ( )

Mu gihe Itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza bita mituweli (Mutuelle de Santé) riteganya ko umuntu udafite ubwisungane mu buvuzi ateganyirizwa ibihano birimo igifungo ndetse n’ihazabu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko icyo bushyize imbere ari ukwigisha abaturage b’aka karere bakumva umumaro wo gutanga uyu musanzu kuruta ko bwahita bukoresha ibihano biteganywa n’itegeko.

Pages ... | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile