Mexique: Abaturage barambiwe abayobozi babo none bamamaje injangwe

Yanditswe ku itariki ya: 19-06-2013 - Saa: 15:54'
Ibitekerezo ( )

Mu gihugu cya Mexique haravugwa injangwe iri kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Jalapa kandi ngo yamaze kugira abayoboke bavuga ko bazayitora kuruta benshi mu bakandida, ndetse ngo irarusha abayoboke n’uwari asanzwe ayobora umujyi wa Jalapa.

Abagabo ngo bashobora kuba ari bo banyirabayazana mu gucura kw’abagore (menopause)

Yanditswe ku itariki ya: 16-06-2013 - Saa: 10:18'
Ibitekerezo ( )

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga bo muri Canada buratangaza ko kuba abagabo bikundira gushaka abagore bakiri bato, ngo ari byo byatumye habaho ugucura kw’abagore (menopause).

Paris ngo niwo mujyi ubamo gucana inyuma kw’abashakanye kurusha indi ku isi

Yanditswe ku itariki ya: 12-06-2013 - Saa: 16:54'
Ibitekerezo ( )

Abagabo babiri b’Abafaransa, Jean Dujardin na Gilles Lellouche, baherutse gusohora firimi ikubiyemo ubushakashatsi bugaragaza ukuntu umujyi wa Paris (umurwa mukuru w’Ubufaransa) ubamo abantu bashakanye benshi bacana inyuma kurusha indi mijyi yose yo ku isi.

Rafael Nadal na Minisitiri wo mu Chili batangaje itabaruka rya Nelson Mandela akiri muzima

Yanditswe ku itariki ya: 12-06-2013 - Saa: 11:35'
Ibitekerezo ( 2 )

Rafael Nadal, icyamamare mu mukino wa Tennis na Minisitiri w’Umuco muri Chili bakoze amakosa ku cyumweru batangaza ku nkuta zabo za Twitter ko umukambwe Nelson Mandela yitabye Imana.

Ubudage: Yasinziriye kuri mudasobwa yohereza amamiliyoni y’amayero

Yanditswe ku itariki ya: 12-06-2013 - Saa: 09:02'
Ibitekerezo ( 3 )

Umukozi wo muri banki yo mu Budage yasinziriye atsikamiye umubare kabiri, maze aho yagombaga kohereza amayero 62,40 ahohereza 222.222.222,22.

Burera: Umuvugabutumwa wo mu isoko yahuruje abantu bigera aho bamuha amaturo

Yanditswe ku itariki ya: 8-06-2013 - Saa: 10:18'
Ibitekerezo ( 6 )

Umugabo wiyita umuvugabutumwa yavugiye “ubutumwa bw’Imana” mu isoko riri muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, abantu benshi baza kumva ubwo butumwa bwe bigera n’aho bamuha amaturo.

Abaganga batahuye ko amaze imyaka 66 azi ko ari umugabo kandi ari ari umugore

Yanditswe ku itariki ya: 6-06-2013 - Saa: 10:01'
Ibitekerezo ( 1 )

Abaganga bo mu mujyi wa Hong Kong batahuye ko umurwayi wari uje kwivuza amaze imyaka 66 akeka ko ari umugabo kandi mu by’ukuri ari umugore.

Karongi: Agasozi bahimbye ‘Saint Valentin’

Yanditswe ku itariki ya: 5-06-2013 - Saa: 11:39'
Ibitekerezo ( 2 )

Mu karere ka Karongi, umurenge wa Rugabano hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira n’inkumi mu kagoroba.

Uburusiya: Guverineri arasaba abayobozi kugabanya ibiro cyangwa bakirukanwa

Yanditswe ku itariki ya: 4-06-2013 - Saa: 14:26'
Ibitekerezo ( )

Vassili Botchkarev, Guverineri w’akarere ka Penza gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba y’igihugu cy’Uburusiya, aherutse gutegeka abakozi bakuru bakora imirimo ijyanye n’ubuzima ndetse na siporo kugabanya ibiro, kugira ngo batange urugero rwiza, bitaba ibyo bakirukanwa mu kazi.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile