Mu Rwanda abana 52/1000 bapfa bafite munsi y’imyaka itanu

Yanditswe ku itariki ya: 25-09-2012 - Saa: 17:49'
Ibitekerezo ( )

Umuryango mpuzamahanga wa gikiristu (Word Vision) ufasha mu kurengera ubuzima bw’umwana, kurwanya ubukene n’akarengane, ntiwishimiye kuba mu Rwanda hari abana bagera kuri 52/1000 bapfa batarageza ku myaka itanu, bitewe n’impamvu zishobora kwirindwa.

Ibara, ingano no kunywa itabi bigira ingaruka ku guhanagura tattoo ku mubiri

Yanditswe ku itariki ya: 23-09-2012 - Saa: 15:13'
Ibitekerezo ( 1 )

Ubushakashatsi bwa vuba buremeza ko abantu banywa agatabi bafite amahirwe make yo guhanagura ibishushanyo cyangwa inyandiko ku mubiri (tattoo), ndetse n’abafite za tattoo zirimo amabara y’ubururu n’umuhondo irengeje ubugari bwa cm 12.

Rusizi: Abana babiri bavukana barwaye ibisebe bidakira

Yanditswe ku itariki ya: 19-09-2012 - Saa: 11:53'
Ibitekerezo ( 1 )

Nzeyimana Zidan w’imyaka 12 na mushiki we Umuto Uwase w’imyaka 9 bakomoka mu karere ka Rusizi bafite indwara yo gucika ibisebe ku mubiri. Iyo ndwara ngo yabafashe kuva bagifite amezi icyenda.

18% by’abana bato bapfa ku isi bahitanwa n’umusonga

Yanditswe ku itariki ya: 18-09-2012 - Saa: 17:36'
Ibitekerezo ( )

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) buvuga ko indwara y’umusonga ari yo iza ku isonga mu guhitana abana benshi batarageza ku myaka itanu, kuko 18% by’abapfa ariwo ubahitana.

Kamonyi: Amaze imyaka isaga ibiri n’igice mu bitaro yarabuze ubufasha bwo kwivuza

Yanditswe ku itariki ya: 6-09-2012 - Saa: 10:18'
Ibitekerezo ( 9 )

Nzamwita Emmanuel bakunze kwita Kazungu, w’imyaka 23 , amaze imyaka 2 n’amezi 7 mu bitaro bya Remera Rukoma, yarabuze amikoro yo kwivuza, ngo amenye gahunda z’ubuzima bwe.

RDC: Abantu 14 bamaze kwitaba Imana bahitanwe n’indwara ya Ebola

Yanditswe ku itariki ya: 4-09-2012 - Saa: 11:09'
Ibitekerezo ( )

Abantu 14 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabye Imana bazize indwara ya Ebola. Abo bantu bapfuye bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba (Province Orientale) aho icyorezo cyagaragaye guhera tariki 17/08/2012.

Ngoma: Abantu 26 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bihumanye muri restaurant

Yanditswe ku itariki ya: 13-08-2012 - Saa: 20:07'
Ibitekerezo ( 1 )

Ku bitaro bikuru bya Kibungo hamaze kugezwa abarwayi 26 bazira kurya ibiryo byahumanye muri restaurant ahitwa mu Rugabano mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma. Ibiryo byateje ikibazo byariwe tariki 07/08/2012.

Kanseri: indwara itoroshye kuvumbura

Yanditswe ku itariki ya: 13-08-2012 - Saa: 09:03'
Ibitekerezo ( 2 )

Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’indwara zimwe na zimwe zikunze kwibasira benshi nka malariya uretse ko hafashwe ingamba ikaba imaze gukendera. Muri iyi minsi ariko haravugwa izindi ndwara zigoranye kuzivumbura no kuzivura harimo na kanseri.

RBC iraburira abantu ku ndwara z’umwijima na SIDA

Yanditswe ku itariki ya: 11-08-2012 - Saa: 12:12'
Ibitekerezo ( 3 )

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abuturage kumenya ko imibonano mpuzabitsina idakingiye itanduza SIDA gusa, ahubwo ko igiteye ubwoba kurushaho, ari ubwandu b’indwara y’umwijima, ivugwa ko yica cyangwa igatera kanseri kandi ikaba idapfa gukira.

Pages ... | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | 11 | 12 | 13 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile