Farumasi zo mu gihugu zahawe imodoka zizajya zitwara imiti

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2012 - Saa: 12:56'
Ibitekerezo ( 3 )

Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona imiti, farumasi z’uturere twose mu gihugu zahawe imodoka zabugenewe zizajya zigemura imiti mu yandi ma farumasi muri utwo turere.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana yabujije abakozi gutanga amakuru

Yanditswe ku itariki ya: 4-05-2012 - Saa: 08:42'
Ibitekerezo ( 11 )

Abakozi bakora mu bitaro bya Rwamagana bamaze ibyumweru bitatu babujijwe n’umuyobozi w’ibyo bitaro kuzigera bavugana na rimwe n’itangazamakuru ku mpamvu iyo ari yo yose. Uyu muyobozi kandi nawe ubwe ntajya atanga amakuru kuri urwo rwego rw’imirimo rusange akuriye.

Kuvuza abarwaye mu mutwe bagendaga mu mujyi wa Kibungo byatumye isura y’umujyi ihinduka

Yanditswe ku itariki ya: 1-05-2012 - Saa: 08:14'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’aho ubuyobozi bushyiriye ingufu mu kuvuza abarwayi bo mu mutwe batari bake bagaragaraga mu mujyi wa Kibungo ubu noneho abantu barashima isura uyu mujyi usigaye ufite.

Ngoma: Urubyiruko rwahuguwe kuri SIDA rwiyemeje kwigisha abandi

Yanditswe ku itariki ya: 30-04-2012 - Saa: 18:17'
Ibitekerezo ( )

Abasore n’inkumi 120 baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Ngoma bahuguwe ku bukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya SIDA ruvuga ko hari byinshi rwungukiye muri aya mahugurwa ku buryo rwakwegera urubyiruko rukabakangurira kwirinda ngeso mbi zo kwiyandarika.

Kamonyi: Abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare batangiye kuvura abana n’abagore

Yanditswe ku itariki ya: 23-04-2012 - Saa: 18:20'
Ibitekerezo ( )

Abaganga b’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, bayobowe na Maj. Dr. Kayondo King, kuri uyu wa mbere tariki 23/4/2012, batangiye kuvura abarwayi ku kigo nderabuzima cya Gihara mu karere ka Kamonyi muri gahunda yo gufasha andi amavuriro (Outreach).

Nyabihu: Biyemeje kurushaho guha abarwayi serivise ku buryo bwihuse

Yanditswe ku itariki ya: 17-04-2012 - Saa: 13:22'
Ibitekerezo ( )

Mu nama y’ubuzima yabaye tariki 11/04/2011 mu kigo cya APALPE mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu hafashwe ingamba zo kureba uburyo umurwayi uwo ari we wese cyane abivuriza kuri mutuelle bajya bahabwa service ku buryo bwihuse.

Ivuriro ryafunzwe kubera kugurisha imiti mu buryo butemewe

Yanditswe ku itariki ya: 12-04-2012 - Saa: 18:37'
Ibitekerezo ( )

Ivuriro ryitwa Girimpundu riherereye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ryafunzwe by’agateganyo kuva tariki 10/04/2012 kubera ko ryatangaga imiti igabanya ubukana bwa Sida ku buryo butemewe n’amategeko. Ikindi ni uko iyo miti bayigurishaga kandi itangirwa ubuntu.

Ngoma: Yanyoye amahenehene yiyongeraho ibiro bigera ku icumi

Yanditswe ku itariki ya: 12-04-2012 - Saa: 17:04'
Ibitekerezo ( )

Uwimbabazi ubana n’ubwandu bwa SIDA yemeza ko amahenehene yamugiriye akamaro kuko yari yarazahajwe n’uburwayi none ubu akaba amaze kwiyongeraho ibiro bigera ku icumi.

Burera: Abanyeshuri bajyana bagenzi babo kwa muganga mu ngobyi

Yanditswe ku itariki ya: 11-04-2012 - Saa: 19:02'
Ibitekerezo ( 2 )

Abanyeshuri biga muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Burera batangaza ko kuba bagiheka abarwayi mu ngombyi ya kinyarwanda babajyanye kwa muganga ari ikibazo gikomeye kibabangamiye.

Pages ... | 21 | 22 | 23 | 24 | 25 | 26 | 27 | 28 | 29 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile