Karongi: Indashyikirwa muri PSF zakusanyije miliyoni 50

Yanditswe ku itariki ya: 19-06-2013 - Saa: 11:04'
Ibitekerezo ( )

Ubwo hashyirwagaho itsinda ry’indashyikirwa mu rugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi, tariki 18/06/2013, abari muri iryo tsinda bakusanyije amafaranga miliyoni 50 azakomeza kwiyongera.

Abanyarwanda bakomeje kwivana ku isoko ry’ubwikorezi bw’ibiremereye

Yanditswe ku itariki ya: 18-06-2013 - Saa: 15:20'
Ibitekerezo ( )

U Rwanda rutanga akayabo ka miliyoni 350 z’amadolari buri mwaka kuri service y’ubwikorezi bw’ibiremereye bukoresha amakamyo. Ministeri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko hari ikibazo gikomeye cy’uko Abanyarwanda bagenda bareka uwo murimo, ibyo bikaba bifite ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Huye: Abikorera b’Indashyikirwa begeranyije miliyoni zisaga 17 zo kwigira

Yanditswe ku itariki ya: 18-06-2013 - Saa: 11:13'
Ibitekerezo ( )

Abikorera basanzwe bitabira ku buryo bugaragara ibikorwa by’urugaga bibumbiyemo mu Karere ka Huye, kuwa 17/6/2013 barateranye maze begeranya amafaranga miliyoni 17 n’ibihumbi 250 yo kuzajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye.

Igiciro cya essence na mazout cyamanutse

Yanditswe ku itariki ya: 18-06-2013 - Saa: 08:27'
Ibitekerezo ( )

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nka essence na mazout bitagomba kurenza amafaranga 1000 guhera kuri uyu wa kabiri tariki 18/06/2013.

Huye: PSF yifuza kugishwa inama mbere y’uko umucuruzi afatirwa icyemezo

Yanditswe ku itariki ya: 14-06-2013 - Saa: 09:53'
Ibitekerezo ( )

Mu biganiro abahagarariye abikorera bo mu Karere ka Huye bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere kuwa 13/06/2013, hifujwe ko nta mucuruzi wakongera gufungirwa igihe atatangiye imisoro ku gihe, hatabanje kugishwa inama urugaga rw’abikorera.

Ibiciro ku masoko mu cyaro byarazamutse kurusha mu mijyi

Yanditswe ku itariki ya: 11-06-2013 - Saa: 14:55'
Ibitekerezo ( 1 )

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko ibiciro ku masoko mu mijyi byoyongereyeho 2,98 % mu gihe mu cyaro byiyongereyeho 4,85% kuva Gicurasi 2012 kugera Gicurasi 2013.

Musanze: Abikorera barasabwa kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu

Yanditswe ku itariki ya: 6-06-2013 - Saa: 10:52'
Ibitekerezo ( )

Abikorera bo mu karere ka Musanze barasabwa kugira uruhare mu bikorwa byo kuzamura ubukungu bwabo, ndetse n’ubw’igihugu muri rusange, hagamijwe kugira igihugu cyigenga mu nzego zose z’ubukungu.

U Rwanda rurasabwa kwita ku bukerarugendo bwo kureba inyoni, ubw’umuco no mu kwishimisha

Yanditswe ku itariki ya: 5-06-2013 - Saa: 16:58'
Ibitekerezo ( )

Ishuri rikuru ryigisha ubukerarugendo n’amahoteli (RTUC), hamwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amashuri yigisha ubukerarugendo (ATLAS), bemeza ko u Rwanda rushobora guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kureba inyoni, umuco warwo utangaza amahanga ndetse n’abaza kwishimisha mu bigezweho mu iterambere.

Gakenke: Umwana yihangiye akazi ko gucuruza brochette y’ibirayi yise “mushikaji”

Yanditswe ku itariki ya: 5-06-2013 - Saa: 14:02'
Ibitekerezo ( )

Nizeyimana Olivier w’imyaka 16 utuye mu Kagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke yihangiye akazi ko gukora brochette z’ibirayi yise “mushikaji” yarangiza akazigurisha mu mujyi wa Gakenke.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile