Banki y’Abaturage ntiyahombye ahubwo yatanze inguzanyo nyinshi - Paul Van

Yanditswe ku itariki ya: 12-01-2013 - Saa: 09:58'
Ibitekerezo ( 1 )

Umuyobozi wa banki y’abaturage ushinzwe ubucuruzi, Paul Van Apeldoorn, yahakanye ko iyi banki yahombye, ahubwo yagabanyije umuvuduko w’inguzanyo yatangaga, nyuma y’uko bigaragaye ko yatanze inguzanyo nyinshi.

Abakora isuku mu bitaro bya Kabgayi barasaba kongezwa no guhabwa ubwishingizi bw’abakozi

Yanditswe ku itariki ya: 4-01-2013 - Saa: 14:10'
Ibitekerezo ( )

Bamwe mu bakozi bakorera ikompanyi Gitarama Cleaners Services ikora isuku mu bitaro bya Kabgayi barinubira gukoreshwa cyane batakemuriwe ibibazo by’umushahara muto n’ubwishingizi bw’abakozi.

Guverineri Munyentwari aremeza ko za SACCO zicunzwe neza

Yanditswe ku itariki ya: 28-12-2012 - Saa: 11:55'
Ibitekerezo ( )

Mu gutaha ku mugaragaro inyubako za SACCO z’imirenge ya Mukingo na Kigoma mu karere ka Nyanza, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, yemeje ko ibi bigo by’imali nta gihombo bizagira kubera uburyo zicunzwemo.

Huye: Umurenge wa Rwaniro ubaye uwa mbere mu gutaha ibiro bya SACCO

Yanditswe ku itariki ya: 22-12-2012 - Saa: 06:32'
Ibitekerezo ( 1 )

Koperative yo kubitsa no kuguriza, Hirwa Rwaniro SACCO yo mu Murenge wa Rwaniro, ni yo yabaye iya mbere mu Karere ka Huye ITASHYE ibiro izajya ikoreramo yiyubakiye. Abakozi bayo bazajya bakorera mu biro byagutse, bavuye gukorera bari baratijwe n’ubuyobozi.

Inama y’Umushyikirano yahumurije abarimu

Yanditswe ku itariki ya: 13-12-2012 - Saa: 14:31'
Ibitekerezo ( 1 )

Abarimu ibihumbi 39 bahemberwa muri koperative Umwarimu SACCO bagiye kujya babona inguzanyo ku buryo bworoshye nk’uko byavugiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera i Kigali ku nshuro ya 10.

BPR iranyomoza amakuru avuga y’uko yaba iri mu gihombo

Yanditswe ku itariki ya: 13-12-2012 - Saa: 09:06'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’amakuru atazwi inkomoko yayo avuga ko Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) yahombye, ishami ryayo rya Nyanza ryatumyeho abakiriya bayo tariki 12/12/ 2012 babasobanurira ko ibirimo kuyivugwaho ari ibihuha.

Visa irishimira uburyo ikoranabuhanga mu by’imari ryitabirwa mu Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 12-12-2012 - Saa: 09:37'
Ibitekerezo ( 1 )

Ikigo cya VISA International gicuruza ikoranabuhanga mu by’imari kirishimira uburyo abaturarwanda bitabira gukoresha ikoranabuhanga ryo kubitsa, kubikuza, kugura no kohererezanya amafaranga, hakoreshejwe ikoranabuhanga rituma umuntu ntaho ahurira n’amafaranga nk’inoti cyangwa ibiceri.

U Rwanda ni urwa kabiri muri Afurika mu kwegereza ibigo by’imari abaturage

Yanditswe ku itariki ya: 8-12-2012 - Saa: 15:19'
Ibitekerezo ( )

Madamu Monique Nsanzabaganwa, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, atangaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwegereza ibigo by’imari abaturage, nk’uko yabivugiye mu ntara y’Amajyepfo, kuwa Kane w’iki cyumweru.

Huye: Ibiro bya Banki nkuru bizaba byuzuye muri Gicurasi 2013

Yanditswe ku itariki ya: 7-12-2012 - Saa: 15:36'
Ibitekerezo ( )

Ubwo yari amaze gusura inyubako ya Banki Nkuru y’u Rwanda iri kubakwa mu mujyi wa Butare, kuwa kane tariki 06/12/2012, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Madamu Monique Nsanzabaganwa, yatangaje ko iyo nyubako izaba yuzuye muri Gicurasi 2013.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile