• Abanyeshuri 68 bikekwa ko batewe uburwayi n

    Nyagatare: Mu banyeshuri 165 bajyanywe kwa muganga, 68 ni bo bagikurikiranwa

    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko abanyeshuri 68 ari bo bagikurikiranwa kwa muganga, harimo batandatu (6) bari mu bitaro bya Nyagatare, ahagikekwa ko amata banyoye ku ishuri ari yo ntandaro y’uburwayi.



  • Abayobozi ba RRP+ n

    Baranenga umuntu ugenda abwira abandi ko kanaka arwaye SIDA

    Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, ruvuga ko hari akato karimo guhabwa abanyamuryango barwo, cyane cyane urubyiruko, bitewe ahanini n’uko umuntu iyo amenye ufite iyo virusi ngo agenda abibwira abandi.



  • Abajyanama b

    Abajyanama b’Ubuzima bashimiwe uruhare rwabo mu kurwanya Igituntu

    Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Igituntu, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu, abajyanama b’ubuzima 15 bo muri aka Karere bashimiwe uruhare bagize mu kumenyekanisha abafite ibimenyetso by’igituntu no gukurikiranira hafi abari ku miti, bahabwa amagare yo kubafasha gukora akazi kabo neza.



  • Dr Migambi Patrick, umuyobozi ushinzwe kurwanya igituntu muri RBC

    Buri wese arahamagarirwa kurwanya indwara y’igituntu

    U Rwanda rurahamagarira buri wese kugira uruhare mu guhashya indwara y’igituntu ibarirwa mu ndwara 10 zihitana abantu benshi ku Isi, abafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’iyo ndwara bakaba ari abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.



  • Abaturage bo mu Murenge wa Gikomero bigishijwe uko koza amenyo bikorwa

    Abasaga Miliyari 3.5 ku Isi barwaye indwara zo mu kanwa - OMS

    Abakora mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko abavura indwara z’amenyo no mu kanwa, bavuga ko kugira ubuzima bwiza bihera ku buzima bwo mu kanwa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko indwara zo mu kanwa zugarije Isi, aho mu basaga Miliyari 8 bayituye, muri bo Miliyari 3.5 barwaye izi ndwara.



  • Haravugwa ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko

    Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, Soeur Marie Josée Maribori, avuga ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka muri rusange, mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri (...)



  • Abantu baributswa gusuzumisha amenyo nibura kabiri mu mwaka

    Abantu baributswa gusuzumisha amenyo nibura kabiri mu mwaka

    Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’indwara zo mu kanwa muri rusange, baributsa abantu gusuzumisha amenyo (checkup) nibura kabiri mu mwaka, bidasabye ko haba hari iryinyo rirwaye, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwayo, kuko ahura n’indwara zitandukanye.



  • Hari abana bavukana ibibazo ku buryo ntacyo wakora ngo bave mu mirire mibi

    Menya ibishobora gutuma umwana agwingira ubuzima bwe bwose

    Nubwo hari imyaka abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bashobora kwitabwaho bakakivamo, ariko inzego zishinzwe ubuzima zigaragaza ko hari ubumuga cyangwa indwara abana bashobora kuvukana, bakabaho bagwingiye ubuziraherezo.



  • Abakoresha ikiyaga cya Muhazi barasabwa kwigengesera

    Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buherutse gutangaza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoka ya Belariziyoze iba mu kiyaga cya Muhazi kandi igira ingaruka ku buzima bw’umuntu, bagasaba abantu kwigengesera.



  • Abasaga Miliyari ku Isi bugarijwe n’umubyibuho ukabije: Mu Rwanda bimeze bite?

    Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) igaragaza ko abantu basaga Miliyari imwe hirya no hino ku Isi bugarijwe n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije.



  • Nyagatare: Begerejwe ibikoresho bizabafasha kurwanya Malaria

    Umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba, Niyonshuti Pierre Amidei, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Karere ka Nyagatare bagiye gushyira mu makoperative y’abahinzi amaguriro y’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya umubu utera Malaria kuko iyi ndwara abahinzi (...)



  • Gufata kuri ‘poignet’ y’urugi ntukarabe intoki byaba isoko y’indwara ziterwa n’umwanda

    Ushobora kuba mu buzima bwawe utararwara amacinya, inzoka zo mu nda, impiswi na ‘infection’, ariko ukaba wararwaye ibicurane bitewe no gukinga cyangwa gukingura urugi rw’ubwiherero rusange winjiyemo.



  • Abaganga bavuga ko gukura amenyo arwaye atari icyemezo cyiza

    Menya ingaruka zo gukura amenyo igihe arwaye

    Inzobere mu kuvura indwara z’amenyo zivuga ko gukura amenyo atari byiza kuko bigira ingaruka ku muntu zirimo no kutabasha kurya neza ndetse n’amenyo asigaye bigatuma ava mu mwanya wayo.



  • Bavuga ko amazi y

    Impamvu Akarere ka Rubavu kaza imbere mu kurwaza inzoka

    Icyegerenyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) muri 2020, kigaragaza ko Akarere ka Rubavu kuva mu 2007 kugera mu 2020, kaza imbere mu kugira abaturage benshi barwaye inzoka, gakurikirwa n’aka Nyabihu, Rutsiro na Nyamagabe.



  • Abafashwe n

    Abafashwe n’indwara yo gutukura amaso barakangurirwa kujya kwa muganga

    Indwara yo gutukura kw’amaso ikekwa ko ari iyo Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), giheruka gusaba Abanyarwanda kwirinda nyuma yo kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda, hari abo yafashe ihereye mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima igasaba abayirwaye kujya kwa muganga.



  • Diyabete ni indwara ihangayikishije: Menya uko wayirinda

    Diyabete ni indwara idakira ikomeje kwiyongera kuko mu myaka 10 ishize mu Rwanda abayirwaye bikubye kabiri. Ni mu gihe nyamara abaganga bagaragaza ko ari indwara ishobora kwirindwa.



  • Amafunguro ni ingenzi ku buzima bwiza bw

    Ibyo kurya bya mbere bifasha ibihaha gukora neza

    Rumwe mu ngingo zifitiye akamaro kanini umubiri wa muntu kandi rukora byinshi ni ibihaha, ari yo mpamvu kubibungabunga no kubirinda ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.



  • Agahenera kibasira igitsike cy

    Menya bimwe mu bitera indwara y’agahenera n’ingaruka kagira ku jisho

    Agahenera ni indwara ifata ku gitsike cy’ijisho kikabyimba, byatewe no kuziba k’utwenge dusohokeramo igice kimwe gikora amarira ugasanga kirimo amavuta, ukarwaye kamuteye ububabare no gutuma atareba neza.



  • Ni iki wakora mu gihe ufite ikibazo cyo kwituma impatwe?

    Bavuga ko umuntu afite ikibazo cyo kwituma impatwe, mu gihe kwituma bimugora, umwanda munini ukaza ukomeye ku buryo ugorana gusohoka, ndetse umuntu akajya ku usarane gake, bikaba uburwayi mu gihe ajyayo inshuro ziri munsi y’eshatu mu cyumweru. Akenshi kwituma impatwe ni ibintu bishobora kubaho rimwe na rimwe bigashira (...)



  • RBC irasaba abantu kwirinda indwara y’amaso yandura

    Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba Abanyarwanda gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’indwara yandura cyane itera amaso gutukura, ikaba ngo yarageze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.



  • Abantu bakangurirwa kwisuzumisha kanseri y

    Abarwara Kanseri baziyongeraho 77% mu 2050 - OMS

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko mu mwaka wa 2050, umubare w’abarwara kanseri uzaba wariyongereyeho 77%, ugereranyije n’uko imibare y’abayirwara yari imeze mu 2022.



  • Kanseri y

    Kimwe cya kabiri cy’abarwaye Kanseri mu Rwanda ntibazi ko bayifite

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itewe impungenge n’indwara ya kanseri yibasiye abatuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko, nyuma yo kubona ko abarenga 1/2 cy’abajya kuyivuza ngo bagera kwa muganga imburagihe batazi ko bayirwaye, kandi batakiri abo gukira.



  • Gukoresha ifumbire yo mu bwiherero ni ugukwirakwiza inzoka zo mu nda - RBC

    Gukoresha ifumbire yo mu bwiherero ni ugukwirakwiza inzoka zo mu nda - RBC

    Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), butangaza ko gukoresha ifumbire yo mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bitewe n’uburyo ikwirakwiza inzoka zo mu nda.



  • Uburyo abagombozi bakoresha bavura uwarumwe n

    Abagombozi basabwe guhagarika kuvura abarumwe n’inzoka

    Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyabujije abagombozi kuvura abarumwa n’inzoka, mu rwego rwo kubarinda ubumuga, impfu n’indwara ziterwa n’umwanda hamwe n’imiti babashyiramo.



  • Umujyi wa Mombasa wibasiwe n

    Umujyi wa Mombasa wibasiwe n’indwara y’amaso atukura

    Inzego zishinzwe ubuzima mu gice cya Kenya gikora ku Nyanja, zirimo gukora iperereza ku burwayi bw’amaso yandura bwadutse mu karere.



  • Kudakoresha neza ubwiherero birimo kwanduza benshi inzoka

    Kudakoresha neza ubwiherero birimo kwanduza benshi inzoka - RBC

    Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kirasaba abaturage kwirinda ikwirakwira ry’umwanda wo mu musarani, nyuma yo kubona ko abaturage biganjemo abantu bakuru, bibasirwa n’inzoka zo mu nda.



  • Minisitiri w

    Umubare w’abahitanwa na Malariya waragabanutse - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama y’Igihigu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, yavuze ko umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuyirwanya.



  • Ibyo wamenya ku ndwara ya Mburugu (Syphilis) yandurira mu mibonano mpuzabitsina

    Mburugu cyangwa se Syphilis (Sifilisi) ni imwe mu ndwara zandura kandi zigakwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zitwa treponema pallidum, zishobora gukwirakwizwa mu gihe cy’imibonano binyuze mu kanwa, mu gitsina cyangwa mu kibuno.



  • Abantu barasabwa kwirinda ibihuha bivuga ko Covid-19 yagarutse

    Ikigo cy’Igihugu gihinzwe Ubuzima (RBC), kirasaba Abanyarwanda kwirinda ibihuha bigaragara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Covid-19 yagarutse, ahanini bshingiye ku biherutse gusakara, bivuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba hapimwe abantu benshi bikagaragara ko icyo cyorezo gihari.



  • Agifite indwara y

    Byinshi ku ndwara y’imirari n’uburyo ivurwa

    Hari abantu bagira indwara y’imirari ntibamenye ikiyitera, ndetse ko ari indwara ivurwa igakira umuntu akongera kugira amaso meza kandi areba mu cyerekezo kimwe.



Izindi nkuru: