Umugabo yakatiwe gufungwa umwaka azira kwihagarika ku nzira

Yanditswe ku itariki ya: 3-05-2013 - Saa: 15:41'
Ibitekerezo ( )

Urukiko rwa Kampala muri Uganda rwakatiye umugabo w’imyaka 41 witwa Ronald Bunjingo igihano cyo gufungwa umwaka umwe cyangwa gukora imirimo nsimburagifungo y’iminsi ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyara ku nzira nyabagendwa.

Umusaza w’imyaka 90 yamanitse icyapa amenyesha ko ashaka umugore

Yanditswe ku itariki ya: 2-05-2013 - Saa: 15:05'
Ibitekerezo ( )

Umusaza w’imyaka 90 witwa Roger-marc Grenier wo mu Bufaransa tariki 22/04/2013 yafashe icyemezo cyo gutanga itangazo ry’uko ashaka umugore akoresheje icyapa yamanitse imbere y’iwe. Avuga ko ashaka umugore uri mu kigero cy’imyaka 70 na 80 wo kumurinda irungu.

Prezida wa Botswana yakomerekejwe n’urusamagwe

Yanditswe ku itariki ya: 30-04-2013 - Saa: 12:32'
Ibitekerezo ( 2 )

Bamwe mu bayobozi bacungirwa umutekano ku buryo bukomeye ku isi ni abakuru b’ibihugu ariko igitangaje ni uko Prezida wa Botswana, Ian Khama, yariwe inzara n’urusamagwe mu maso arakomereka.

Umuyobozi wa Facebook yamanuye umushahara we awugeza ku idorari rimwe

Yanditswe ku itariki ya: 30-04-2013 - Saa: 10:06'
Ibitekerezo ( 3 )

Kuva tariki 29 Mata 2013, Mark Zuckerberg umuyobozi w’urubuga rwa interineti rwitwa Facebook yatangaje ko umushahara we ushyirwa ku idorari rimwe (hafi amafaranga y’u Rwanda 650) ku kwezi.

Ubuhinde: Umugabo afunzwe akekwaho kugurisha umwuzukuru yifashishije Facebook

Yanditswe ku itariki ya: 29-04-2013 - Saa: 09:23'
Ibitekerezo ( )

Umugabo w’imyaka 47 witwa Feroz Khan, utuye ahitwa Ludhiana mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubuhinde, afunzwe akekwaho kuba yagurishije umwuzukuru we w’uruhinja ku mayero 640 yifashishije Facebook.

Ruhango: Uwahoze ari umupadiri yasezeranye n’uwo bazarushingana

Yanditswe ku itariki ya: 28-04-2013 - Saa: 10:18'
Ibitekerezo ( 23 )

Uwahoze ari padiri Lambert Karinijabo yasezeranye ku mugaragaro n’uwo bazarushingana Aimée Ntakirutimana imbere y’amategeko ku biro by’umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki 26/04/2013.

Nicolas Sarkozy ngo niwe muntu wahaye Obama kado nyinshi mu mwaka wa 2011

Yanditswe ku itariki ya: 26-04-2013 - Saa: 17:04'
Ibitekerezo ( )

Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy n’umugore we Carla Bruni-Sarkozy ngo nibo babaye aba mbere muguha impano nyinshi umuryango wa Perezida wa Amerika, Barack Obama, mu mwaka wa 2011.

Nyamasheke: Umugabo yari agiye gusezerana n’umukobwa asize umugore babyaranye kabiri, birangira ubukwe bupfuye

Yanditswe ku itariki ya: 26-04-2013 - Saa: 14:46'
Ibitekerezo ( 2 )

Umugabo witwa Nyaminani Felisi usanzwe utuye mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yihishe umugore babyaranye kabiri ajya gusezerana n’umukobwa wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.

Rulindo: Hari aho inkwi zigurishwa ku munzani

Yanditswe ku itariki ya: 26-04-2013 - Saa: 12:16'
Ibitekerezo ( )

Kubera guhura n’ikibazo cy’ibicanwa hamwe na hamwe mu karere ka Rulindo, hari imirenge abaturage baho barya ari uko baguze inkwi zo gutekesha ku kilo.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile