Ngororero: Umugore yakubitiwe igisura mu rusengero azira amakosa y’umugabo we

Yanditswe ku itariki ya: 7-03-2013 - Saa: 08:17'
Ibitekerezo ( )

Ku cyumweru tariki ya 03/03/2013, umugore turi bwite Kanakuze wo muri Kabaya yakubiswe ibisura n’undi mugore ubwo yari arimo gusenga mu rusengero rw’idini rya ADEPR ahitwa Gakararanga muri uwo murenge.

Amerika: Yamizwe n’icyobo cyikoze munsi y’uburiri yari aryamyeho

Yanditswe ku itariki ya: 4-03-2013 - Saa: 07:00'
Ibitekerezo ( 3 )

Amakuru atangazwa n’urubuga www.lepoint.fr aravuga ko mu ijoro ryo kuwa kane ushyira uwa gatanu tariki ya 01/03/2013, umugabo w’ahitwa i Brandon muri leta ya Floride muri Letza Zunze ubumwe za Amerika yamizwe n’icyobo cyikoze munsi y’aho yari aryamye. Icyo cyobo cyikoze asinziriye nuko kiramutwara.

Amerika: Agiye guhabwa impamyabushobozi ye nyuma y’imyaka 87 avuye ku ishuri

Yanditswe ku itariki ya: 1-03-2013 - Saa: 17:41'
Ibitekerezo ( )

Umukecuru witwa Reba Williams ufite imyaka 106 ngo yaba agiye guhabwa impamyabushobozi ye akwiye kuba yarahawe mu myaka 87 ishize. Amakuru dukesha Mansfield News Journal aravuga ko mu mwaka wa 1926 Reba Williams yari inkumi yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Mount Vernon muri Leta ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Rusizi: Ntahomvukiye yabyutse mu rugo rumwe ajya gusezerana mu mategeko n’umugore wo mu rundi rugo

Yanditswe ku itariki ya: 1-03-2013 - Saa: 17:18'
Ibitekerezo ( )

Umugore Mukanyandwi Esperance yabwiye abari bitabiriye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi ko Ntahomvukiye Jean Pierre wari ugiye gusezerana na Nyirahabimana Elisabeth ari umugabo we babyaranye, ndetse bakaba bari banararanye mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira kuwa 28/02/2013 ku munsi yari agiye gusezeraniraho.

Gakenke: Abaturage batangajwe no kwibonera aho babaga imbwa

Yanditswe ku itariki ya: 27-02-2013 - Saa: 12:15'
Ibitekerezo ( 3 )

Abaturage benshi biboneye imbonankubone uko imbwa ibagwa igakurwamo intangangore mu gikorwa abanyeshuri bo kuri Lycée Catholique de Mataba bakoreye mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Gakenke ishuri ryabo ryitabiriye kuwa 26/02/2013. Abaturage baravuga ko byabatangaje cyane kuko ari bwo bwa mbere babibonye.

Umukambwe w’imyaka isaga 100 yitabiriye irushanwa rya Marathon

Yanditswe ku itariki ya: 26-02-2013 - Saa: 10:02'
Ibitekerezo ( )

Umukambwe w’imyaka 101 yatunguye abantu kuri iki cyumweru tariki 24/02/2013 ubwo yitabiraga irushanwa rya marathon ryabeye i Hong Kong.

Umugabo amaze imyaka 15 yibera mu mva iri mu irimbi

Yanditswe ku itariki ya: 26-02-2013 - Saa: 09:46'
Ibitekerezo ( 2 )

Umugabo wo mu gihugu cya Serbie witwa Bratislav Stojanovic amaze imyaka 15 yaraciye indaro mu mva iri mu irimbi kubera kubura icumbi rindi yabamo.

Indabyo ngo zikurura inzuki zikoresheje amashanyarazi karemano

Yanditswe ku itariki ya: 22-02-2013 - Saa: 16:51'
Ibitekerezo ( 1 )

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Bristol mu Bwongereza baratangaza ko indabyo zifite ubushobozi bwo gukurura inzuki zikaza guhova zifashishije amashanyarazi karemano. Ibi ngo ibi binatuma uruyuki rushobora kumenya ko hari urundi rwigeze kuza guhova mbere yarwo.

Bamaze amasaha 50 n’iminota 25 basomana

Yanditswe ku itariki ya: 14-02-2013 - Saa: 09:23'
Ibitekerezo ( )

Umuryango w’abashakanye (couple) wo mu gihugu cya Thailande waciye agahigo ku isi ko kumara igihe kinini basomana kuko bamaze amasaha 50 n’iminota 25 ntawurakura umunwa ku wundi.

Pages ... | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10 | 11 | 12 | 13 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile