Rutsiro: Hasabwe ko gahunda ya girinka igera byihuse ku miryango irwaje bwaki

Yanditswe ku itariki ya: 27-12-2012 - Saa: 17:59'
Ibitekerezo ( 1 )

Nyuma yo kuganira n’imwe mu miryango irwaje bwaki yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro agasanga benshi muri bo bataragerwaho na gahunda ya girinka, senateri Sindikubwabo Jean Nepo yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujya bazirikana iyo miryango kugira ngo ibashe kubona amata ndetse n’ifumbire.

Gakenke: Amaze imyaka 41 arwaye imidido

Yanditswe ku itariki ya: 18-12-2012 - Saa: 09:53'
Ibitekerezo ( )

Umusaza w’imyaka 62 witwa Nemeyimana Jean Nepo utuye mu Kagali ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke avuga ko amaze imyaka 41 arwaye indwara yitwa “ibinimba” izwi ku izina ry’imidido.

Ibisazi by’imbwa niyo ndwara ku isi itera abantu ubwoba kurusha izindi

Yanditswe ku itariki ya: 17-12-2012 - Saa: 09:51'
Ibitekerezo ( )

Indwara y’ibisazi by’imbwa niyo ndwara ya mbere ku isi itera abantu ubwoba mu ndwara bashobora kwanduzwa n’amatungo kuko idakira; nk’uko bigaragara mu gatabo ko muri Mata 2006 k’ikigo RARDA ubu cyabaye RAB.

Huye: Barwaye kubera ubushera banywereye mu bukwe

Yanditswe ku itariki ya: 13-12-2012 - Saa: 12:09'
Ibitekerezo ( 1 )

Bamwe mu bari batashye ubukwe bw’uwitwa Ntirenganya Alphonse utuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba tariki 08/12/2012 barwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) kubera ikigage kidasembuye (ubushera) banyweye.

Rusizi: Abakobwa babiri bafashwe n’indwara bikekwa ko ari amadayimoni

Yanditswe ku itariki ya: 10-12-2012 - Saa: 08:59'
Ibitekerezo ( 4 )

Abakobwa babiri bavukana bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bafashwe n’indwara itazwi ku manywa y’ihangu tariki 08/12/2012. Batangiye bigaragura hasi nyuma y’umwanya utari muto bayoboka urugo rw’umugabo ukomoka mu muryango wabo bavuga ko ngo bagiye kwa se.

Ubwandu bwa SIDA bwagabanutseho 50% muri uyu mwaka

Yanditswe ku itariki ya: 1-12-2012 - Saa: 10:22'
Ibitekerezo ( )

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA), ryashyize ahagaragara raporo igaragaza ko umubare w’abandura agakoko gatera SIDA wagabanutseho 50% mu bihugu 25 bikennye, na 25 % mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri 2012.

Muhanga: Umwana w’imyaka 11 avuga ko atazi igihe yatangiriye kurwara amavunja

Yanditswe ku itariki ya: 30-11-2012 - Saa: 14:52'
Ibitekerezo ( )

Kanyenzira Hirdebrande, umwana w’imyaka 11 wo mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko atibukira igihe yatangiriye kurwara amavunja.

Rusizi: Ntiyigeze akura kubera uburwayi butazwi

Yanditswe ku itariki ya: 28-11-2012 - Saa: 17:03'
Ibitekerezo ( 4 )

Umwana w’imyaka 11 witwa Iranzi Sara uvuka mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yafashwe n’indwara yayoberanye imubuza gukura.

Ruhango: Arashishikariza abo basambanye kwipimisha nyuma yo kumenya ko afite SIDA

Yanditswe ku itariki ya: 24-11-2012 - Saa: 12:14'
Ibitekerezo ( 2 )

Jean Pierre Ntawusigiryayo w’imyaka 54, utuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo gukangurira bagenzi be bakoranye impibonano mpuzabitsina kujya kwipimisha bakamenya uko bahagaze, nyuma yo kumenya ko afite virus itera SIDA.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile